AMASOMO MATAGATIFU YA MISA:
- Isomo rya mbere: Dan 7,9-10.13-14
Cg 2 Per 1, 16-19 - Zaburi: Zab 97 (96)
- Ivanjili Ntagatifu: Mt 17, 1-9
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli (Dan 7,9-10.13-14)
Uko nakitegereje, mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye yera nk’ubwoya bw’intama
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Cyangwa
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Petero( 2 Per 1, 16-19)
16Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo. 17Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.» 18Natwe ubwacu iryo jwi twararyiyumviye rituruka mu ijuru, igihe twari kumwe na We ku musozi mutagatifu.
19Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI
Zab 97 (96),1-2, 4-5, 6.9
Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.
Imirabyo ye iboneshereza isi,
ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.
Imisozi irashonga nk’ibishashara,
mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.
Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
Kuko wowe Uhoraho,
uri Musumbabyose ku isi yose,
utambutse kure imana zose.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 17, 1-9)
1Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Comments are closed