Ikaze ku rubuga rwa Diyosezi ya Kibungo
Bakristu Bavandimwe, namwe mwese Nshuti za Diyosezi ya Kibungo, tubahaye ikaze kuri uru rubuga rwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.
Uru rubuga ni bumwe mu buryo bw’Itumanaho, Diyosezi ikoresha kugira ngo ibashe kwamamaza Ivanjili, mu rwego rwo kwigisha no gutagatifuza umuryango w’Imana mu kumenyekanisha Ijambo ry’imana. Nk’uko Iteka rya Kiliziya Gatolika rirebana n’ihererekanyamakuru n’itangazamakuru ribivuga, « Kiliziya Gatolika izi neza ko ubwo buryo iyo bukoreshejwe neza byagirira akamaro inyoko muntu, kubera ko bihugura imitima y’abantu kandi bigakomeza kubaka Ingoma y’imana ku isi » (Inter Mirifica nº 2)
Intego y’uru rubuga rwa Diyosezi ya Kibungo ihuje kandi n’Iteka rya Kiliziya Gatolika rirebana n’ihererekanyamakuru n’itangazamakuru, mu gukoresha ubu buryo bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, no kwigisha abantu kubukoresha neza, badatatira ukwemera kwa Kiliziya.
Kiliziya Gatolika, yashinzwe na Yezu Kristu kugira ngo igeze umukiro ku bantu bose kandi ikomeza gukora ubwo butumwa bwo kumenyekanisha Ivanjili, izi neza akamaro ko gukoresha ubwo buryo bw’Itumanaho mu kwamamaza Inkuru Nziza kandi ifite inshingano yo kwigisha kubukoresha neza, abantu badatatiye ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. (Inter Mirifica nº3
Uru Rubuga rwubatse mu ndimi eshatu zikoreshwa mu gihugu, ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Buri wese yahitamo ururimi rumunogeye yifashisha. Tuzihatira gushyira muri izo ndimi zose amakuru n’ubutumwa by’ingenzi twifuza ko byagera ku badukurikira bose.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA