AMASOMO YA MISA

Isomo rya mbere: Lev 25, 8-18
Isomom rya kabiri: 1Kor 12, 12-20
Ivanjili Ntagatifu: Lk 8, 4-15

INYIGISHO Y’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA KIBUNGO KU MUNSI WA YUBILE YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kuwa 22/09/2018

Bakristu bavandimwe Imana yashatseko kubumbira hamwe abantu nk’umuryango ibereye umubyeyi. Yezu Kristu Jambo w’Imana wigize umuntu yaje gushinga umuryango ahurizamo abantu bose bakaba abavandimwe be Imana se ibereye umubyeyi. Ijambo ry’Imana rero riraduhuza rikaturemamo umuryango. Ijambo ry’Imana ryabibwe hano mu Gisaka n’Ubuganza rikagira imbuto z’ingo nyinshi z’abakristu, abasaserdoti n’abiyeguriyimana none Imyaka 50 irashize ribyaye umuryango w’abamera, Kiliziya y’Imana i Kibungo ariyo Diyosezi ya Kibungo twizihiza ivuka ryayo none.
Umuryango w’Imana Kiliziya muri rusange na Kiliziya y’Imana i Kibungo, by’umwihariko twihiza none, igizwe n’ibyiciro bitatu. Icyiciro cyambere ni twebwe abakiri mu rugendo hano kw’isi
. Icyakabiri ni abavandimwe, ababyeyi n’inshuti abakristu batabarutse bakaba barageze mw’ihirwe ry’ijuru mu nzu ya Data, bakaba batuvuganira badusabira imbere y’Imana ngo uko batunganiye Imana, basohoza neza ubutumwa bwabo hano kw’isi, natwe dukurikize urugero rwabo. Icyiciro cya gatatu ni abavandimwe batabarutse ariko bakiri mw’Isukuriro bataragera mu ihirwe ry’ijuru. Aba baba bagikeneye kwitungunya kugirango baseruke imbere y’Imana n’inteko y’abamalayika n’abatagatifu bakeye. Aba ni Roho ziri muri Purgatori, baba bakeneye amasengesho yacu turabasabira mu gitambo cya Misa. Kiliziya y’Imana rero i Kibungo, ni umuryango ugizwe n’ibi byiciro uko ari bitatu birimo abagabo n’abagore, abasaserdoti n’abiyeguriyimana, abasore n’inkumi ndetse n’abana bagize uruhare mu kubaka kiliziya umuryango w’Imana i Kibungo. Uyu munsi wa Yubile aba ari ugushimira Imana n’abo bose Imana yakoresheje mu kubaka Kiliziya y’Imana muri Diyosezi ya Kibungo.
Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twanyuzemo tugashimira Imana ibyo yadukoreye, tugasaba imbabazi aho twatannye, tukamenya ubu uko duhagaze kugirango dutegure ejo hazaza dushobore kurushaho kunoza ubutumwa bwacu ingoma y’Imana yogere iwacu.
2. Nkuko twumvise mu isomo ryambere Yubile yashyizweho n’Imana mu mategeko n’amabwiriza yatumye Musa kugeza ku muryango wayo. Ati uzahere ku mwaka wa mbere ubara nugeza ku myaka irindwi uzaba ari umwaka w’i sabato nkuko tubara iminsi itandatu uwakarindwi ukaba i sabato umunsi w’Imana. Ati uzongere ubare indi myaka irindwi izaba ari undi mwaka w’i sabato. Uzabikore inshuro ndwi ubwo izaba ibaye imyaka 49 hanyuma mu mwaka wa 50 uzaba ari yubile yanyu uzaba ari umwaka w’isabato y’amasabato. Umwaka wa Yubile uzaba ari umwaka mutagatifu uzaba ari umwaka weguriwe Imana kurushaho kuyizirikana no kuyisingiza.
Abantu ni abantu, bagira igihe bakarangazwa n’ibintu by’isi bagatera Imana umugongo bakayibagirwa. Umwaka wa Yubile aba ari igihe gitagatifu cyo kugarukira Imana no kwiyunga nayo. Kugarukira Imana no kwiyunga nayo kandi bijyana no kwiyunga n’abandi. Wa muryango waremwe n’ijambo ry’Imana iyo bitandukanyije n’Imana urasenyuka, ubumwe bwabo n’ubuvandimwe bwabo bugahungabana. Yubile rero Aba ari igihe cyo gusubiranya wa muryango waremwe n’Imana. Nyagasani agira ati muri uwo mwaka “buri umwe azasange umuryango we azasubire mu isambu ye”, azasubire ku ivuko mu muryango kugirango umuryango wongere usubirane wunge ubumwe. Yubile ya Diyosezi yacu ni mahire kuko yahuje n’umwaka Kiliziya mu Rwanda yagize umwaka w’ubwiyunge, tukaba twarawubayemo twifatanyije na Kiliziya yose mu Rwanda n’abaturarwanda bose gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe bwacu. Nyagasani agira ati umwaka wa yubile uzaba ari umwaka woguca akarengane n’ubuhemu. Abavandimwe n’abacitse mu muryango bongere bakirwe mu muryango. Uzaba ari umwaka w’ubutabera n’amahoro. Abavandimwe bahemukiranye basabane imbabazi biyunge, umuryango wongere usubirane usagambe. Nyagasani ati “muzubahirize amategeko yange ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu.” Iyo twemeye kuyoborwa n’Imana mu nzira zayo tuba umuryango wunze ubumwe amahoro n’ineza bigasagamba niyo mpamvu y’impundu n’ibyishimo bya yubile.
3. Mu Ivanjili twumvise umubibyi wagiye mu murima akabiba imbuto zimwe zikagwa ku nzira inyoni zikazirya, izindi zikagwa mu gitaka cy’amabuye zamera zikuma, izindi zikagwa mu mahwa akazipfukirana ntizere neza naho izindi zigwa mu gitaka kiza zirera imwe ijana indi mirongo itandatu indi mirongo itatu. Bavandimwe ayo niyo mateka y’ijambo ry’Imana mu bantu. Ni umugani uduha ishusho y’umuryango wacu uko wakiriye ijambo ry’Imana.
Muri iyi myaka 50 Ijambo ry’Imana ryabibwe hano iwacu hari aho ryahuye n’ubutaka bwiza rigira imbuto nyinshi kandi nziza twishimira none kandi dushimira Imana. Muri Diyosezi yacu twagize abakristu b’imena muri iyi myaka babaye abahamya b’ukwemera no mu bihe bikomeye bitangira abandi baba intwari aho rukomeye. Hari ingo z’abakristu zubatse iyi Diyosezi muri iyi myaka, abasaserdoti, abihayimana, urubyiruko ndetse n’abana bashobora kuba abatagatifu bagasohoza ubutumwa mu rugero rwabo. Tukaba turi hano kubishimira Imana yo dukesha byose.
Hari aho ijambo ry’Imana ryapfukiranwe no guhihibikanira iby’isi ntiryagira umusaruro mwiza uko bikwiye, ryareze ariko ryera gake. Aha ngaha duhamagariwe kwivugurura ngo ya mahwa, urwiri n’ibindi byonnyi tubirandure mu rutoki rw’ubuzima bwacu turusasire dushobore kugira umusaruro ushimishije Imana n’abantu. Hari aho Ijambo ry’Imana ryaguye ku rutare rikakirwa igihe gito ariko ibishuko byaza rya jambo ry’Imana rikuma umuntu agasubira mu bupagani. Mu mateka y’igihugu cyacu twanyuze mu bihe bibi by’amacakubiri, irondakoko, amakimbirane, intambara indunduro iba jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994. Mu bahemutse bakica abandi bagakora n’ibindi bikorwa bibi harimo n’abakristu babatijwe ndetse twamaze igihe kirekire hari impaka niba koko Ivanjili y’urukundo yarigishijwe

