Kuri icyi cyumweru tariki ya 02 Nzeri 2018, Diyosezi ya Kibungo yizihije icyiciro cya 4 mu rugendo yatangiye rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Ibirori byo guhimbaza icyo cyiciro cya 4 byabereye muri Paruwasi ya MUSAZA bikaba byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA
depending uponTransdermal penile delivery of vasoactive drugs is buy cialis usa.
.
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe n’Umuhire Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI kuwa 5 nzeri mu mwaka w’1968; muri uyu mwaka wa 2018 yujuje imyaka 50 imaze ishinzwe.
Kuwa 02 ukuboza 2017, igihe Kiliziya nshya ya Katedrale ya Kibungo yegurirwaga Imana niho Umwepiskopi wa Diyosezi
ya Kibungo yatangaje umwaka wa Yubile ya Diyosezi, maze mu ibaruwa yandikiye abakristu kuwa 19 Mutarama 2018, atangaza ibyiciro bigize urugendo rwo guhimbaza iyo Yubile: ibyiciro bigera kuri 4 bifite insanganyamatsiko zishingiye ku Muryango nka Kiliziya y’ibanze
.
Ibyo byiciro bine bya Yubile byafashije abakristu guhimbaza Yubile bivugurura mu bukristu bishingiye ku muryango. Byabaye umwanya ku bakristu wo kurushaho kuzirikana ku mubano wabo n’Imana no gusubiza amaso inyuma nk’umuryango w’Abemera kugira ngo barusheho kwivugurura. Insangamyamatsiko rusange ya Yubile igaruka ku muryango ishingiro ry’ubuzima bw’abakristu: “Umuryango Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye”.
Nk’uko Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yabigarutseho umuryango nka Kiliziya y’imuhira niwo shingiro n’igicumbi cy’ubuksistu. Mu butumwa bwe yageneye Abakristu mu ibaruwa yo kuwa 19 Mutarama 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yatangaje insanganyamatsiko zayoboye abakristu mu guhimbaza iyo Yubile:
- Icyiciro cya mbere cya Yubile cyizihirijwe muri Paruwasi ya Rusumo kuwa 18 Gashyantare 2018 ku nsanganyamatsiko : “Umuryango, igicumbi cy’uburere nyobokamana”.
- Icyiciro cya kabiri mu guhimbaza Yubile cyizihirijwe muri Paruwasi ya Rukoma kuwa 27 Gicurasi 2018 ku nsanganyamatsiko: “Umuryango udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize Kiliziya Umubiri wa Kristu”.
- Mu cyiciro cya gatatu cya Yubile ibirori byahimbarijwe muri Paruwasi ya Mukarange kuwa 24 Kamena 2018 ku nsanganyamatsiko: “Umuryango ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane”.
- Icyiciro cya kane cya Yubile cyahimbarijwe muri Paruwasi ya Musaza uyu munsi kuwa 02 Nzeri 2018 ku nsanganyamatsiko: Umuryango, ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu.
I
. Icyiciro cya mbere cya Yubile: « Umuryango, igicumbi cy’uburere nyobokamana »
Muri Paruwasi ya Rusumo, kuwa 18 Gashyantare 2018 habaye ibirori byo guhimbaza icyiciro cyambere cya Yubile. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yagarutse ku mubano w’abashakanye uzira amakemwa nk’umusingi mwiza w’uburere nyobokamana, yibutsa ko umwana ari impano y’Imana, ko “uburere buruta ubuvuke”, ko “igiti kigororwa kikiri gito” kandi ko “umwana apfa mu iterura”. Umwepiskopi yibukije ababyeyi ko bagomba guha abana umwanya uhagije mu burere bwabo haba mu burere mbonezabupfura ndetse no mu burere nyobokamana, kuko ari indatana.
II. Icyiciro cya kabiri cya Yubile: « umuryango udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize umubiri wa kristu »
Icyi cyiciro cya 2 cyahimbarijwe muri Paruwasi ya Rukoma, kuwa 27/05/2018. Mbere y’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rukoma, habanje umutambagiro w’abakristu bose ushushanya urugendo dukora mu bukristu bwacu, urugendo rugana Imana.
Mu butumwa umwepiskopi yatanze yagarutse kuri urwo rugendo, maze yibutsa ko urugendo rwa Yubile rudufasha kwikebuka mu mpande zose z’ubuzima bwacu bwa gikristu. Ubutumwa bwe bw’uwo munsi, Umwepiskopi yabukubiye mu ngingo 2 z’ingenzi arizo: Ukwemera, ishingiro ry’ubutumwa bwacu, ari nako kubumbiyemo indangagaciro z’Ivanjili n’uruhare abakristu basabwa kugira mu nzego za Kiliziya mu byiciro byabo byose kuva ku bana n’urubyiruko kugeza ku bakecuru n’abasaza.
III. Icyiciro cya gatatu cya Yubile : « Umuryango, ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane »
Icyiciro cya gatatu cya Yubile cyahimbarijwe muri Paruwasi ya Mukarange, kuwa 24/06/2018. Kimwe no ku byiciro byabanje, ubutumwa Umwepiskopi yagejeje ku bakristu yabushingiye ku bitekerezo byavuye mu bibazo byohererejwe abakristu kugirango baganire ku nsanganyamatsiko yatanzwe.
Mu butumwa bw’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri antoni KAMBANDA yagarutse ku butungane busabwa buri mukristu: “Mwebwe rero nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5, 48), maze yibutsa ko ari ngombwa guhara byose no gukurikira Yezu, kandi ko umuhamagaro uwo ariwo wose utegurirwa mu muryango.
IV. Icyiciro cya kane cya Yubile : «Umuryango, ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu»
Ibirori byo guhimbaza icyiciro cya kane cy’urugendo rwa Diyosezi ya Kibungo muri Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe byizihirijwe muri Paruwasi ya Musaza, aho Umwepiskopi yasobanuye impamvu zagendeweho ngo ahitemo amaparuwasi yahimbarijwemo ibyiciro bitandukanye kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya kane. Umwepiskopi yifuje ko Yubile yagera kuri bose mu buryo bushoboka kugirango n’abakiri bato cyangwa ab’intege nke biborohere kugerwaho n’ibyishimo bya Yubile. Nk’uko Diyosezi igizwe n’uturere tw’ikenurabushyo (Duwayene) dutandukanye, icyiciro cya mbere cyijihirijwe muri Duwayene ya Rusumo, icyiciro cya kabiri muri Duwayene ya Kibungo, icyiciro cya gatatu muri Duwayene ya Rwamagana, naho icyiciro cya kane yahisemo imwe mu maparuwasi mashya ashinzwe vuba.
Mu butumwa Nyiricyubahro Musenyeri yageneya abakristu mu guhimbaza icyo cyiciro cya kane, yagarutse ku ngingo 4 z’ingenzi zafasha abakristu kumva ubuhamya bw’urukundo basabwa kugaragaza mu buzima bwabo arizo: Gushingira ubuhamya bw’urukundo kuri Yezu Kristu, gufatira urugero rw’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu kuri Kiliziya, gufatira ku muryango ishingiro ry’ibikorwa by’urukundo no kumva ko urukundo rudutoza kugira impuhwe n’imbabazi.
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Ushinzwe Komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed