Mu Ibaruwa yitwa “TWIYUBAKIRE KILIZIYA YACU”, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yatangije IKIGEGA CY’UBUFATANYE N’ITERAMBERE CYA DIYOSEZI YA KIBUNGO

• “How are your relationships with family members and cialis for sale rarely, syncope..

.

Murasanga ku mugereka Ibaruwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yageneye Abakristu itangiza icyo kigega:

Ni igitekerezo Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje igihe Diyosezi ya Kibungo yahimbazaga Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, maze ashyiraho itsinda riyobowe na Musenyeri Oreste INCIMATATA ryari rigamije kunoza intego, imiterere n’imikorere y’icyo kigega.

Iryo tsinda rimaze kubinoza ryagiye ribigeza ku nama zitandukanye za Ncungamutungo ya Diyosezi ndetse n’izagiye zihuza Abapadiri. Mu nama yaguye ya Ncungamutungo yari yahujwe n’iy’Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, yo kuwa 19 Ukuboza 2019, niho byemejwe ko igihe kigeze ko icyo kigega gikwiye gutangira, maze Musenyeri abizeza ko ibaruwa igitangiza izasohoka vuba.

Icyo kigega nk’uko inyito yacyo ibivuga kigamije ubufatanye bw’abakristu ba Diyosezi ya Kibungo mu kwiyubakira Kiliziya no kwiteza imbere.

Icyo kigega kizafasha Diyosezi na Paruwasi mu kwiteza imbere ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye nko kubaka ibikorwa remezo, kubaka ama Paruwasi mashya, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubutumwa bwa Kiliziya .

Icyo kigega kandi kizafasha urubyiruko n’abandi babishoboye kubona imirimo ibafasha kwiteza imbere kugira ngo “bagire ubuzima busagambye (Yoh 10, 10) nk’uko Musenyeri abifite mu ntego ye yo gufasha intama yaragijwe kugira ubuzima busagambye!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

#

Comments are closed