diagnosing the disorder, (ii) to permit patients tovascular insufficiency may be candidates for surgical cure tadalafil.

. Ivanjili yarigishijwe ariko ni za mbuto Yezu atubwira zaguye gitaka kiri ku rutare zikamera ariko izuba ryava zikuma urutare rugakomeza kuba urutare. None rero mu Iyogezabutumwa biradusaba kurandura amabuye n’urutare mu murima w’ubuzima bwacu buri umwe aba afite agace k’urubuye mu buzima bwe n’umutima we akeneye gutunganye kugirango ijambo ry’Imana rigire umusaruro mwiza. Hari rero n’aho ijambo ry’Imana ryariwe n’inyonyi hakenewe kongera gutera. Abavandimwe batarigera bakira umukiro w’Imana tugomba kujya gushaka ngo baze mu bushyo bw’Imana.
4. Ijambo ry’Imana ritubumbira hamwe mu muryango w’Imana Kiliziya. Kiliziya ikaba ari umubiri wa Kristu twebwe abemera tukaba turi ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu. Nibyo Pawulo Mutagatifu atubwira mu isomo rya kabiri. Kimwe mu bintu bituma abantu batumvikana bagacikamo ibice ni ukwitwaza ko badasa hakurikijwe ibara ry’uruhu, ibihugu, amoko, idini, igitsina cyangwa ubukungu butangana nyamara abantu bose ntabwo bashobora gusa ngo ubuzima bushoboke
. Imana yashyizeho ubudasa bw’abantu kuko bukenewe kugirango buzuzanye nkuko umubiri umeze. Amaguru si amaboko, amaso si amatwi, ntashobora no kubayo ngo ubuzima bushoboke buri kintu kiba gikeneye ikindi bigatuma rero kuba bidasa bitaba impamvu y’amakimbirane ahubwo ubudasa bugirira akamaro bose kuko buzuzanya. Mu Kiliziya rero twese turi ingingo zinyuranye z’umubiri wa Kristu
. Kristu aradukeneye ngo adukoreshe bamwe ni amaguru akeneye ngo ageze Ivanjili hose mu gihugu cyacu ndetse no mu mahanga. Abandi ni amaboko akeneye ngo akomeze gutabara ababaye abashonji n’abarwayi, abandi bakaba ururimi akeneye ngo yamamaze Inkuru Nziza.
Bakristu bavandimwe muri iki cyiciro cy’amateka ya Diyosezi dutangiye nyuma yo kusa ikivi cy’imyaka mirongo itanu turagirango hamwe na Kiliziya ku isi yose aho Nyirubutungane Papa Fransisiko aduhamagarira kuvugurura Iyogezabutumwa natwe tuvugurura ubukristu bwacu kugirango ijambo ry’Imana rishobore kwera imbuto nyinshi kandi nziza. Diyosezi ya Kibungo rero komeza ujye mbere ube umusemburo w’amahoro urukundo n’ineza by’Imana mu bantu.

Mugire Yubile nziza mwese.

+ Musenyeri Antoni KAMBANDA,
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed