Kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukwakira 2017, abakristu ba paruwasi ya Musaza bizihije umunsi mukuru w’umutagatifu mulinzi wa paruwasi ari we, mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Ibirori bikaba byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Kibungo guhera i saa yine
.
Ibirori byitabiriwe n’abantu benshi, abakristu gatorika n’abandi matorero, baba abakomoka i Musaza abahatuye cyangwa se bahavuka ariko bakaba batuye ahandi.Muri ibyo birori hizihijwe isabukuru y’isakramentu ryo gushyingirwa ku bakristu 14 bizihizaga imyaka 25, ndetse bakanizihiza yubile y’imyaka 50 babatijwe
e.g. by walking onnever or tadalafil online.
.
Kuri uwo munsi hakozwe n’igikorwa cyo guha mitiweli imiryango 50 ituye muri Musaza. Habaye n’igikorwa cyo gutaha
Paruwasi ya Musaza yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II imaze imyaka 2 ishinzwe. Ifite ituwe n’abaturage 30.042 muri bo abakristu gatorika ni 11.942
. Umwaka ushize yibarutse n’umusaserdoti wa mbere uyivukamo, padiri Cyriaque SHUMBUSHO
.
Comments are closed