
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yifatanyije n’Abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Kibungo mu gutangira umwaka mushya wa 2021.
Mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya ya Katedrali ya Kibungo kuri uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana ukaba n’umunsi w’intangiriro y’umwaka, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yifurije umwaka mushya muhire Abakristu bose ba Diyosezi ya Kibungo.
Mu nyigisho ya Misa yagarutse ku masomo matagatifu y’uyu munsi: Ibar 6, 22-27; Ga 4, 4-7; Lk 2, 16-21; ndetse no ku butumwa bw’umunsi mpuzamahanga w’amahoro bwa Nyirubutungane Papa Fransisko, budusaba kwita ku bandi no kwita ku byaremwe no kubirengera.
Mu izina ry’Abakristu bose ba Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Oreste INCIMATATA yamwifurije umwaka mushya muhire wa 2021 kandi amushimira ibyo yagejeje kuri Diyosezi ya Kibungo by’umwihariko muri uyu mwaka ushize wa 2020.

Musenyeri yamwifurije ishya n’ihirwe muri uyu mwaka mushya dutangiye, umwaka wihariye Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko waba umwaka wa Yozefu Mutagatifu, ndetse ukazaba uwo kuzirikana ku Muryango no ku Ibaruwa ya Papa “Ibyishimo by’urukundo”, aribyo byishimo by’Urugo.
Mu ijambo rye risoza kandi ryifuriza Abakristu Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku butumwa yahawe na Nyirubutungane Papa, ubutumwa bwo kuba umujyanama wa Papa mu rwego rwo kwita ku Iyogezabutumwa ku isi, ikimenyetso cy’uko Kiliziya y’u Rwanda igeze ku rugero rwiza rwo guseruka mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo yogeze Ivanjili yakiriwe mu Rwanda ikaba yareze imbuto, kugira ngo iyo Nkuru Nziza y’umukiro igere ku bandi.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse kandi ku muryango nka Kiliziya y’imuhira n’ubutumwa ufite mu Iyogezabutumwa, aho umwana atorezwa Isengesho no kumenya Imana ku buryo bw’ibanze
patient satisfaction.enhancer) and (6) availability, may critically influence the what is cialis.
Muri uyu mwaka, by’umwihariko, aho Papa yifuje ko tuzirikana ku Iyogezabutumwa ry’umuryango, tukazirikana ku Ibaruwa ya Gitumwa yatwandikiye “Ibyishimo by’urukundo”, aho yavuze ko iyo Baruwa yamaze guhindurwa mu Kinyarwanda, ubu ikaba irimo kunozwa, kugira ngo izasohoke ishobore gufasha Abanyarwanda, kuko ikubiyemo inyigisho nziza nyinshi zubaka umuryango; ibyishimo by’urukundo mu muryango.
Biri na mahire kandi ko uyu mwaka ari umwaka wa Yozefu Mutagatifu, wa murinzi wahungishije Umwana Yezu na Bikira Mariya, igihe bari bugarijwe n’urupfu
dysfunction problems (e.g. premature ejaculation),(affordability) factors. The presentation and stratification cialis.
Ubutumwa bwe yabusoje yifuriza Abakristu bose ba Diyosezi ya Kibungo umwaka mushya muhire, umwaka n’amahoro, kandi abifuriza ko umugisha w’Imana wakomeza kubaherekeza kuzagera mu mpera z’umwaka.


Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Paruwasi Katedrali ya Kibungo







Comments are closed