Mu kinyejana cya 16, niho hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Rozali, wizihizwa mu kwezi k’ukwakira tariki ya 7. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali, washyizweho na Mutagatifu Papa Piyo wa 5 mu mwaka wa 1571. Mu mwaka w’ 1883 nibwo Papa Lewo wa 13 yatangaje ku mugaragaro ko ukwezi k’ukwakira kose kugenewe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali. Kuva icyo gihe buri mwaka uko kwezi guharirwa kuvuga Isengesho rya Rozali. 

Isengesho rya Rozali ni isengesho ryiza rifasha abakristu, by’umwihariko igihe abakristu bari mu rugo, mu muryango, rikaba umwihariko w’urugo. Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho abakristu basabwaga kuguma mu rugo kubere icyorezo, ni isengesho ryafashije abakristu cyane. Papa Fransiko yibukije akamaro k’iryo sengesho ku bantu bari mu mage.

Ni muri urwo rwego twateguye iyi nyandiko kugira ngo ishobore gufasha abakristu gukunda no kumenya birushijeho ibyiza by’iryo sengesho, n’uburyo ryagiye rifasha abakristu mu bihe bitandukanye by’amateka ya Kiliziya. Iyi nyandiko ikubiyemo amavu n’amavuko y’iryo sengesho, ibihe bitandukanye by’amateka iryo sengesho ryagiye rimurikira, ndetse iragaragaza agaciro n’akamaro ko kwifashisha iryo sengesho mu mubano wacu n’Imana.

  1. Isengesho rya Rozali cyangwa Ishapule

Isengesho rya Rozali cyangwa ishapule ni isengesho ry’umwihariko wa Kiliziya Gatolika, kubera icyubahiro iha Umubyeyi Bikira Mariya bishingiye ku ku kuba Imana yaramutoye ikamuha kugira uruhare mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Ni isengesho rigizwe n’amibukiro abumbiye mu ngingo 4 z’ubuzima bwa Yezu Kristu:

  • Ivuka rya Yezu Kristu n’ubuto bwe (Amibukiro yo kwishima)
  • Ubutumwa bwa Yezu Kristu mu kwigisha Inkuru Nziza no mu gukiza abantu (Amibukiro y’urumuri)
  • Ibabara n’urupfu bya Yezu Kristu witanze ku musaraba ngo dukire (Amibukiro y’ishavu)
  • Izuka rya Yezu Kristu n’ikuzwa rye (Amibukiro y’ikuzo)

Aya mibukiro ni incamake y’ubuzima bwa Yezu Kristu n’Ivanjilli kuva ku Ivuka rye kugeza ku Izuka rye. Uretse Amibukiro andi masengesho akoreshwa mu ishapule ni:

  • Isengesho ryo guhamya ukwemera rya “Ndemera Imana Data…” (Reba Gatigisimu ya Kiliziya)
  • Isengesho Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu…(Igisingizo cy’Imana)
  • Isengesho rya “Dawe uri mu ijuru”, isengesho Yezu Kristu ubwe yatwigishije (Reba Mt 6, 9-13; Lk 11, 2-4)
  • Isengesho rya “Ndakuramutsa Mariya”, naryo rishingiye ku Ivanjili. Igice cya 1 cyaryo kigizwe n’amagambo Malayika yamubwiye ati “Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe” (Reba Lk 1, 28): “Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana“. Igice cya 2 kigizwe n’amagambo Mutagatifu Elizabeti yamubwiye, yuzuye Roho Mutagatifu, agira ati “Wahebuje abagore bose bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa” (Reba Lk 1, 42): “Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa“. Igice cya 3 kigizwe n’amagambo Kiliziya yongeyeho, amusaba ko yadusabira twebwe abanyabyaha: “Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira”.

Muri make isengesho rya Rozali ni ukuzirikana ubuzima bwa Yezu Kristu hamwe na Bikira Mariya tumusaba ngo adusabire.

2. Inkomoko y’isengesho rya Rozali cyangwa ishapule.

Iryo zina Rozali rifite inkomoko yaryo mu kilatini (“Rosarium”) bivuga (“Roses”) mu gifaransa; mu kinyarwanda bigasobanura “indabo z’amaroza”, bishushanya ko Bikira Mariya atatse amaroza. Ijambo Rozali risobanura ikamba rigizwe n’indabyo za roza bajyaga batura Bikira Mariya, mu kwezi kwa Gicurasi, nyuma zikaba zarahindutse za “Ndakuramutsa Mariya” zo kwisunga Bikira Mariya, ngo adusabire. Nyuma rero iryo zina ryaje guhabwa ubwo buryo bwo gusenga bifashishije za “Ndakuramutsa Mariya” 150, zimeze nka za ndabyo za roza zahabwaga Bikira Mariya.

 

Byahuzwaga kandi na Zaburi 150 zaririmbwaga n’Abamonaki cyangwa abandi Bihayimana, zivugwa mu masangesho ya Liturujiya ateganywa na Kiliziya buri munsi.

3. Amateka y’Isengesho rya Rozali cyangwa Ishapule

Amateka y’isengesho rya Rozali ahera ku kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, byaranze Kiliziya kuva mu ntangiriro zayo. Kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, Abakristu bagiye biyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, bitewe n’icyubahiro Imana yamuhaye ikamutorera kutubyarira Umukiza!

Abakurambere ba Kiliziya (Pères de l’Eglise), bagize icyo bamuvugaho ,ni Mutagatifu Yustini (100-165) na Mutagatifu Irene wa Liyo (130-202). Bamwitaga Eva Mushya, bakamubona nk’uwemeye kwegukira ugushaka ku Imana, binyuranyije na Eva wa mbere wasuzuguye Imana, nk’uko na Yezu agererenywa na Adamu (Rm 5, 12-21)

Mu kinyejana cya 3, abakristu bari baratangiye kwifashisha amagambo ya Malayika abwira Bikira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana “Ndakuramutsa Mariya wuje inema, uhorana n’Imana” (Lk1, 1, 28 )

Mu mwaka wa 431, muri Konsili (Inama Nkuru ya Kiliziya) ya Efezi, niho Kiliziya yemejwe ku buryo budasubirwaho ihame ry’uko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana koko (Tewotokos). Umunsi mukuru wo guhimbaza iryo Banga ry’ukwemera, wizihizwa ku itariki ya 1 Mitarama, tukiri mu munsi 8 ya Noheli (Octave).

Mu kinyejana cya 10, nibwo Abihayimana babaga badashoboye kuvuga amasengesho ya Zaburi kubera uburwayi, ubusaza cyangwa imirimo myinshi, bahabwaga uburenganzira bwo kuzisimbuza za “Dawe uri mu ijuru”. Mu kinyejana cya 12, ukwambaza Bikira Mariya kwatangiye kwamamara, ubwo batangira kujya bifashisha za “Ndakuramutsa Mariya”.

Umuco wo gusenga hifashishijwe ishapule byatangiriye mu Bihayimana b’abasisterisiyene (Cistercien), umuryango w’Abihayimana babaho badasohoka, wemewe na Kiliziya Gatolika kuwa 23 Ukuboza 1119 na Papa Kalisiti wa 2 (Callixte II), mu kinyejana cya 12.

Isengesho rya Rozali ryamenyekanye cyane mu kinyejana cya 13, biturutse ku Bihayimana b’Abodominikani. Uwo muryango w’abihayimana ba Mutagatifu Dominiko, wagize uruhare rukomeye mu kwamamaza no kwigisha isengesho rya Rozali: Bamamaje iryo sengesho mu nyigisho zabo, bashinga n’amatsinda menshi y’abasenga bifashishije Rozali. Papa Piyo wa 5, washyizeho umunsi wa Rozali nawe yari umudominikani.

Mu kinyejana cya 14, batamirizaga indabo z’amaroza amashusho ya Bikira Mariya, nk’ayo abakobwa b’abangavu batamirizaga ku ngofero zabo ku minsi mikuru. Nyuma ayo maroza aza kwifashishwa mu kubara za Ndakuramutsa Mariya zavuzwe nk’ururabo rwa roza rutuwe Bikira Mariya.

Kuva mu kinyejana cya 14, Rozali yahindutse isengesho ry’umuryango w’Imana wose. Muri icyo kinyejana cya 14, niho ryasakaye cyane rifata isura rifite ubu. Iryo sengesho ryagize uruhare cyane mu gufasha abantu mu bihe by’amage n’amakuba babaga barimo[1]


[1] Icyo kinyejana ni ikinyejena cyari kigoye cyane, kuko habayemo ibintu bibi bidasanzwe mu gace k’Uburayi: Habaye amapfa adasanzwe atewe n’ubushyuhe mu mwaka wa 1303, nyuma hakurikiraho ubukonje budasanzwe mu mwaka wa 1312 kugeza mu mwaka wa 1319. Nyuma habayeho Icyorezo bise “Icyorezo kirabura” (peste noire), bivuga Icyorezo cy’urupfu. Ni izina abanditsi b’amateka bahaye icyo cyorezo cyibasiye isi yose. Icyo cyorezo cyabayeho mu myaka ya 1347 kugeza mu mwaka wa 1351, gihitana abantu bagera kuri miliyoni 25, kikaba cyaragize ingaruka zikomeye ku burayi kandi zamaze igihe kirekire, kuko cyahitanye 1/3 cy’abantu bari batuye uburayi. Ikindi ni intambara yiswe intambara y’imyaka 100 (1337-1453), byari ibibazo bitumvikanwagaho hagati y’Ubufaransa n’ubwongereza, yayogoje ubufaransa ikurikirwa n’igihe cy’inzara.

Mu kinyejana cya 15, niho batangiye kujya bongeraho amagambo asoza Ndakuramutsa Mariya ngo “Mariya Mutagatifu, Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira“. Muri icyo kinyejana cya 15, niho isengesho rya Ndakuramutsa Mariya ryatangiye gukoreshwa uko turizi, maze muri Rozali hongerwamo Amibukiro yo kuzirikana ku buzima bwa Yezu Kristu. Nicyo gihe isengesho rya Rozali ryahawe isura rifite kugeza ubu muri Kiliziya. Umuhire Aleni wa Laroshe “Alain de la Roche” (1428-1475), wo mu Muryango w’Abadominikani (Ordre des Prêcheurs), wakundaga cyane iryo sengesho, niwe wongereye muri Rozali amibukiro. Niwe wabaye intumwa ikomeye ya Rozali, akaba yarayitaga “Zaburi za Kristu na Bikira Mariya Mutagatifu “, niwe kandi wagabanyije muri Rozali ibice bitatu, bigizwe na za Ndakuramutsa Mariya 50 n’amibukiro 15 tuzi, amibukiro yo kwishima, amibukiro y’ishavu n’amibukiro y’ikuzo, ashingiye ku bihe bikomeye by’ubuzima bwa Yezu Kristu..Ariko akavuga ko inkomoko yabyo ari Dominiko Mutagatifu, washinze umuryango yabagamo w’Abadominikani, wari waratabarutse mu mwaka wa 1221.

Mu kinyejana cya 16, niho hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Rozali, wizihizwa mu kwezi k’Ukwakira tariki ya 7. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali, washyizweho na Mutagatifu Papa Piyo wa 5 mu mwaka wa 1571[1].

Mu mwaka wakurikiyeho wa 1572, niho uwo Papa Piyo wa 5 yemeje ku buryo budakuka Amibukiro 15 agize ishapule. Bityo ishapule riba isengesho ry’umuryango wose w’Imana, ku buryo budakuka. Niwe wemeje ko Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 10 hakwibukwa Bikira Mariya Umwamikazi watsize, mu rwego rwo gushimira Imana yabahaye gutsinda, hari ku itarikibya 7 Ukwakira 1571. Uwamusimbuye Papa Gerigori wa 13 (1502-1585 ), niwe watangaje urwandiko rwemeza ihimbazwa ry’umunsi mukuru wa Rozali Ntagatifu mu kwezi kwa 10 ugahimbazwa muri Kiliziya hose.


[1] Mutagatifu Papa Piyo wa 5, witwaga Antoni Gisiliyeri (Antonio Ghislieri), yavutse mu kuwa 17 Mutarama 1504, ahabwa ubupadiri mu mwaka wa 1528 mu muryango w’Abadominikani,  atorerwa kuba Papa kuwa 7 Mutarama 1566, yimikwa kuwa 19 Mutarama 1566, atabaruka kuwa 1 Gicurasi 1572. Papa Piyo wa V yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 1 Gicurasi 1672 na Papa Kilimenti wa 10 (Clément X ), ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 22 Gicurasi 1712 na Papa Kilimenti wa 11 (Saint Clément XI)

Mu kinyejana cya 18 , Mutagatifu Ludoviko Mariya Grinyiyo wa Monforu (Louis-Marie Grignion de Monfort) yabaye intumwa yihariye ya Rozali, mu gushishikariza abakristu kujya bavugurura buri mwaka amasezerano yo kwiyegurira Imana banyuze kuri Mariya Mutagatifu, ibyo tubisanga mu gitabo yise “Kwiyambaza binoze Bikira Mariya Mutagatifu (Traité de la vraie dévotion à Marie), igitabo cyamenyekanye cyane biturutse ku Ibaruwa ya Gishumba ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 yitwa “Rozali ya Bikira Mariya” (Rosalium Virginis Mariae ) ya mu mwaka wa 2002.

