Ikoraniro ry’Ukaristiya ni Umuhimbazo ugamije gufasha abakristu guhimbaza, gusingiza no kurangamira Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya. Nk’uko byatangajwe mu Ibaruwa y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu Ibaruwa yo kuwa 24 Ugushyingo 2019, yitwa “Ukaristiya: Isoko y’ubuzima, Impuhwe n’ubwiyuge”, Iryo “Koraniro ry’Ukaristiya rigamije gufasha abantu kurushaho kumenya, no gukunda Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, ari naryo zingiro ry’ubuzima bwa Kiliziya n’iremezo ry’ubutumwa bwayo bwo kugeza umukiro kuri bose” (Reba Numero ya 6 y’ubwo butumwa bw’Abepiskopi). Ni ubundi “buryo bushya bw’Iyogezabutumwa”, nk’uko iyo Baruwa ibishimangira (Reba numero ya 5).
Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu Itangazo risoza imirimo y’Igihembwe cya Kabiri cy’Inama yabo yo kuwa 4-7 Gicurasi 2021, “Abepiskopi bashimangiye akamaro ko kunoza imyiteguro yo guhimbaza Ikoraniro rya 52 ry’Ukaristiya (Congrès Eucharistique) uyu mwaka kuva kuwa 27 kugeza kuwa 30 Gicurasi mu rwego rwa Paruwasi, no kuva kuwa 3 kugeza kuwa 6 Kamena ku rwego rwa Diyosezi.” (Reba Itangazo ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanya ryo kuwa 07 Gicurasi 2021, umwanzuro wa 6)
Muri Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi ya Zaza ibaye ku isonga mu gihimbaza Ikoraniro ry’Ukarisitya. Nk’uko byatangajwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Zaza, Padiri César BUKAKAZA, iyo Paruwasi yatangije ibikorwa bifatika byo guhimbaza amakoraniro y’Ukaristiya, bihereye muri Santarali ya Kabirizi, bikaba bizakomereza mu zindi Santarali maze bikazasozwa mu rwego rwa Paruwasi kuwa 30 Gicurasi 2021.
Ku cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, niho muri Santrali ya Kabirizi hahimbarijwe ibirori by’Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rwa santrali. Hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibyo birori byabimburiwe n’umutambagiro w’Isakaramentu wahereye kuri Paruwasi ugera kuri Santarali Kabirizi, ukurikirwa n’ishengerera ry’Ukaristiya, hakurikiraho Misa. Mu gihe cya Misa, nyuma yo guhazwa, habayeho umwanya w’amagambo n’ubuhamya byaganishaga ku gaciro n’ ibyiza dukesha Ukaristiya Ntagatifu ndetse nibiri gukorwa muri iyi Santrali no muri Paruwasi bijyanye n’ikoraniro ry’Ukaristiya. Byitabiriwe kandi na bamwe mu ba Pasteri bakorera ubutumwa muri Kabirizi, kimwe n’abahagarariye inzego bwite za Leta ndetse n’Abakristu b’amaparuwasi ahana imbibi na Kabirizi ariyo Munyaga na Kansana.
Tubikesha Padiri Mukuru wa Zaza Padiri BUKAKAZA César
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed