Nyirubutungane Papa Fransisko

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2020, Kiliziya Gatolika irizihiza, ku nshuro ya 94, Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa.

Uwo munsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa washyizweho mu mwaka wa 1926 na Papa Piyo wa XI, mu rwego rwo kugaragaza ubumwe bwa Kiliziya mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu

the time) Almost cialis online not, priority cardiovascular assessment and intervention.

. Uhimbazwa ku cyumweru cya 3 cy’ukwezi kw’Ukwakira, ukarangwa n’Isengesho ryo gusabira Iyogezabutumwa, ibikorwa bitandukanye by’Iyogezabutumwa, Ubutumwa Papa agenera Abakristu kuri uwo munsi, ndetse n’ituro rigenerwa Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Iyogezabutumwa mu bufatanye bwa Kiliziya, bigira uruhare runini mu gukemura ibibazo bya roho n’iby’umubiri bigaragara mu bantu banyuranye no muri za Diyosezi zitandukanye, hagamijwe umukiro w’abantu bose.

Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye uyu munsi bufite Insanganyamatsiko igira iti: “Ndi hano: ntuma! (Iz 6, 8). Nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko abivuga mu Butumwa bwe, mu gika cya 2, ni “igisubizo gihora ari gishya gihabwa Nyagasani ku kibazo abaza agira ati: Ndatuma nde? Iryo hamagarwa rikomoka ku Mutima w’imana, ku Mpuhwe zayo zihamagarira Kiliziya n’abantu bose kwita ku gikwiye…”

Iyogezabutumwa ni igisubizo umuntu aha Imana ku bushake kandi yabitekerejeho.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ni ugushimangira uburyo isengesho abakristu batura basabira Iyogezabutumwa, ndetse n’inkunga y’ituro batanga kuri uwo munsi, bigira uruhare runini mu gushyigikira ubutumwa bwa Yezu Kristu muri Kiliziya ye, nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko abishimangira mu gika cya nyuma cy’Ubutumwa bwe!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed