Nk’uko byatangajwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, kuri icyi cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, muri Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika hatangijwe urugendo rwo gutegura Sinodi y’Abepiskopi iteganyijwe m’Ukwakira 2023. Muri Diyosezi ya Kibungo icyo gikorwa cyabaye mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA, wari uhagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Mbere y’Igitambo cya Misa hasomwe urwandiko rwa Nyiricyubahiro Cardinal rutangiza imyiteguro Sinodi y’Abepiskopi izabera i Roma mu mwaka wa 2023, urwandiko rwasomwe na Padiri Thomasi NIZEYE, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Kibungo:


Iyo baruwa kandi yasomwe muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo, ndetse no mu masa Santarali, ahaturiwe Igitambo cya Misa.
Ejo kuwa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, hateganijwe ibiganiro bizaba mu rwego rwa Diyosezi, bikaba bitumiwemo Abapadiri bose ba Diyosezi ya Kibungo, abahagarariye Abihayimana, ndetse n’abahagarariye inzego z’Abalayiki bahagarariye abandi.
Dukomeze gusabira Kiliziya muri urwo rugendo, kugira ngo imurikirwe na Roho Mutagatifu.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paroisse Cathédrale Kibungo







Comments are closed