Kuri icyi cyumweru cya 3 cya Adiventi, kuwa 13 ukuboza 2020, Icyumweru cy’ibyishimo, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yakiranywe ibyishimo muri Diyosezi ya Kibungo.

Mu Gitambo cya Misa, cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yagarutse ku byishimo by’impurirane by’uyu munsi muri Diyosezi ya Kibungo kubera ingabire y’Isakaramentu ry’ubusaseridoti bwahawe Diyakoni Adrien UWIRINGIYIMANA wabaye Padiri; ndetse n’ibyishimo by’umugisha yahawe wo gushyirwa mu rwego rwa Karidinali, ikaba ari ingabire y’Imana. Nyiricyubahiro Karidinali ati: “naje kubasangiza ku mugisha nahawe w’ubukaridinali.”

Mu nyigisho yegarutse ku isano iri hagati y’ibyishimo n’urukundo. Karidinali ati hari ibintu 2 by’ingenzi ku muntu “Gukunda no gukundwa”. Biba akarusho iyo “umuntu akunzwe n’Imana”

Kuva atorewe na Nyirubutungane Papa Fransisko kuba Karidinali wa Kiliziya Ntagatifu Gatolika ya Roma, kuwa 25 ukwakira 2020, kugeza ashyizwe muri urwo rwego kuwa 28 ugushyingo 2020, ni ubwa mbere yakiriwe ku mugaragaro muri Diyosezi ya Kibungo nka Karidinali.

Muri iyi nyandiko nifuje kubagezaho, mu ncamake, urugendo rw’ukwemera n’urukundo Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yakoranye n’Umuryango w’Imana muri Diyosezi ya Kibungo, kuva atorewe kuba Umwepiskopi bwite wayo kugeza na n’ ubu, aho atorewe kuba Karidinali, akaba akiri Umushumba wayo nk’Umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique). Ubwo butumwa yasohoje, kandi agisohoza muri iyo Diyosezi, ni umurage w’ukwemera, igihango cy’urukundo n’umugisha wa kibyeyi bitazibagirana muri Diyosezi ya Kibungo.

Kuwa 07/05/2013, niho inkuru yasakaye ku isi yose iturutse i Vatikani ko Nyirubutungane Papa Fransisko yatoreye Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo

apply a negative pressure to the pendulous penis, thusWhen indicated oral therapies will probably become the cialis no prescriptiion.

. Umuhango wo kumwimika nk’Umwepiskopi wa Diyosezi, wabaye kuwa 20/07/2013. Intego ye y’ubwepiskopi yahisemo, igira iti: “KUGIRA NGO BAGIRE UBUZIMA” (Yoh 10, 10), mu kilatini “UT VITAM HABEANT”.

Mbere y’uko yimikwa nk’Umwepiskopi, yakoze urugendo rwa gitumwa muri Paruwasi zose zari zigize Diyosezi ya Kibungo asobanura ibimenyesto biri mu kirangantego cye.

Kuva Nyirubutungane Papa Fransisko atangaje ko Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA atorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ubu, Diyosezi ya Kibungo yakoranye nawe urugendo rw’ukwemera rusa na rwa rundi Abigishwa ba Emawusi bakoranye na Yezu, nyuma y’izuka rye (Reba Lk 24,13-35), nk’uko Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA ubwe yabitangaje mu Ibaruwa ubwe yageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, nk’Umwepisikopi[1]


[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, Ibaruwa Umwepiskopi yageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo. Tuvugurure Iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu, kuwa 12 Mata 2015

Ni urugendo rw’ukwemera, rwafashije Diyosezi ya Kibungo mu kuvugurura Iyogezabutumwa; urugendo rusa nk’urw’abigishwa ba Emawusi hamwe na Yezu wazutse, Umushumba mwiza uhora aduherekeza.

Ubutumwa Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yakoze muri Diyosezi ya Kibungo ni bwinshi, ariko twabukubira mu ngingo zigera kuri 12:

1. Kwamamaza Ijambo ry’Imana n’ingendo za gitumwa zigamije kwegera Abakristu

Ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana yabuhaye umwanya w’ibanze, ku buryo ryahaye abantu ubuzima n’ibyishimo byo kwakira Imana n’umukiro wayo. Mu butumwa bwe kandi yashyigikiye kandi abagira uruhare mu kuryamamaza. Ikimenyetso gifatika ni amagare yahaye Abakateshiste n’abandi bagira uruhare mu kwamamaza Ijambo  ry’Imana, aho yatanze amagare agera kuri 500, mu mwaka wa 2017.

Mu Ngendo za Gitumwa (Visites pastorales), Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yakoze mu gusura Abakristu muri Paruwasi zose zigize Diyosezi, kugera no muri Santarali, ndetse na Sikirisale, ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rw’Umushumba mwiza. Ni urugero rwo gusohoka no gusanga abakristu aho bari, mu byishimo byabo n’imibabaro yabo, mu bibazo ndetse n’ibisubizo by’ubuzima bwabo, nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko atahwemye kubyibutsa[1].


[1] Reba Urwandiko rwa Gishumba rwa Papa Fransisko, Ibyishimo by’Ivanjili, rwo kuwa 24/11/ 2013

2. Gutagatifuza umuryango w’Imana mu Masakaramentu

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yatagatifuje umuryango w’Imana mu masakaramentu atandukanye harimo amasakaramentu y’Ibanze ya Batisimu n’Ugukomezwa. Mu ma Paruwasi atandukanye yagiye atangamo Batisimu. By’umwihariko muri Paruwasi yashinze, abakristu ba mbere bayo nka Paruwasi babatijwe nawe. Isakaramentu ry’Ugukomezwa ndetse n’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti biri mu nshingano z’ibanze z’Umwepiskopi. Yatanze kandi amasakaramentu ya Penetensiya n’Ukaristiya ndetse, ndetse n’Ugushyingirwa gutagatifu.

3. Kwita ku “Rugo” nk’umuryango:

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA ntiyahwemye kwibutsa uruhare ndasimburwa rwʾUrugo nka Kiliziya yʾibanze. Ndetse igihe Diyosezi yari muri Yubile y’imyaka 50, insanganyamatsiko yayo yabaye Umuryango nk’ishingiro ry’Iyogezabutumwa : « Umuryango wabaye Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye »; utubera « igicumbi cy’uburere nyobokamana, kandi udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu », utubera « ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane » ndetse uba « ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu. »

4. Kwita ku Iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko:

Iyogezabutumwa ryʾabana yarigeneye umwanya wihariye mu butumwa bwe. Muri urwo rwego yashyizeho Komisiyo yihariye ishinzwe abana, kuko ubundi abana babarizwaga muri Komisiyo imwe n’urubyiruko.

Abana bashyiriweho utugoroba twabo nkʾIhuriro ribafasha kumva ko bafite umwanya wabo mu muryango wʾImana.

Mu rwego rwo kubafasha yatangije igikorwa cyo guhuza buri mwaka abana bahagarariye abandi akabifuriza Noheli n’umwaka mushya muhire. Kwifuriza Abana Noheli n’umwaka mushya ni igikorwa yatangiye mu mwaka wa 2015, ubuheruka mu mwaka wa 2019 byabaye ku nshuro ya 5.

Iyogezabutumwa mu rubyiruko ryahawe umurongo, aho urubyiruko rwagiye rwitabwaho mu kugira aho rubarizwa kugira ngo rudatakara. Kwita ku rubyiruko mu mashuri ndetse no guhuriza urubyiruko mu matsinda arufasha kwitagatifuza, kwiteza imbere no kwidagadura byashyizwe muri gahunda y’Iyogezabutumwa ry’urubyiruko: aha twavuga urubyiruko rwʾimpuguke, abakozi nʾabacuruzi nʾabarangije za Kaminuza bibumbiye muri « Groupe Impuhwe ». Ntitwakwibagirwa amahuriro -« Forum »- yʾurubyiruko, haba mu rwego rwa Diyosezi na Paruwasi. Buri mwaka Umwepiskopi ashyiraho umurongo wʾIyogezabutumwa ry’urubyiruko, ku buryo yarugeneye umwanya wihariye mu kurwitaho.

5. Ibikorwa by’ubutabera n’amahoro mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge:

Ibikorwa byʾubutabera nʾamahoro mu bumwe nʾubwiyunge bw’abanyarwanda yabihaye umwanya wihariye mu Iyogezabutumwa.

Mu kwibanda ku Isanamitima no kunga abanyarwanda. Ibyo byagaragariye mu bikorwa byokwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwita kuri za Gereza azisura kandi aziha abapadiri bazitaho ku buryo bwihariye (Omoniye) ndetse no mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kwiyunga n’ababahemukiye.

6. Kwita ku basaseridoti, kurera neza abitegura kuzaba abapadiri, no gushyigikira Imiryango y’Abihayimana:

Uburyo yita ku Bapadiri bigaragarira mu kubatega amatwi, kubagira inama no kubitaho, buri wese ku giti cye no muri rusange, aha twakomoza ku mpanuro zikubiye by’umwihariko mu Ibaruwa yandikiye Abapadiri[1]


[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, Ibaruwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yandikiye Abapadiri ba Diyosezi mu gusoza umwaka wa Yubile y’ubusaserdoti mu Rwanda twinjira mu mwaka wa yubile ya Diyosezi. Duharanire Kwitagatifuza, Kuwa Kane Mutagatifu kuwa 29 Werurwe 2018

Kurera abitegura kuzaba abapadiri byagaragariye ku mutima yashyize kuri Seminari Nto ya Zaza. Mu kwita kuri iyo Seminari hubatswe kandi hatahwa ibyumba 3 by’amashuri byubatswe ku bufatanye n’ababyeyi barerera mu iseminari. Havuguruwe amacumbi y’abapadiri bayobora seminari. Abaseminari babaye inyamibwa mu mitsindire: Iseminari yagize abana benshi bagira inota rya mbere (8) mu cyiciro rusange, n’abandi bagira inota ryiza muri “combination” bigamo. Abaseminari bitabira amarushanwa ku nzego zinyuranye kandi bagatsinda neza. Abaheruka ni Nsengiyumva Honoré wageze ku rwego rw’igihugu muri “National spelling competition”, watsinze kandi agahembwa muri 5 ba mbere ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo kwandika ya “E.A.C. essay competition”, edition 2018. Mu myidagaduro bitabiriye amarushanwa asanzwe ateganywa kandi ibikombe byinshi bitaha mu Iseminari

Mu kwita ku Bafaratiri, abajya mu Iseminari Nkuru, twavuga igikorwa yatangije cyo guhuriza hamwe abitegura gutangira mu Iseminari Nkuru ya Rutongo ngo bitegure batozwa umuco wa Seminari kandi bahabwa amasomo amwe n’amwe ahatangirwa. Imyiherero y’abafaratiri bo mu ma Seminari makuru yose Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda…

Mu rwego rwo kwita ku Bihayimana twavuga imihango yo kwakira amasezerango y’Abihayimana, gushyigikira imiryango y’Abihayimana no kuyigeza mu ma paruwasi itarageramo: nka Bare, Gishanda, Kirehe, Rusumo… Hari imiryango mishya yakiriye muri Diyosezi:

  • Ababikira bʾAbamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika, bafite urugo muri Paruwasi ya Kirehe, Santarali Kigina
  • Ababikira bʾAbadominikani, bafite urugo muri Paruwasi ya Kabarondo
  • Abari b’urukundo bafite urugo muri Paruwasi ya Rusumo, bakaba bakora ubutumwa mu nkambi y’impunzi ya Mahama.

Twavuga kandi umuryango mushya yashinze, umuryango w’Abafurere b’Abagaragu Bato ba Mariya (Petits Serviteurs de Marie), akaba yarawemeye mu rwego rwa Diyosezi kuwa 25 Mutarama 2018, ufite ingo muri Paruwasi ya Zaza ahitwa Cyizihira no muri Santarali ya Nyange ndetse no muri Paruwasi ya Gahara.


7. Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe mu nzego za Caritas

Mu rwego rwa Caritas yibanze ku bikorwa byo kwishyurira abana batishoboye amafaranga y’ishuri no kubagurira ibikoresho by’ishuri. Gufasha abana bo mu muhanda mu kigo cya Karibu cya Kabarondo. Kubakira abatishoboye no kubasanira amazu. Gufasha abantu mu buryo bwihutirwa (aides ponctuelles). Kwita ku bantu bageze mu zabukuru bafite ubumuga urugero:ingo z’amahoro ziri mu ma Paruwasi Mukarange, Kabarondo na Bare no mu Ngo z’Abihayimana : Abakarikuta, abizeramariya…). Kwakira abantu baje bagana Diyosezi, bafite ibibazo, ingero : impunzi zo mu nkambi ya Mahama….

Hari ibikorwa byihariye byagezweho

I. ISHAMI RY’UBUZIMA:

Ku bufatanye na Caritas Rwanda, Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yahaye abana bafite ubumuga amagare y’inyunganirangingo, muri Paruwasi ya Gashiru, mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.

Hari abatishoboye Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yarihiye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), yatanze kandi ibikoresho (Echographies) byifashishwa mu gupima umubyeyi utwite harindwa  umwana n’umubyeyi.

II.ISHAMI RY’ABATISHOBOYE:

Abasenyewe n’ibiza muri Paruwasi zitandukanye Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yabafashije gusanirwa amazu abaha amabati n’ibigega bifata amazi.

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yasuye za Gereza aha abagororwa imyambaro, yahaye imbuto y’ibiti by’imyumbati  ifite agaciro ka 3,000,000frw  abagize amapfa kubera Ibiza muri Paruwasi ya Gashiru, Santarali ya Ndego. Ku bufatanye na Leta, abatishoboye bahawe ubufasha bwo kubigira imishinga, muri gahunda VUP, kugira ngo bivane mu bukene

III.ISHAMI RYAMAJYAMBERE:

Ku bufatanye na CARITAS AUTRIA ,Abahinzi borozi bo muri Paruwasi ya Rukoma mu Karere NGOMA bahawe imashini zuhira, bubakiwe ubwanikiro  bugizwe n’ibyuma n’amabati, bubakiwe kandi ubuhunikiro.

Ingo zitishoboye zahawe amatungo (ihene,ingurube n’inkoko), mu rwego rwo kwiteza imbere.

Urubyiruko n’abakuru bashyizwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, y’ibimina bivuguruye (SILC)

Ku nkunga ya USAID/HUGUKA DUKORE urubyiruko mu rwigishijwe kwihangira imirimo runahabwa ibikoresho by’ubudozi,gusudira no gutunganya imisatsi.

8 . Gushinga Paruwasi nshya na Santarali nshya mu buryo bwo kwegera abakristu

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yashinze Paruwasi nshya 7 na Quasi-Paruwasi 2:

  • Paruwasi ya Gishanda yayishinze kuwa 20 Nzeri 2015, iragizwa Mutagatifu Kalori Lwanga.
  • Paruwasi ya Musaza yayishinze kuwa 27 Nzeri 2015 iragizwaMutagatifu Yohani Pawulo wa II.
  • Paruwasi ya Gahara yayishinze kuwa 11 Nzeri 2016, iragizwa  Mutagatifu Pawulo intumwa.
  • Paruwasi ya Munyaga yayishinze kuwa 18 Nzeri 2016, iragizwa Yezu Nyirimpuhwe.
  • Paruwasi ya Kansana yayishinze kuwa 02 Ukwakira1916, iragizwa Mutagatifu Yohani.
  • Paruwasi ya Ruhunda yayishinze kuwa 9 Nzeri 2018, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu ijuru.
  • Paruwasi ya Kiyanzi yayishinze kuwa 16 Nzeri 2018 ayiragizwa Mutagatifu Tereza w’Umwana w’Umwana Yezu.
  • Quasi-Paruwasi ya Nyakabungo yashinze kuwa 1 Nzeri 2019
  • Quasi-Paruwasi ya Remera yashinze kuwa 20 Nzeri 2020

Santarali yashinze nazo zigera ku 9:

  • Santarali Gihinga yaragiwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, muri Paruwasi ya Kabarondo.
  • Santarali ya Kabare yaragiwe Mutagatifu Berkimasi, muri Paruwasi Mukarange. 
  • Santarali Rugarama yaragijwe Mutagatifu Lewonardi, muri Paruwasi ya Kirehe.
  • Santarali ya Nyamugali yaragijwe Mutagatifu Dominiko, yo muri Paruwasi ya Gashiru.
  • Santarali ya Kibare yaragijwe Mutagatifu Pascali, muri Paruwasi ya Zaza.
  • Santarali ya Rushonga yaragijwe Mutagatifu Yozefu, muri Paruwasi Rusumo.
  • Santarali Nyabigega yaragijwe Mutagatifu Tereza w’i Karikuta, muri Paruwasi Kirehe.
  • Santarali Nyamateke yaragijwe Mutagatifu Emanuweli, muri Paruwasi ya Nyarubuye.
  • Santarali ya Nyagatovu yaragijwe Mutagatifi Tereza w’i Karikuta, muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo.

9. Kwita ku bikorwa by’uburezi n’ubuzima:

Ibikorwa by’uburezi n’ubuzima bigaragarira mu buryo yitaye cyane ku mashuri n’amavuriro ya Kiliziya. Amashuri yazamuriwe ireme ry’uburezi mu kwita ku burere n’uburezi. Imikorere y’ibigo nderabuzima yitaweho mu gutanga servisi nziza no kunoza imikoranire n’inzego zifatanya na Kiliziya mu buvuzi.

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yaguriye Ambulance Ikigo Nderabuzima cya Jarama cyo mu Karere ka Ngoma.

Hubatswe Chapelles mu Bigo Nderabuzima bya Rukara, no kuvugurura iya Zaza na Rukoma, itaratahwa.

Ku wa 23/08/2017 yatangije inzu y’ababyeyi n’ababyaza (Maternité) mu Kigo nderabuzima cya Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Mu bufatanye na Leta, yagaragaje umushinga w’inyigo yo kubaka ibitaro byo ku rwego rw’Akarere n’ikigo cyo kwita ku bafite ubumuga (centre de réhabilitation de personnes handicapées) bizubakwa mu Karere ka NGOMA.

10. Kuvugurura inyubako za Kiliziya no kubaka amacumbi yʾAbapadiri

Mu rwego rwo kuvugurura za Kiliziya, twavuga igikorwa cyo kuvugurura no kongera Kiliziya nkuru ya Diyosezi iri ku cyicaro cy’Umushumba wa Diyosezi, Kiliziya ya Paruwasi Katedrali. Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yayishyizeho ibuye ry’ifatizo ryo kuyubaka ku itariki ya 30 ugushyingo 2014, maze itahwa kuwa 2 ukuboza 2017. Izindi Kiliziya zavuguruwe ni Kiliziya ya Rwamagana, Kiliziya ya Nyarubuye, Kiliziya za Mukarange, Kabarondo, Bare na Rukira no kubaka amacumbi yʾabapadiri muri Paruwasi nshya zashinzwe.

11. Kwita ku bikorwa by’iterambere no kuzahura Diyosezi.

Ibikorwa by’iterambere twavuga Centre Pastorale yaragijwe Mutagatifu Yozefu (Centre Saint joseph) yavuguruwe ikanongerwa ubu ikaba ijyanye n’igihe, yazamuwe mu ntera, ubu ikaba ifite inyenyeri 2.

Hubatswe inzu y’ubucuruzi igezweho (Supermarket)

Hubatswe inzu mberabyombi ifite n’amazu y’ubu curuzi.mu rwego rwo kwita ku bana bo mu muhanda mu bikorwa bya Caritas

12. Gufasha Diyosezi mu buryo bwo kunoza imicungire y’umutungo:

Ku bijyanye n’imicungire yʾumutungo nʾabakozi, ubu Diyosezi ya Kibungo ifite Igitabo Ngengamikorere mu miyoborere, mu gucunga abakozi n’umutungo muri Diyosezi ya Kibungo (MAPAF), cyasohotse muri Gashyantare 2014.

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA kandi yafashije Diyosezi kwikura mu myenda yari iyitsikamiye, cyane cyane iy’amabanki ibyara inyungu.

Kuzirikana kuri uwo murage w’ukwemera n’urukundo biradususurutsa, bikaduha imbaraga n’imbaduko. Ibyo byiza twishimira bikangura ishema, ndetse bitanga ikerekezo ku buzima bw’ejo hazaza.

Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA ati: “Nazanywe no kugira ngo bagire ubuzima”. (Reba Intego ya Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA: “Ut Vitam Habeant”).

Ayo magambo aduha icyizere kandi bigaragarira mu ishyaka n’ubutwari uwo mubyeyi agaragaza yitangira Iyogezabutumwa, ritanga icyizere cy’ubuzima busagambye.

Kibungo, kuwa 13 Ukuboza 2020

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed