KUBA BIKIRA MARIYA MUTAGATIFU ARI UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI ABIKESHA KO YABYAYE YEZU KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE.
Bikira Mariya Mutagatifu ni utasamanywe icyaha, kuko Imana yamurinze icyitwa ubwandure bw’icyaha cy’inkomoko ndetse n’ubwandure bw’icyaha icyo ari cyo cyose.
Amaze kurangiza urugendo rw’ubuzima bwe hano ku isi yajyanywe mu Ijuru na roho ye n’umubiri we, maze Nyagasani aramukuza amugira Umwamikazi w’ijuru n’isi kugira ngo abe iruhande rw’Umwana we Yezu, We Mwami utegeka, usumbye abandi bami bose, watsinze icyaha n’urupfu (Concile Vatican II, Lumen gentium, n. 59; cf. CEC, n. 966).
Kuwa gatatu tariki 20 Kanama 2008, nyuma y’indamutso ya Malayika saa sita z’amanywa, Papa Benedigito wa XVI yigisha ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi, wizihizwa tariki 22 Kanama, yawuhuje n’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, wizihizwa tariki 15 Kanama, maze yemeza ko iyo minsi mikuru yombi yizihiza iyobera rimwe.
- Amateka y’umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi w’ijuru n’isi
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi washyizweho na Papa Piyo XII tariki ya 11 Ukwakira 1954
• ED and cardiovascular disease share many of the same(1) Alter Modifiable Risk Factors or Causes what is cialis.
N’ubwo uwo munsi washyizweho mu kinyejana cya vuba, kuva kera abakristu bahoze biyambaza Bikira Mariya Umwamikazi ndetse bikagaragarira cyane mu bisingizo bye.
Muri ibyo bisingizo, bigaragara inshuro zigera kuri 12 ko Bikira Mariya ari Umwamikazi: Umwamikazi w’Abamalayika, w’Abasokuruza, w’Abahanuzi, w’Intumwa, w’Abahowe Imana, w’Abemeye Imana, w’Ababikira, w’Abatagatifu bose, Umwamikazi utasamenywe icyaha cy’inkomoko, wajyanywe mu ijuru, waduhaye Rozali Ntagatifu, umwamikazi w’amahoro. Mu kinyarwanda twongeraho ko ari Umwamikazi w’Afurika
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wibukwa, ku buryo butegetswe, tariki ya 22 kanama buri mwaka. Ni ku munsi wa munani (octave) nyuma y’ihimbazwa ry’umunsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru no roho ye n’umubiri we (Asomusiyo), uhimbazwa kuwa 15 kanama buri mwaka. Twibutse ko ukwezi kwa kanama kwahariwe by’umwihariko kwiyambaza Umutima wa Bikira Mariya utagira inenge.
- Ihame ry’uko Bikira Mariya ari Umwamikazi w’ijuru n’isi
Urukundo Bikira Mariya yakiranye Jambo w’Imana ni rwo rwamuhaye uyu mwanya wo kuba Umwamikazi iruhande rwa Jambo w’Imana. Ingabire yahawe zigasumba iz’ibindi biremwa byose, kandi ntahwema kuzibuganiza mu mitima y’abayoboke b’Imana kuko ariwe Mushyinguzwa w’Ingabire z’Imana.
Nk’uko Mutagatifu Efuremu wo muri Siriya abitubwira, Bikira Mariya yagenewe kuba iruhande rwa Yezu Kristu, Umwami w’abami, kugira ngo akomeze atwereke Yezu, ari iruhande rwa Yezu nka Nyina w’Umwami usumba abami bose. (cf. Iz. 9,1-6). Akomeza rero kutwereka Yezu Kristu, we Bugingo bwacu, Gakiza kacu na Mizero yacu.
Papa Pawulo VI mu nyandiko yise “Marialis cultus” numero ya 25 yerekanye ko inzira zinyuze kuri Bikira Mariya by’ukuri zose zigana kuri Yezu Kristu. Kristu ni we uziha urumuri kandi Imana Data yatatse Bikira Mariya ubutungane buhebuje kugira ngo Itegurire Jambo wayo ikitabashwa gihebuje. Kuba rero Imana yaramushyize iruhande rwayo ni ukugira ngo abane na Yo kandi mu rukundo rwahebuje Imana ifitiye isi, izamwifashishe ngo ikize isi.
Ubwami rero bwa Yezu na Mariya butandukanye n’ubwo tuzi ku isi kuko butatse urukundo, ukwicisha bugufi no kwitangira abantu. Ku musaraba rero ni ho hatangarijwe ko Yezu ari Umwami (w’abayahudi) cf. Mk 15, 26. Ku musaraba ni ho yongera kuremera bundi bushya mu mitima y’abantu ukuri, urukundo n’ubutungane. Na Bikira Mariya yigana Umwana we Yezu mu rukundo yiha Imana mbere na mbere (Lk 1,38) kugira ngo afashe abantu. Afasha kandi abantu mu byo bakeneye byose nk’Umuja w’Imana utavugwaga (Lk 1, 48) . Ngubwo Ubwami bwa Yezu na Bikira Mariya. Ubwamikazi bwa Bikira Mariya rero bwigaragariza mu kuturinda twe abana be, igihe tumutakiye ngo atuyobore kuko twataye inzira igana Ijuru. Adufasha igihe cyose tuzahajwe n’imibabaro itandukanye y’aha ku isi. Mu rugendo rwacu hano ku isi tumusaba tumwizeye rwose ngo aduhakirwe ku Mwana we Yezu, Umucunguzi wacu.
Iyo tuvuga ishapure, mu isengesho rya Rozali, tugaruka inshuro ebyiri ku ikuzwa rya Bikira Mariya mu mibukiro y’ikuzo:
- Iyibukiro rya 4: Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru; dusabe inema yo gupfa neza.
- Iyibukiro rya 5: Bikira Mariya yimakazwa; dusabe inema yo kumwizera.
Bikira Mariya Umwamikazi, wajyanywe mu ijuru, udusabire !
Padiri Dieudonné UWAMAHORO,
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi
Comments are closed