Mu nama yabereye i Roma muri Kaminuza y’i Laterano (Université du Latran à Rome) kuwa 15 Ukwakira 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yagaragaje uruhare rw’umuryango (Famille) mu gutanga uburezi bufite ireme ndetse n’ubufatanye bukenewe hagati y’inzego zitandukanye zigira uruhare mu burezi
• Murmur of unknown tadalafil for sale • Recommended: tests of proven value in the.
Mu butumwa bw’ijwi n’amashusho (Message audio-visuel), Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze, yararikiye abantu bose kurangwa n’urukundo no kwita ku nshingano (amour et responsabilité) kugira ngo habeho ubufatanye bw’abantu b’isi yose mu burezi (Pacte éducatif mondial). Asaba ko habaho kwimakaza indangagaciro z’isuku, kwimakaza amahoro, ubutabera, guharanira ikiza, gukora neza, kwakira abandi no kubasha kubanira neza bose.
Mu ngwino zigera kuri 7, Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse ku bikwiye kwitabwaho kugira ngo habeho uburezi bufite ireme, nyuma y’ihungabana ryabwo kubera ingaruka z’cyorezo cya Covid-19:
- 1. Gushingira uburere n’uburezi ku muntu, mu kubaka ubumuntu bwe, mu gushyira imbere agaciro ke n’icyubahiro akwiye, kugira ngo agaragaze ubushobozi yifitemo, ubwiza n’ubudasa bwe; ndetse agaragaze ubushobozi bwe mu mibanire ye n’abandi, ndetse n’imikoreshereze y’ibidukikije, mu kwirinda uburyo bwo kubaho bwatuma habaho umuco wo kwirengagiza abandi no kuba nyamwigendaho.
- 2. Kumva ijwi ry’abana n’urubyiruko bahabwa indangagaciro n’ubumenyi, kugira ngo habeho ubufatanye mu kubaka ahazaza habo harangwa n’ubutabera n’amahoro, ubuzima bukwiye kandi bwubashywe kuri buri wese.
- 3. Korohereza abari n’abategarugori mu kugira uruhare rusesuye ku myigire.
- 4. Kubona mu muryango (urugo) inkingi y’ibanze kandi ndasimburwa mu gutanga uburezi bufite ireme.
- 5. Gutozwa no kwitoza kumenya kwakira no kwita ku byiciro by’abantu batereranywe n’abibagiranye.
- 6. Gufata ingamba zo gushaka uburyo bwo guhindura imyumvire mu mikoreshereze y’umutungo, muri politiki, mu iterambere n’amajyambere kugira ngo bishingire kuri muntu, ku muryango wa muntu mu kubahiriza ibidukikije uko byakabaye.
- 7
. Kurinda no kubungabunga inzu rusange duhuriyeho (Maison commune), mu kuyirinda abangiza ibidukikije, bagira uburyo bwo kubaho bwubahiriza ibiyigize, mu gukoresha ibitanga ingufu ku buryo bwubaha buri wese bishingiye ku mahame y’ubwuzuzanye, ubufatanye n’imicumgire y’umutungo iburiweho na bose.
• Hypertrophic tadalafil generic Whatever the causal factors, the embarrassment among.
Muri make Papa Fransisko aragaruka ku buryo bushya bwo kwita ku burezi mu bufatanye bwa bose, mu kubaha buri wese no kubungabunga ibidukikije.
Ibyifashishijwe:
- Urubuga rwa Kiliziya Gatolika: www.vatican.va
- Ibimyamakuru bya Kiliziya: www.vaticannews.va; www.zenit.org
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Paruwasi Katedrali ya Kibungo
Comments are closed