Umukateshisti ni uwigishijwe agategurwa akamenya icyo akora.
Turakomeza kuganira kuri “Formasiyo y’Umukateshisti, ukuntu ikenera guhabwa icyerekezo na gahunda”. Ihame: Yezu,ati·“Umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana.
Imyifatire y’umutima: Kumenyereza umutimanama icyerekezo nyacyo cy’Imana
A.UMWITEGURO
Mu kwitegura kwacu twibukiranye ko twari twatangiye ubushize igice cya mbere cy’iki kiganiro, twifuzaga gukurikirana akamaro ko gutanga icyerekezo muri Formasiyo ifasha umwigishwa n’Umwigisha.
Aho gahunda y’ inyigisho fatizo zikurikira zitagombye kubura. Izo twaganiriyeho ni izi:
- Mu mutimanama ugaruka ku Iyogezabutumwa, harimo
- 1.a) Iyogezabutumwa na Kateshezi ( Kateshezi shingiro)
2. Muri Formasiyo mu mahame ya Bibiliya na Tewolojiya, harimo
2.b) Amateka y’ugucungurwa (Umusogongero wa Bibiliya)
2.c) Incamake y’ukwemera (Ibimenyetso by’ukwemera)
2.d) Ubuzima bw’umukristu (Imyitwarire)
Turakomereza none aha, hakurikira
2.e)Amasakaramentu n’ihimbazwa ryayo muri Kiliziya
2.f) Isengesho
3) Muri Formasiyo ya kimuntu, hakabamo
3.g) Ubumenyi ku muntu (Imitekerereze n’imibanire)
4) Muri Formasiyo mu kumenya kwigisha,harimo
4. h) Kumenya kwigisha muri Kateshezi
B.IKIGANIRO
1. Gutegura
Mu buzima busanzwe bw’abantu, abantu ni magirirane, kandi ntawumenya byose, uminuza muri bimwe, ibyinshi bikakwisoba.Nyamara ariko icyo ushaka kumenya uragikurikirana ukakigeraho. Bigusaba guca bugufi, ukegera ukurusha ukamureka akagufasha. Tubyerekane
2. Kwerekana
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 3, 4-7.9-10)
Muri icyo gihe Nikodemu abwira Yezu, ati:”Umuntu ashobora ate kuvuka kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke? Yezu aramusubiza ati:”Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri icyavutse kuri Roho kikaba roho. Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kuvuka ubwa kabiri.”Nikodemu aramubaza, ati:”Ese ibyo bishobora kubaho bite?” Yezu aramusubiza ati:”Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye?
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu/ Uragasingizwa Kristu
3. Gusesengura
a) Gusobanura
Yezu Kristu ni Umwigisha mukuru, Nikodemu nawe uza amusanga, aramwemera kuko amubaza ibibazo bikomeye bisaba ko Yezu akoresha ubuhanga bwe akamujijura amumara inyota n’amatsiko bivanze. Yezu nawe azi neza ko umubaza adasanzwe aranabimubwira ati:”Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye? Aramuha ibisobanuro, azi uwo abiha. Kandi ntashakisha aravuga ibyo yasubiraho.
b) Gucengera isomo
(Soma Comisión Episcopal de Enseñanza y Catequesis, El Catequista y su Formación, Orientationes Pastorales, EDICE, 1985,´pp 114-119
Umukateshisti atozwa kumenya, kuvuga, no kwigisha ibyo yasubiramo
2.e) Amasakaramentu n’ihimbazwa ryayo muri Kiliziya
Gushyira ahagaragara no gusobanura amasakaramentu icyo ari cyo, biba inyigisho y’ingenzi muri formasiyo y’umukateshisti ntibigomba kubura. Biri mu bigize Kiliziya ubwayo, hakaba aho abantu bahurira na Kristu, aho bakirira, bakakira ingabire ya Roho Mutagatifu, bigiriwe muri Kiliziya.
Ibigomba kwitabwaho
-Si ikintu kihariye, ahubwo byigwa mu isano bifitanye na Kiliziya, bikaba ikimenyetso fatizo cy’agakiza.
– Kumva neza amasakaramentu mu gihe humvikanishwa icyo amariye ubuzima bw’abantu, mu mateka y’Iyobokamana ry’abantu, mu mateka yo gucungurwa na Yezu Kristu muri Kiliziya.
– Kumva neza aho amasakaramentu y’ibanze mu bukristu agirira ireme, mu kuyahuza mu buzima, n’andi asigaye.
– Kuyafata mu rumuri rukwiye nk’ingabire idasubirwaho y’Imana, aho umuntu ku giti cye afatanya n’Imana mu bimukorerwa.
– Kubona muri ayo masakaramentu irango ry’ukwemera, n’isengesho rya Kiliziya, mu gushyiramo igipimo gikwiriye, kireba umuntu ukwe na Kominote ubwayo.
-By’umwihariko kubireba Ukaristiya, nta kwibagirwa n’ikintu na kimwe kireba ubwo bukungu dukura mu Byanditswe Bitagatifu no mu Ruhererekane rwa Kiliziya.
– Mu isakaramentu rya Penetensiya hagaragazwa urusobekerane hagati y’Ijambo ry’Imana ritangaza imbabazi, uguhinduka k’umuntu ku giti cye, n’ibigize isengesho rya Kiliziya, abusolusiyo itangazwa n’umusaserdoti n’icyiru giturwa n’umuntu ndetse na Kominote, byose mu gikorwa cy’ibabarirwa ry’ibyaha.
2.f) Isengesho
Umukateshisti ahamagarirwa kugira ubushobozi bwo gutoza no kwinjiza abakristu mu isengesho. Bityo agomba kumenya igisobanuro cya Dawe uri mu Ijuru, kikaba igitekerezo gishyigikira, kikanatunga imyumvire nyayo, dore ko ari isengesho andi yose areberaho. Agomba kandi kuba amenyereye amasengesho ari mu ruhererekane rwa Kiliziya, cyane cyane akoreshwa ahimbaza Imana muri Zaburi.
Ibitagomba kuburamo:
-Kugaragaza icyiyumviro cy’ibihe bya nyuma muri “Dawe uri mu Ijuru”, cyiyumvikanisha mu bihe by’imperuka byigwa muri Bibiliya na Tewolojiya. Kubifata nk’ukuri kugaragarira buri wese, bigomba gusobanurwa neza, dore ko bitumvikana uko biri, mu bakristu benshi. Ni nabyo bitunga ubuzima bwacu bw’ukwemera n’ukwizera.
-Gufasha Umukateshisti kumenya kuva mu isengesho ryizanye, ajya mu isengesho risanzwe ryashyizweho na Kiliziya, agashakamo ibituma ryuzura neza.
-Gushyira mu byigwashingiro kuri za Zabuli,hagamijwe kubonwamo icyanga kerekeza kuri Kristu no kuri Kiliziya, kugaragaza rero ko ibyo bisubiza ibibazo byibazwa mu buzima, bikaba bikenewe kuko bifatanye neza n’icyo abantu bose bategereje kumenya.
– Kwitondera cyane kwinjiza abigishwa mu ihimbazwa iryo ari ryo ryose muri Liturujiya, uko igenwa na Kiliziya muri Konsili ya Vatikani ya kabiri.
-Hagaragazwa isano ikomeye ihuza Kateshezi na Liturujiya, mu gihe hahimbazwa iyobera rya Kristu. Bizishingikiriza ku mwaka wa Liturujiya uhuzwa na Kateshezi. Umukateshisti azinjizwa mu bisobanuro by’ibimenyetso bikoreshwa.
3. Muri Formasiyo ya kimuntu harimo
3.g) Ubumenyi ku muntu (Mu mitekereze no mu mibanire)
Hafatiwe kuri iyi nyigisho. Umukateshisti azahabwa ubumenyi bukwiye, ku bo Kateshezi igenewe muri iyi si ya none, hatibagiranye gushyirwaho abarezi b’ukwemera, batari inzobere muri izo nyigisho.
-Mu kugera kuri iyo ntego cyangwa ku bigamijwe muri formasiyo (reba CF 115-117) nk’uko twabyerekanye muri za nyigisho zikomeye z’ubumenyi mu mitekerereze no mu mibanire. Birakwiye kubicukumbura mu kwita kuri ibi bikurikira:
-Uretse ko formasiyo y’umukateshisti ishobora guteganywa hakurikijwe icyiciro cy’imyaka, cy’abo azatoza nk’abana, birakwiye ko ibyo abona biba bivuga muri make kuri buri kigero cy’ubuzima bw’umuntu, uko agenda abaho mu bihe bitandukanye.
-Mu kwiga izo nyigisho mu mitekerereze, ni ngombwa gukurikiza no gutandukanya icyo siyansi na tewolojiya iteganya, mu kwinjiza umukateshisti mu bumenyi buteganyijwe mu ncamake ariko butsitse kuri Kateshezi, mu gushyiraho ikiganiro cy’agaciro hagati y’ukwemera n’ubumenyi ku muntu nka siyansi.
-Dutinda cyane ku kuzirikana Ivanjili mu mashuri atandukanye, ari muri ayo y’ubumenyi bw’imyifatire ya muntu, binjizamo umunyeshuri (reba CF 116) ngo hagaragazwe igipimo cy’aho filozofiya yageza ibyiga, dore ko bijyana n’Ivanjili.
-Ni iby’agaciro gufasha umukateshisti kuvumbura ubwo bunararibonye bw’umuntu w’iki gihe, bwaba ubwo ku ruhande rwiza cyangwa rubi, bituma yibaza ku cyerekezo cy’ubuzima no kubasha kubyifungurira.
-Azagomba gusobanukirwa akamaro k’ubwo bunararibonye muri kateshezi, abugaragaze nk’ikintu cy’ingenzi mu gikorwa cy’ubwigishwa (reba 222-227)
-Mu kubihuza n’ingingo z’ubumenyi bw’imyifatire ya muntu, hazacukumburwa uko umuryango umeze, n’icyakorwa mu burezi bwa gikristu mu muryango.
-Ni nangombwa kwiga uko urubyiruko rumeze, ibibakurura n’ibyo bashyira imbere mu buzima bwabo.
-Gushoboza umukateshisti kubaho muri iyi sosiyete no muri Kiliziya, afasha abantu kuba abakristu mu ngabire nshya bahabwa. Ubutumwa bugomba kongererwa imbaraga, kubaho muri Kristu bikaba ikintu kigezweho.
Mu gusesengura imibereho y’iyi si bifasha kuvumbura uko Ivanjili yagira icyo ihindura mu ngorane z’ubukungu n’ingorane zabyo, no mu ngorane z’umuco n’indangagaciro zigenda ziyoyoka, hagamijwe gushyigikira agaciro ka muntu n’ubuzima bw’ukwemera.
4.Muri formasiyo yo kumenya kwigisha harimo
4.h) Kumenya kwigisha Kateshezi
-Ubushobozi bwo kumenya kwigisha k’umukateshisti bugerwaho igihe yiga kwigisha kateshezi. Ni isomo ribyutsa muri we ingabire yahawe zo kwigisha no guhindagura uburyo yakoresha (reba CT 51), akabyifashisha mu bumenyingiro, abikora mu gikorwa cy’ubwigishwa. Bijyana n’ibyo twakomeje kwerekana (reba CF 118-120).
Tugaragaze ibitagomba kuburamo:
-Ni ingenzi kumenya guha abakateshisti, ubumenyi bwo kwigisha bagira ubwabo, bufite ubushobozi bwo kwirukana cya kintu cyo kugira ubuciriritse bwo kuba umugaragu w’ibitabo n’ibyigwa byanditse ahantu. Uwiga n’uwigisha barunganirana, bagatera imbere mu byo bakora. Umukateshisti ateza imbere muri icyo gihe, umutima uyoboka (Fides qua) n’ubumenyi bw’ukwemera (Fides quae) (reba CT 20)
Inyigisho y’ukuri mu bumenyi busanzwe, n’iyo mu bumenyingiro birajyana (reba CT 22). Ubumenyi bwubakitse neza bw’ubutumwa bwa gikristu, kwitondera ubunararibonye bwa kimuntu (reba CT 22), guhuza ibyo umuntu yifitemo, n’ibyo sosiyete isaba ni ingenzi buri gihe.
-Ubumenyi bwo kwigisha muri Kateshezi bugaragaza uburyo buva kuri bicye bujya kuri byinshi (método inductivo), ari nabwo butanga inyungu nyinshi bukajyana n’uko ibyo duhishurirwa n’Imana biteye (reba DGC 72). Buri gihe habaho kudatuma ubwo buryo bugirá ubwo bwavanamo, bugendera buri gihe ku byo umuntu abona mu buzima bwa buri munsi. Ni uburyo butuganisha ku kumenya ibyo dusanga muri Bibiliya, muri Kiliziya, mu biturimo no mu biri muri sosiyete, tukabiganisha ku iyobera, ibyo bivuze Iyobera rya Kristu (reba CC 219)
-Kumenya kwigisha mu buryo bugiye butandukanye, bunyuranamo, buzagarukwaho cyane, ni ingaruka z’itegeko ryo kumenyereza ( reba CF 119). Ibyo bishyika ku kugerageza uburyo bwihariye bwo gutanga Kateshezi (mu bana, mu rubyiruko, mu bakuru, mu basheshe akanguhe, no mu bafite ubumuga…) cyangwa gutanga Kateshezi mu bubyutse bw’Iyobokamana mu miryango.
-Birakwiye kugaragaza inshingano ziterwa n’icyo umuntu ashobora gukora muri Kateshezi nko mu rukundo, mu bwenge, mu kwibuka no mu gushaka. Habaho guhangana n’ikintu cyo kudashaka kwivuna (CC86) byagera n’aho gufata mu mutwe bitihanganirwa (reba CT 55).
-Kuba harashize igihe Kateshezi ishyira imbaraga mu gukoresha uburyo bwo gufata mu mutwe, muri iki gihe gishize byagize ingaruka ku buzima bw’ukwemera ku muryango w’abakristu, cyane mu kugira uruhare mu guteza imbere uburyo bwa Kiliziya isanzwe ikoresha.
-Ntibisubirwaho rero ko umukateshisti yinjiza abo yigisha mu mvugo y’ibimenyetso. Ku rubyiruko rwinshi ndetse n’abakuze ubu, batakoresheje ubwo buryo bwihariye bw’imvugo y’Iyobokamana, uburyo bwo kuganira n’Imana no gucungurwa nayo, bibageze aho bibakomerera kubona icyerekezo nyacyo. Nyamara ukuri gukurikizwa ni ukwemera, ukuri ku Mana, kukugeraho biragoye ni yo mpamvu hifashishwa ibimenyetso.
-Ni ngombwa ko umukateshisti yiga akamenya gukoresha izo mfashanyigisho mu bwigishwa (ibitabo, amashusho n’ibindi).
c) Gushyira isomo mu buzima
Ubuzima bufatira kuri ibyo umukateshisti agomba kumenya kuko iyo yamenye agira ubuzima nawe akabuha abo yigisha ahabwa na Yezu ngo bayoborwe na Roho we. Nta gushidikanya rero ko ubuzima tubukesha amasekaramentu ajyana no guhura no kuganira n’udutagatifuza. Ni We uhindukira akatwigisha gusenga, akadufasha kumenya umuntu wuzuye uwo ari we kuko tumureberaho, tukamwigiraho uko bigisha, bikaba icyerekezo na gahunda bitanga ubugingo.
d) Kwiyerekezaho
Abakurikira ikiganiro twiyumvishe neza ko icyerekezo na gahunda ya formasiyo y’umukateshisti ari ngombwa. Ibyo tumenya tubimukuraho. Yagombye kuba uwagize igihe cyo kubaza Yezu ibyo agomba kuzabwira abo amutumaho ngo abigishe. Ibibazo byose bifitiwe ibisubizo bitangwa mu ibanga na Roho Mutagatifu. Kiliziya ishyiraho akayo yerekana icyerekezo kidakuka.
4. Gukomatanya
Yezu utangaza ko umuntu atashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana keretse avutse ubwa kabiri aragaragaza atyo icyo umuntu agomba guharanira, twamufasheho urugero rw’umuntu uzi kwigisha. Arafasha atyo abashaka guharanira kugira umutimanama ufite icyerekezo nyacyo cy’Imana. Kumenya amasakaramentu, isengesho, umuntu, kwigisha Kateshezi, tubifate nk’icyerekezo cy’ukuri cya formasiyo idushishikaje.
5. Isengesho
Isengesho ryo kwizera
Mana yanjye, nizeye y’uko uzagirira Yezu Kristu akampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe, ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko wabiduseseranyije kandi ukaba utica isezerano Amina
C. IGIKORWA
Tugire amatsiko twitegereze ibyo abakateshisti bakora, n’uko babayeho, tubihuze n’ibyo baba barungutse aho baba baratorejwe, tubunganire tubibwirijwe na Kristu na Kiliziya ye yigaragaza muri Diyosezi.
Muri kumwe na Jean Claude RUBERANDINDA, Umupadiri wa Diyosezi Kibungo mu Rwanda,
Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi
Comments are closed