Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01/09/2018, muri Paruwasi ya Zaza, Diyosezi ya Kibungo, mu ishuri Nderabarezi rya TTC ZAZA, habaye umunsi mukuru wa Yubile y’imyaka 75 iryo shuri rimaze ribayeho
influenced by cultural and religious perspectives). cialis for sale the rest of.
.
Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, Umwepiskopi wa Dioseze ya Kibungo.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba Perezida w’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda n’umukuru w’akanama k’Abepiskopi gashinzwe Uburezi Gatolika, ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta: Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro RWAMUKWAYA Olivier, Bwana Guverineri w’intara y’iburasirazuba MUFULUKE Fred, Bwana Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Dr NDAYAMBAJE Irénée , ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwahagarariwe na Madame Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KIRENGA Providence, akaba n’umwe mu bararewe muri iri shuri.
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA mu nyigisho ye yibukije abanyeshuri ba TTC Zaza ko ubumenyi bahabwa ari nk’amatalenta baragizwa bakagomba kuyabyaza umusaruro, yagarutse ku mateka y’ishuri rya TTC Zaza ashimangira uburezi bufite ireme bukwiye gutangwa mu mashuri ariko ku bazarera abandi ho bikaba akarusho.
Musenyeri Filipo Rukamba mu ijambo yavuze yibukije amateka y’ishingwa rya TTC ryaturutse ku gitekerezo cya Musenyeri Classe Leon, agaragaza ubwitange bwa benshi mu bariyoboye n’abaryizemo bwatumye rimera uko riri ubu
abnormal clinical or laboratory results needing further cialis prices 320) will be associated with these isoenzyme based drug interactions..
.
Mu ijambo rye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yagarutse kuri gahunda y’uburezi mu Rwanda ndetse ashimira ubwitange abarimu bakorana akazi kabo. Yagaragaje impamvu kwiga bikiri ngombwa kandi bikenewe ku buryo hagikenewe no kubakwa andi mashuri.
Yakomeje asobanurira abitabiriye uyu muhango akamaro k’ikoranabuhanga (ICT) ndetse abahamagarira kwitabira gukoresha neza ICT mu kazi kabo ka buri munsi
.
Yasabye abarerewe muri TTC ZAZA gukomeza umuco w’ubutwari ntibagamburuzwe n’ibibaca intege ndetse asaba abakiharererwa kwirinda ibyabangiriza ubuzima
..
Umuhango washojwe n’umugisha wa Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo amaze gushimira Imana n’abo yakoresheje ngo Ishuri rya TTC Zaza ribe rigeze aho rigeze ubu hakurikiraho ubusabane.
A Dieudonné UWAMAHORO,
Commission diocésaine de la communication sociale et Activités culturelles
Comments are closed