Mu kinyejana cya 19 , habayemo andi mateka akomeye kuri iryo sengesho: Mutagatifu Berinadeta Sabilu (Bernadette Soubirous) yabonekewe na Bikira Mariya, mu mwaka wa 1858, bavugana ishapule. Muri icyo kinyejana kandi Papa Lewo wa 13 yageneye Isengesho ry’ishapule Amabaruwa ya Gishumba agera kuri 12 (12 Encycliques de Léon XIII)[1] , bikaba byaratumye bamwita “PAPA WA ROZALI”, Intumwa yihariye ya Rozali


[1] Le Pape Léon XIII a beaucoup écrit sur le Rosaire. Voici la liste de ses encycliques Mariales :

  1. Encyclique « Supremi apostolatus Officio » du 1er septembre 1883
  2. Encyclique « Superiore Anno » du 30 août 1884
  3. Encyclique « Quamquam Pluries » sur le patronage de St Joseph et de la Sainte Vierge du 15 août 1889
  4. Encyclique « Octobri Mense » du 22 septembre 1891
  5. Encyclique « Magnae Dei Matris » du 8 septembre 1892
  6. Encyclique « Laetitiae Sanctae » du 8 septembre 1893
  7. Encyclique « Jucunda Semper Expectatione » du 8 septembre 1894
  8. Encyclique « Adiutricem populi christiani » du 5 septembre 1895
  9. Encyclique « Fidentem Piumque Animum » du 20 septembre 1896
  10. Encyclique « Augustissimae Virginis Mariae » 12 septembre 1897
  11. Encyclique Diuturni Temporis (5 septembre 1898)
  12. Lettre Apostolique « Parta Humano Generi » du septembre 1901 relative à la consécration de l’église du Rosaire, à Lourdes

Mu kinyejana cya 20 isengesho rya Rozali ryari rimaze gukwira hose kandi rikunzwe cyane. Mutagatifu Papa Piyo wa 10 (Saint Pie X)[1] ahammya ko Rozali ari isengesho ryiza, rikungahaye cyane, kurusha andi masengesho, mu ngabire no mubyo rituronkera. Ni isengesho rigera ku Mutiwa Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana. Tujye turyifashisha buri munsi.

Mu ibaruwa ya Gishumba[2] ye yagize ati: « Twirukire ku buvugizi bwuje ububasha bwa Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana. Kandi kugira ngo tuburonke ku bwinshi (…). Nemeje ibyemezo byose byafashwe n’abambanjirije, muri za kiliziya zose zizavugirwamo ku mugaragari isengesho rya Rozali ».


[1] Mutagatifu Papa Piyo wa 10, yavutse kuwa 2/6/1835 atabaruka kuwa kuwa 20/8/1914 ; ahawe ubupadiri kuwa 18/9/1858, yatorewe kuba Papa kuwa 4/8/1903, yimikwa kuwa 9/8/1903. Papa Piyo wa 10 yashyizwe mu rwego rwa’Abahire kuwa 3/6/1951, ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 29/5/1954 na Papa Piyo wa 12

[2] Ibaruwa ya Gishumba ya Mutagatifu Papa Piyo wa 10 : Encyclique E Supremi Apostolatus, du 4 octobre 1903).

Muri icyo kinyejana, i Fatima mu mwaka wa 1917, Umubyeyi Bikira Mariya, igihe abonekeye abana 3, yarababwiye ati “Ndi Umwamikazi wa Rozali. Naje kugira ngo ningingire abantu kuvuga buri minsi ishapule, kugira ngo bicuze ibyaha byabo, kandi bahinduke mu buzima bwabo”, hari kuwa 13 Gicurasi 1917.

Mu ntangiriro y’ikinyejana cya 21, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yatangaje “Umwaka wa Rozali”, umwaka watingiye m’ukwakira 2002 ugasozwa m’ukwakira 2003 (Anné du Rosaire). Ni umwaka udasanzwe ku Isengesho rya Rozali kuko uwo Mutagatifu Papa yongeye ku mibukiro, yari asanzwe yo kwishima, ay’ishavu n’ay’ikuzo, andi mibukiro y’urumuri, amibukiro agaragaza amabanga ya Kristu Urumuri rw’isi (Reba ibaruwa yanditse Rozali ya Bikira Mariya, numero ya 21). Mu ntangiriro, isengesho rya Rozali ryari rifite amibukiro 15, nyuma guhera mu mwaka wa 2002 hiyongereyeho Andi mibukiro 5 yatangajwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu Ibaruwa ya Gishumba yitwa “Rozali ya Bikira Mariya” (Rozalium Virginis Mariae), Ibaruwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yatangaje ku itariki ya 26 Ukwakira 2002.

4. Akamaro ko gusenga twifashishije Isengesho ry’Ishapule

Isengesho rya Rozali ni isengesho ryoroshye kandi rishobokeye bose. Ni isenngesho rikubiyemo ubukungu bwinshi mu gusabana n’Imana. Twabonye inkomoko yaryo n’amateka yaryo, muri aka gace turazirikana akamaro gakomeye iryo sengesho rifite mu buzima bw’abakristu.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, mu Ibaruwa ye yitwa “Rozali ya Bikira Mariya”, itangiza umwaka wa Rozali, yagarutse ku biranga iryo sengesho, ku bwiza bwaryo ndetse araryuzuza kugira ngo rigere mu mfuruka zose z’ubuzima bwa Yezu: “N’ubwo ari isengesho ryihariye ryo kwiyambaza Bikira Mariya, Rozali ni Isengesho ribumbye ubutumwa bw’Ivanjili ya Yezu Kristu” (Ibaruwa ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, numero ya 1). Muri iyo Baruwa ye, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, yemeza ibyiza biranga Rozali :

  • Isengesho rya Rozali ni inzira yo kurangamira Kristu: Isengesho rya Rozali ni uburyo bufasha abakristu kurangamira iyobera rya Kristu no kurangamira Imana (Ibatuwa ye numero 5), ndetse ikaba n’inzira yo kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kristu, twisunze Bikira Mariya (Ibaruwa ye numero 17)
  • Isengesho rya Rozali ni isengesho ry’ urugo, risabira ingo z’abakristu; kandi rikaba isengesho ry’amahoro, risaba kandi rigaba amahoro. Mutagatifu Papa agaruka ku rugo n’uburyo rufashwa n’iryo sengesho: “urugo niryo shingiro ry’umuryango mugari w’abantu (…). Mu buryo bwagutse bw’iyogezabutumwa ryerekeye umuryango, kugaruka kuri Rozali mu ngo z’abakristu ni inkunga ihamye, yafasha gukumira ingaruka zitoroshye z’ibihe bibi turimo”. Ikindi yibutsa ni uko nta wavuga Rozali ngo abure kwiyumvamo umugambi wo guharanira amahoro. (Ibaruwa ye numero 6)
  • Isengesho rya Rozali ridufasha kurangamira uruhanga rubengerana rwa Kristu bigatuma, “dushashagirana ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo ryisumbuyeho, ku bwa Nyagasani, ari we Roho” (2 Kor 3. 18) [Ibaruwa ye numero 9]. Rozali ituma twibuka Kristu turi kumwe na Bikira Mariya (numero 13), ituma tumenya Kristu tunyuze kuri Mariya (numero 14), ituma twishushanya na Yezu twisunze Bikira Mariya (numero 15), ituma twambaza Kristu twisunze Bikira Mariya (numero 16), ituma twamamaza Kristu twisunze Bikira Mariya (numero 17)
  • Isengesho rya Rozali ni incamake y’Ivanjili (numero 18): kugira ngo umuntu ahamye byuzuye ko Rozali ari incamake y’Ivanjili, birakwiye ko, umaze kuzirikana ukwigira umuntu kwa Kristu n’igihe yari ataratangira ubutumwa bwe ku mugaragaro (amibukiro yo kwishima), mbere yo kuzirikana ububabare n’urupfu bye (amibukiro y’ishavu), hanyuma ukagera ku mutsindo w’izuka rye (amibukiro y’ikuzo), umuntu akwiye kubanza kuzirikana ku bihe bimwe by’ingenzi by’ubutumwa bwa kristu ku mugaragaro (amibukiro y’urumuri) [Ibaruwa ye numero 19-23].
  • Isengesho rya Rozali ni inzira idufasha kumva ko Kristu ari We bugingo bwacu. Rozali ni inzira yo gusobanukirwa n’amabanga ya Kristu, uko tugenda dusubiramo; ni uburyo bw’ingirakamaro, ni uburyo bukwiye kunozwa uko tuvuga iyibukiro, tugatega amatwi Ijambo ry’Imana, tukagira akanya ko gutuza no gusingiza Imana. (Ibaruwa ye numero 26-34)
  • Isengesho rya Rozali ni umurunga woroshye utwunga n’Imana: “Kiliziya ntiyahwemye kugaragaza ububasha bwihariye bw’ryo sengesho“, ndetse no mu ngorane zikomeye z’ubuzima kugira ngo Imana iturinde ibyago. (Iyo baruwa ya Papa numero 39).
  • Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 asoza Ibaruwa ye agaragaza ko Rozali yifitemo ubukungu bugomba guharanirwa : “Ni Isengesho ryoroshye kandi rikungahaye muri byinshi, rikwiye kwitabirwa n’umuryango w’abakristu”.
  • Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, kandi asoza, ataka iyo Rozali agira ati: “Rozali yatagatifujwe na Bikira Mariya , murunga woroshye utwunga n’Imana, njishi y’urukundo ituma twunga ubumwe n’abamalayika , munara w’ubushishozi uturinda sekibi, buhungiro butavogerwa bw’abarohamye, tuzagukomeraho! Uzatubere ikiramiro mu gihe tuzaba dusamba, uzatube hafi mu gihe cyo gupfa…Mwamikazi wa Rozali , Mubyeyi wacu dukunda cyane, wowe buhungiro bw’abanyabyaha, wowe muhoza w’abafite intimba. Singirizwa ahantu hose , ku isi no mu ijuru, ubu n’iteka ryose”( Ibaruwa ya Papa numero 43)

Muri make Isengesho rya Rozali, cyangwa ishapule, ni isengesho rinyura umutima wa Bikira Mariya. Bikira Mariya yagiye abigarukaho, igihe cyose yagiye asura abantu, yagiye atuma kumenyesha isi ubutumwa budusaba kwicuza no kugarukira Imana, maze tugakomera mu kwemera kwacu no gusenga twifashishije ishapule (Reba amabonekerwa y’i Lurde, i Fatima, i Kibeho…). Ni isoko y’inema nyinshi: ku mukristu uzirikana mu mutima we, hamwe na Bikira Mariya, amibukiro nk’amabanga ya Kristu waducunguye, ahakura ingabire z’umukiro. Ni isengesho ryoroshye umuntu yakora igihe cyose, ananiwe, yicaye, aryamye, yewe ndetse n’igihe umuntu arwaye. Si ngombwa kuvugira rimwe rozali umuntu agenda avuga ishapule imwe bitewe n’igihe afite, kuzageza ahetuye amibukiro yose (Bishobotse kuwa 1, ayo kwishima; kuwa 2, ay’ishavu; kuwa 3, ay’ikuzo; kwa 4, ay’urumuri; kuwa 5, ay’ishavu; kuwa 6, ay’ikuzo, ku cyumweru, ay’urumuri)

Bikira Mariya utarasamanywe inenge y’icyaha,

urajye udusabira twe abaguhungiraho!

Ibyifashishijwe:

  • www.chapellnotredamedelamedaillemiraculeuse.com/Histoire du Rosaire Site de la Chapelle Notre Dame de la Médaille Miraculeuse
  • Encyclopédie Wikipédia: https// www.Wikipedia.org
  • Inyandiko z’Abapapa batandukanye

Izi shapule zifite amabara atandukanye bazita ishapule zifashishwa mu Iyogezabutumwa (Chapelets missionnaires): Ni ishapule igaragaza imigabane yose y’isi, bitewe n’ibara ry’amasaro. Icyatsi: Afurika, umutuku: Amelika, umweru: Uburayi, ubururu: Oseyaniya, umuhondo: Aziya. Kuri buri yibukiro umuntu agasabira buri mugabane.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed