Kuri icyi cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yashinze Paruwasi nshya ya RUHUNDA, akaba yayiragije Bikira Mariya Umwanikazi wajyanywe mu Ijuru.

Paruwasi ya Ruhunda yabanje kuba Sikirisale ya Misiyoni ya Rwamagana kuva mu mwaka w’1955 ihinduka Santarali mu mwaka w’1968 maze kiliziya yayo ihabwa umugisha muri uwo mwaka na Myr Yozefu SIBOMANA.

Uyu munsi yanditse amateka yo kuba Paruwasi. Imihango yo kwegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA.

Mu kwegurira Imana Kiliziya, isigwa amavuta ya Krisma ikavugirwa n’isengesho ry’Iyeguriramana, kandi ibimenyetso birimo Alitali, Taberinakulo, umusaraba… bigahabwa umugisha kandi Kiliziya igatuzwamo Yezu Kristu uri mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya kuko Paruwasi ari “Urugo rw’Imana” nk’uko Umwepiskopi yabigarutseho
.

Paruwasi ya RUHUNDA ishinzwe ifite Santarali 2, arizo :RUHUNDA na NKOMANGWA ndetse na Sikirisale 3 arizo: Nyarubuye, Gati na Kavumu
. Paruwasi yashinzwe ifite imiryangoremezo 34 n’abakristu ibihumbi 12153 banditse mu bitabo bya Paruwasi ya RWAMAGANA guhera uyu munsi bakaba babaye aba Paruwasi RUHUNDA. Kuri abo hiyongereyeho abana 12 bahawe Batisimu na Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA wibukije ka batuwe Imana bakaba bavukanye na Paruwasi.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Ushinzwe Komisiyo ishinzwe Itumanaho n’ibikorwa ndangamuco muri Diyosezi Kibungo

Sildenafil has no direct relaxant effect on isolated human corpus cavernosum, but enhances the effect of nitric oxide (NO) by inhibiting phosphodiesterase type 5 (PDE5), which is responsible for degradation of cGMP in the corpus cavernosum. usa cialis The table revealed that experimental group C (Exp..

.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed