Kuri icyi cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, Quasi-Paroisse ya Remera yavukishije Korali nshya ihabwa izina rya “AMORIS LAETITIA”

Abakristu biganjemo abakozi bo muri paruwasi Remera bakabakaba 50 babifashijwemo n’abapadiri, bishyize hamwe bakora korali yunganira 3 zari zihari, izabafasha kwitagatifuza no gufasha abakristu gusenga.
Aba baririmbyi bamaze iminsi batangiye iyi Korali, ariko uyu munsi nibwo bahawe izina ndetse banambara umwanda wabo wa mbere wa Korali.

Izina bahawe ni “AMORIS LAETITIA”. Mu Misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu Umwami niho baherewe iri zina banahabwa umugisha wo gutangira ubutumwa. Imwe mu mpamvu yo kwitwa iri zina ni uko iyi Korale yiganjemo abubatse ndetse ikanagira umwihariko ko abo bashakanye bari kumwe muri iyi korali. Ni korali yibanze ku rugo.

Mu butumwa bahawe na Padiri harimo no kwita ku muryango bahereye mu ngo zabo bityo ibyishimo by’urukundo mu muryango bigahera iwabo bigasakara no ku bandi.

Korali Amorisi Laetitia ya Quasi-Paroisse Remera tuyifurije ubutumwa bwiza.

Padiri Gérard MANIRAGABA

Quasi-Paroisse ya Remera

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed