cardiovascular diseaseIn male rats there was rapid biotransformation of sildenafil into the primary metabolite, UK103,320 and male rats were mainly exposed to UK-103,320 while female rats were exposed predominantly to sildenafil. tadalafil generic.

Kuwa Gatandatu, tariki ya 8 Gicurasi 2021, muri Paruwasi ya Rwamagana habaye igikorwa cyo guhuza urubyiruko rwa Paruwasi ya Rwamagana, mu rwego rwo kunoza Iyogezabutumwa ry’urubyiruko, no gusoza Icyumweru cy’urubyiruko muri iyo Paruwasi, nk’uko byifujwe n’Inama y’Abapadiri bashinzwe urubyiruko, ko buri Paruwasi yagena umunsi wo kugisoza mu kwezi kwa Mata na Gicurasi 2021, bitewe n’uko mu kwezi kwa Mutarama bitashobotse kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Padiri ushinzwe urubyiruko muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’urubyiruko, Padiri Gérard MANIRAGABA, ndetse na Padiri Omoniye w’Urubyiruko muri Paruwasi ya Rwamagana, Padiri Félicien HAKIZIMANA.

Iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri Paruwasi ya Rwamagana rihagaze neza, nk’uko byasobanuwe na Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Rwamagana.

Ibikorwa byaranze uwo munsi wahariwe urubyiruko by’umwihariko muri Paruwasi ya Rwamagana ni ibi bikurikira:

  • Misa Ntagatifu yo gusabira urubyiruko, yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu masantarari yose ya Paruwasi no mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’abo mumashuri makuru.
  • Inyigisho ishishikariza urubyiruko guha Imana umwanya mu buzima
    bwabo, guha umwanya Kiliziya no kiyikorera no gukunda abavandimwe babo.
  • Gutangariza urubyiruko umurongo w’Iyogezabutumwa no gushyira urubyiruko rutari rufite aho rubarizwa mu matsinda yihariye arufasha mu kwitagatifuza.
  • Gushinga Korali yurubyiru ifasha urubyiruko guhimbaza Liturujiya, kwitagatifuza no gufasha Ikoraniro ry’Abakristu guhimbaza Imana.

Urubyiruko rwa Paruwasi ya Rwamagana rusanzwe rufite Itsinda ry’Urubyiruko rw’Impuguke, abakozi n’abacuruzi, abarangije amashuri n’abari muri Kaminuza, bitwa “Groupe Impuhwe-Fiat“.

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed