Umukateshisti ni uwigishijwe agategurwa akamenya icyo akora: “Formasiyo y’Umukateshisti isaba guhabwa icyerekezo na gahunda”

Ihame: Nta muntu n’umwe ushobora kubona ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri  

Imyifatire y’umutima: Kumenyereza umutimanama icyerekezo nyacyo cy’Imana

A. UMWITEGURO

Tugendeye ku byo twagiye tuganiraho: icyo amahugurwa y’umukateshisti agamije n’ibiyagize, twakongeraho gutanga icyerekezo cyayo, cyafasha gushyira mu ngiro ibyo byose, no kwerekana umutima n’uburyo byakorerwamo.

B. IKIGANIRO

1. Gutegura

Ku bashaka gutegura amahuguwa cyangwa formasiyo y’abakateshisti hari ibyo bagomba kuzirikanaho kurusha ibindi: ni uko icyerekezo na gahunda ihamye byayo bidasimburwa. Abategura baba ari abigisha kandi ni bo bagena ibyo byose ariko babyerekeza kuri Yezu.

2. Kwerekana 

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 3,2-4)

Nikodemu aza nijoro, asanga Yezu aramubwira ati: “Rabbi tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.” Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira ukuri koko nta muntu n’umwe ushobora kubona ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu/ Uragasingizwa Kristu  

 3. Gusesengura

a) Gusobanura

Tureke Nikodemu ahagararire abifuza guhugurwa naho Yezu akomeze abe Umwigisha Mukuru akaba n’Imana yacu, ni We dukesha icyerekezo na gahunda mu ishuri rye.

b) Gucengera isomo

( Soma Comisión Episcopal de Enseñanza y Catequesis, El Catequista y su Formación, Orientationes Pastorales, EDICE, 1985,  pp 105-114)

-Ni icyerekezo usanga ishuri runaka ryagenderaho, bitavuze ko ari cyo cyaba kirigize gusa

 -Icy’ingenzi cyaba icy’uko amahugurwa yagendera ku nyigisho n’amahame bya Yezu na Kiliziya ye. Muri byo ntihaburamo ibyo twavuga hano.

-Ku rundi ruhande iki cyerekezo cyakwitabwaho hashingiye ku cyo amahugurwa agamije, mu rwego runaka arimo.

– Hakwitabwaho ibikoresho biboneka ku buryo bworoshye muri iyi gahunda. Hateganywa kandi ahantu hagari habereye iyi formasiyo, twirengagije ibyo kuminuza mu bunararibonye bwa gikristu, mu bukure bwa kimuntu no mu kwemera k’umukateshisti.

Ibigamijwe by’ingenzi muri formasiyo ari byo

-Kugira umutimanama ugaruka ku Iyogezabutumwa- Formasiyo mu mahame- Formasiyo ya kimuntu-Formasiyo yo mu kumenya kwigisha

Ibyo byegeranya inyigisho fatizo zikurikira

1. Umutimanama ugaruka ku Iyogezabutumwa

1.a) Iyogezabutumwa na Kateshezi ( Kateshezi shingiro)

2. Formasiyo mu mahame ya Bibiliya na Tewolojiya

2.b) Amateka y’ugucungurwa (Umusogongero wa Bibiliya)

2.c) Incamake y’ukwemera (Ibimenyetso by’ukwemera)

2.d) Ubuzima bw’umukristu (Imyitwarire)

2.e)Amasakaramentu n’ihimbaza ryayo muri Kiliziya

2.f) Isengesho

3) Formasiyo ya kimuntu

3.g) Ubumenyi ku muntu (Imitekerereze n’imibanire)

4) Formasiyo mu kumenya kwigisha

4. h) Kumenya kwigisha muri Kateshezi

1.a) Iyogezabutumwa na Kateshezi

Mu Iyogezabutumwa, ipfundo ryabyo ni uguteza imbere umutimanama wo kogeza Inkuru Nziza ku mukateshisti (reba CF 108). Bimufasha gushyira igikorwa cy’ubwigishwa hagati mu butumwa bwa Kiliziya.

Ibyitabwaho:

-Kwiyumvisha neza icyo Iyogezabutumwa bivuga nk’uko tubisanga muri “Evangilii Nuntiandi” (reba  CC 24-29) no guhungira kure guha agaciro gato igikorwa cyo kogeza Ivanjili ( reba EN 17)

-Kugaragariza umukateshisti ibigize Iyogezabutumwa (reba EN 24) mu gucukumbura n’utundi duce twihariye, turimo uko tugenda tunyuranamo, tunagerekerana.

-Ni ingenzi kwerekana ko Iyogezabutumwa ari urugendo rugenda ruhindagurika. Rwifitemo umujyo utuma rujya mbere, rukikuzamo intera cyangwa inzego zihererekana. Inyandiko ya Vatikani ya II “Ad Gentes” ni yo ibwiriza icyo gitekerezo (reba CC 27).

-Hagaragazwe ko kwamamaza Inkuru Nziza bikoreweho, ari yo ngingo nyamukuru y’Iyogezabutumwa, kateshezi, formasiyo mu mahame, mu myitwarire y’abakristu,Liturujiya n’isengesho, bishakwamo umusingi n’icyerekezo muri uko kuyamamaza. Bikaba ari ho ukwemera n’ubuzima bwa gikristu bihurira (reba TDV 13).

-Hazabonekamo igipimo gikwiye cy”agashya ka muntu” (reba EN 24) kari mu Iyogezabutumwa kagaragaza ukwibohora k’umukristu gatanzwe na Bibiliya na Kiliziya

– No guhuza rero Iyogezabutumwa na Kiliziya yihariye, mu gihe harerwa imyumvire ya Diyosezi ku mukateshisti.

– Ni mu Iyogezabutumwa hazaboneka umwanya Kateshezi ifite mu biyigize, ituma iba igikorwa cya Kiliziya

– Isano ya Kateshezi no kwamamaza bwa mbere Ivanjili izirema (reba CT 19), hamwe na Liturujiya (reba CT 23), hamwe n’igikorwa cy’urukundo, ndetse no guteza imbere abaturage.

-Mu guhuza Kateshezi n’umurimo wihariye, ni byiza gushyiramo n’ibirebana n’uburere bw’ukwemera (reba CC 56). Biba bifasha umukateshisti guhuza ibye n’ibikorwa by’Abapadiri, abarimu, abigisha Iyobokamana n’abandi

– Ni ngombwa kandi gushyiraho ibihuza Kateshezi na Kominote y’Abakristu, inkomoko n’ahantu haturuka hakanasorezwa icyo gikorwa.

2.b) Amateka y’ugucungurwa

-Kugira ngo kwinjiza abandi mu bumenyi bw’iyobera rya Kristu bishoboke, umukateshisti asabwa gutozwa Bibiliya. Bimufasha kumenya gusoma Ibyanditswe Bitagatifu muri Kiliziya.

Ibyakwitabwaho:

Umukateshisti amenya íbice binini bigize amateka y’ugucungurwa, kimwe n’ibice binini by’ubunararibonye kuri byo bugaragazwa muri Bibiliya

-Byamufasha kugera ku myumvire y’indi y’ayo mateka, azatuma  agera ku ndunduro yayo muri Kristu.

– Bizamuha imfunguzo zikwiye zimufungurira ubumenyi kuri Kristu, mu bamuhagarariye, mu baperesona no mu nzego za Kiliziya

-Azahora yiteguye kumva iyobera rya Kristu, mu byayitegurije mu Isezerano rya Kera. Byigaragaza mu bice bitandukanye by’ayo mateka y’ugucungurwa.

-Ubwo bumenyi bwuzuzwa n’ibisomwa mu Mateka ya Kiliziya. Muri yo harimo amateka y’abatagatifu tuzi neza, mu karere duherereyemo, twavuga nk’Abahowe Imana mu Buganda.

– Gusoma kenshi ibyo byanditswe

-Gusobanura ingengengabitekerezo yabyo.

Ibitagomba kuburamo muri uko kwinjira muri Bibiliya:

– Inkomoko y’ibintu: iremwa,ibishuko, ikibi mu isi

– Iby’ingenzi mu mateka y’ugucungurwa

– Abahanuzi: uruhanga rw’umugaragu wa Nyagasani

– Abahanga, abakene ba Israheli

– Yezu w’i Nazareti, ubutumwa bwe, urupfu n’izuka bya Yezu, Nyagasani, Huriro ry’amateka yo gucungurwa.

–  Kiliziya: kugaruka ku buryo yubatse no mu byo yigisha bishingiye ku ntumwa.

–  Amateka ya Kiliziya n’igikorwa cyayo cy’Iyogezabutumwa

–  Amateka yo gucungurwa n’ibihe bya nyuma.

2.c) Incamake y’ukwemera (Ibimenyetso by’ukwemera)

Mu kwinjira mu bumenyi bw’Iyobera rya Kristu, umukateshisti agomba kugira muri we incamake y’ukwemera (reba CF 111-112), akiringira Ibyanditswe Bitagatifu n’uruhererekane rwa Kiliziya, yita ku bibazo by’umuntu n’iby’isi y’ubu.

Kugira ngo agere ku ncamake y’ukwemera, n’uko yihatira kumenya ku buryo bwimbitse, Indangakwemera, incamake y’Ivanjili muri Kiliziya

Ibyakwitabwaho:

-Kugaragaza Indangakwemera nk’incamake y’Ibyanditswe, harimo ibigize amateka y’ugucungurwa, kwereka umukateshisti, inzira zose ziva ku Byanditswe Bitagatifu, zigana ku bimenyetso by’ukwemera, zikava ku bimenyetso na none zishyikira na none Ibyanditswe ( reba CC 230).

– Kumenya guhuza ibigize ukwemera ku Baperisona Batatu, kumenya ibyabaye muri uko kwemera, urupfu n’izuka bya Kristu.

– Kwamamaza ukwemera nk’uko Kiliziya ibyumva, Batisimu, ikizwa ry’ibyaha no guharanira ubuzima bwa gikristu.

– Guca akarongo ku bigarukwaho mu byandikwa muri Tewolojiya no mu buryo bikorwamo muri Kateshezi

– Kumenya gutanga ishusho y’incamake y’ukwemera muri sosiyete y’abakene cyangwa y’abantu bumva ko bihagije, aho bamwe bakize cyane, abandi bakaba bakennye cyane, n’uruhare ukwemera kw’abakristu kubifitemo.

– Guhuza uko kwemera na sosiyete ifite ingengabitekerezo y’aho umuntu adahuza na busa n’Imana cyangwa n’ibivugwa mu Ivanjili ya Kristu, nyamara ibivamo bigatiza umurindi akarengane, inzara, ihohoterwa rishingiye ku mutungo. Yabihuza ate n’ibyiyumviro by’ukwishyira ukizana no gukiza bitandukanye n’iby’Ivanjili.

Dore ibitagomba kuburamo:

-Ubumenyi ku Mana

– Ibyo Yezu yamenyekanishije n’ukwemera bamugirira

– Uruhererekane rwa Kiliziya, Ibyanditswe Bitagatifu n’inyigisho za Kiliziya

– Imana Data, Se wa Nyagasani Yezu Kristu n’uw’abantu, Data ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi

– Iremwa rya muntu mu ishusho no mu misusire y’Imana

– Icyaha cy’inkomoko, amateka y’icyaha cy’abantu no gusezeranywa agakiza.

– Yezu Kristu, indunduro n’iyuzuzwa ry’ibyahanuwe mu kiragano cya kera

– Yezu Kristu, umwana w’Imana n’uwa Bikira Mariya

– Urupfu n’izuka bya Kristu, byo pfundo ry’agakiza kacu

– Yezu Kristu Nyagasani, wicaye iburyo bwa Data, ugomba kwima ingoma mu mateka, mu izuka ry’abapfuye no mu ihinduka ry’ibyaremwe.

– Roho Mutagatifu, ingabire y’Imana Data muri Yezu Kristu n’iyo mu bihe bya nyuma.

– Roho Mutagatifu na Kiliziya

– Kiliziya, Muryango w’Imana n’umubiri wa Kristu

– Kiliziya, imwe, ntagatifu, gatorika, ishingiye ku ntumwa

– Inzego za Kiliziya, ibabarirwa ry’ibyaha, izuka ry’abapfuye, ubuzima buzahoraho, n’iyobera ry’Ubutatu Butagatifu

c) Gushyira isomo mu buzima

2.d) Ubuzima bw’umukristu

Kugira ngo umukateshisti yinjire mu buzima bw’Ivanjili, agomba kumenya igisobanuro cy’urugendo rwo guhinduka k’umuntu mushya kandi w’intungane, ubaho uko Imana ibishaka muri Yezu Kristu.

Umurimo w’Umukateshisti nk’umurezi w’umutimanama n’imyitwarire ni ingenzi muri iki gihe. Bikwiye guhabwa umwanya uhagije muri formasiyo.

Ibyakwitabwaho:

– Umutimanama mu myifatire muri iki gihe cy’ingorane mu bumuntu, isano hagati y’itegeko n’ukwishyira ukizana, icyakwitwa icyaha mu buzima biratozwa.

– Kugaragaza akamaro ko guhitamo mu buzima hagati y’ikiri cyiza n’ikibi, hagati y’ubuzima n’urupfu, hagati y’inzira ebyiri zivugwa n’Ivanjili. Umuco ugezweho witiranya kugira ubwigenge no kwibohora aho kuba inshingano.

Umukateshisti amenya ko ubuzima bw’umukristu bushingiye ku guhitamo Yezu Kristu, kumukurikira no gukurikiza indangagaciro z’Ivanjili, ubwe yagaragaje. Uko guhura na Yezu bigomba kuba ubukungu bwihishe (reba CC 210)

– Gushyira ahagaragara itegeko ryahozeho, ryifitemo ireme muri kamere muntu, nk’uko yagizwe irya Yezu, akaryemera, akarinonosora muri we, igihe yigize umuntu. Ni iryo ashyira ahabona, rigasobanura uburyo umuntu w’iki gihe agomba kurigira irye. Akora uko ashoboye, za ndangagaciro z’Ivanjili zitumvikana ziba ukuri kugenderwaho muri ibi bihe. Umukateshisti ahabwa ubushobozi bwo gusesengura akamenya uko azinjiza mu bantu, zikamurikira umuco w’iki gihe.

– Kugaragaza ishingiro ry’amategeko biruta kwifuza kuyatsindira abandi

– Gutuma ubuzima bw’umukristu buba igikorwa cya Roho Mutagatifu, haba mu isano bifitanye n’Imana cyangwa n’abavandimwe muri kominote, ndetse n’abandi bikaba byijyana.

-Gutuma ubuzima bw’umuntu bugirá umwanya muri ibi bihe by’amashiraniro,by’ibishuko,imbere y’ibigusha, bisaba akenshi uguhinduka guhoraho. Muri izo ngorane inema y’Imana irafasha.

-Gutuma umukateshisti amenya ko ubuzima bw’umukristu bwishingikiriza ku kwemera ukwizera n’urukundo

d) Kwiyerekezaho

Yezu ni we inyigisho zose zihuriraho. Ni uko twese tumwibonamo, tugahamagarirwa kumenyereza umutimanamu wacu, icyerekezo nyacyo cy’Imana yaje kutumenyesha.

4. Gukomatanya

Yezu wigisha nk’umunyabubasha ni We uvuga ati “Nta muntu n’umwe ushobora kubona ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri”. Nta jijinganya bityo agahamagarira buri wese kujya muri icyo cyerekezo no muri iyo gahunda, ngo amenyekanishe ibimwerekeyeho n’agakiza kagenewe buri wese.  

5. Isengesho

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko bisanzwe iteka bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amina                            

C. IGIKORWA

Mwakongera gutega amatwi inyigisho fatizo twatanze mukagereranya n’ibyo abakateshisti bavuga bahawe, igihe bategurwaga muri fomasiyo yabo.

Byateguwe na Jean Claude RUBERANDINDA, Umupadiri wa Diyosezi Kibungo mu Rwanda.

Muri Komisiyo ya Kateshezi

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed