Abakateshiste bateguriwe amahugurwa na Diyosezi ya Kibungo, binyuze muri Komisiyo ya Kateshezi ku rwego rwa Diyosezi. Yabaye kuva ku Cyumweru tariki ya 02/12/ 2018, kugeza ku wa gatanu tariki ya 07/12/2018. Insanganyamatsiko yari, “Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu” (Lk 2, 52).
Mu nama y’Abakuru b’Abakateshiste ba za Paruwasi, Umwepiskopi yari yifuje ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu Iyogezabutumwa ry’Ingo rikorwa n’Ingo, urubyiruko rukitabwaho, abanyeshuri bagasomerwa Misa n’Imihimbazo mu Mashuri, Iyobokamana rikigishwa, Imiryango idahabwa amasakaramentu ikitabwaho.
1. Abitabiriye amahugurwa
Abitabiriye amahugurwa baragera kuri 269, barimo abakateshisti basanzwe 227, abategurira abana Ukaristiya ya mbere 42, n’ abihayimana 7. Ayafungura ku mugaragaro, ku wa mbere tariki ya 03/12/2018, Umwepiskopi watorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Antoni KAMBANDA yatuye Igitambo cy’Ukaristiya. Mu Ijambo rye yibukije ko Umukateshiste ari murumuna w’Umusaserdoti. Yashimiye ko bitabiriye, anibutsa akamaro kabyo, ati “Uwahuguwe aba yifitiye icyizere, akanagira n’ishyushyu ryo gusangiza abandi ibyo yungutse. Iyo amaze kugira ubumenyi, akenera no kugira uburyo bwo kwigisha ibyiciro bitandukanye”.
2. Abigishije mu mahugurwa
Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Padiri Jean Claude Ruberandinda yabanje gutangaza abazafasha muri icyo gikorwa:
- 2.1. Padiri Dieudonné Uwamahoro, mu nyigisho ya “Bibiliya”, yabimburiye abandi, akomereza aho yari ageze umwaka washize. Bibiliya igomba gutungwa mu rugo, igasomwa maze ikamenywa. Nigire abayisobanukirwa. Ijambo ry’Imana ryamamazwe. Ese twaritoza dute abana, twaribakundisha dute?
- 2.2. Padiri Jean Claude Ruberandinda, mu nyigisho, “Ubwigishwa bugamije guhinduka k’umwigishwa no kubyutsa ukwemera” yagarutse ku kuntu ubwigishwa bubereyeho uguhinduka kwe, no kubyutsa ukwemera kwe. Gusa ni Roho Mutagatifu umuhindura, Yezu Kristu agakorera mu Mukateshisti, ukwemera kugaturuka ku Mana ubwayo kugakura, kukiyongera.
- 2.3. Myr Oreste Incimatata, Igisonga cy’Umwepiskopi, yabishimangiye afasha Abakateshisti gusarura imbuto za Yubile ya Diyosezi y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Insanganyamatsiko yari “Umuryango Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’Iyogezabutumwa rivuguruye”.Ni nayo yabaye inyigisho. Wa mubyeyi, wa mwana rwa rubyiruko babarizwa mu Muryango. Umukateshiste abakurikiranayo ate, ngo afashe buri wese.
- 2.4. Edouard Murutampunzi wo muri Caritas, Ishami ry’Amajyambere, mu nyigisho, ”Iterambere ry’Umukateshiste mu gihe tugezemo”, gahunda ye yari ugufasha kubona iterambere ry’Umukateshisti mu gihe tugezemo. Ni byo bituma agira imbaraga z’umubiri na roho, maze agafasha abandi.
- 2.5. Mama Marie Françoise Twisunzemariya yibanze kuri “Kateshezi mu bitabo mfashanyigisho bishya”. Umukateshisti atabifite ngo amenye kubikoresha, yiberaho nk’ikimenyetso, ntagire icyo yungura abo yigisha. Inyigisho za Kristu zirahanitse ku buryo umuntu akenera ibimufasha.
- 2.6. Padiri Phocas Katabogama yateguye ku “Iyobokamana rishingiye ku Masakaramentu, mu rubyiruko no mu bana”. Nabe ibimenyetso by’uko abana n’urubyiruko bashakashaka Kristu ubutarambirwa ngo abatagatifuze, abigishe, abayobore. Boye gukururwa n’akenda gashya bazambara n’izina rishya cyangwa se ubushyashya, igihe bahabwa icyubahiro kuri uwo munsi.
- 2.7. Padiri Justas Habyarimana yakomoje ku “mateka ya Kiliziya”. Byose bikorwa Abapapa n’Abepiskopi babigizemo uruhare kuko ari abantu batumwa n’Imana. Abakateshisti bamenyeramo byinshi kuko bafashwa gucukumbura ibyakozwe mu gihe cyashize.
- 2.8. Padiri Mulinzi Didace yongeye kubaganiriza kuri “Liturujiya muri Kiliziya Gaturika”. Liturujiya na Kateshezi birajyana kuko Umwigisha akenera kwigishwa no gusabirwa ku Mana. Bituma ukwemera kwe gukura kandi akanahinduka mushya buhoro buhoro.
- 2.9. Padiri Egide Mutuyimana yasubukuye ikiganiro ku “bumwe bw’amadini”.Akenshi twibwira ko amadini atubangamira. Nyamara atuma tubasha kubahana, tukamenya uwo twemeye n’uburyo tutamubanira neza buri gihe, nyamara We akatwihanganira.
- 2.10. Padiri mukuru wa Paruwasi ya Zaza, César Bukakaza, yabaganirije birambuye ku “myitwarire yabo mu buzima busanzwe no mu butumwa bwabo”. Yagarutse ku ngusho zikunze kwigaragaza nyamara zifite ibisubizo igihe umukateshisti yitwararika, akumvira abayobozi ba Kiliziya.
3. Imyanzuro y’amahugurwa mu byo Abakateshisti biyemeje ku byigishijwe
- Umakateshisti asome Ijambo ry’Imana, ashishikarize abigishwa gutunga Bibiliya.
- Umukateshisti yiyemeze gukorana urugendo n’umwigisha amufashe guhinduka no gukuza ukwemera kwe.
- Urugo rw’umukateshisti rutange ubutumwa kandi rufashe izindi ngo mu gutanga urugero rwiza rw’ukwemera. Rugomba kuba ishingiro ry’Iyogezabutumwa, rugakora ubutumwa mu zindi ngo. Dore ingingo 10 zigize urugo rwiza:
- Gusengera hamwe
- Gusangira Ijambo ry’Imana
- Guhabwa no guhesha amasakaramentu
- Kwiyibutsa amasezerano y’Isakaramentu ry’Ugushyingirwa: urukundo, ubumwe buzira ubutane, kubyara no kurera, gufashanya no kuzuzanya
- Ikiganiro cy’abashakanye hagati yabo, ndetse n’abana babo
- Kubahana no kwizerana
- Gusangira umutungo no kuwucunga neza
- Kubana neza n’abaturanyi mu kubahiriza inshingano za Kiliziya na Leta.
- Kwakira neza abaza babagana
- Gusaba imbabazi no kuzitanga
4. Kudahangana n’abo mudahuje ukwemera, ahubwo kubabona nk’abavandimwe basangiye ubuzima bwa hano ku isi, bakaba bashakashaka Imana.
5. Umukateshisti akwiye guhora yiyibutsa icyo kateshezi ari cyo, n’icyo igamije: kurera imibereho, umutima n’ugushaka by’umuntu mu buzima bw’ukwemera Imana.
6. Gushishikariza abigishwa kwibumbira hamwe mu matsinda asenga no mu miryango ya agisiyo Gaturika.
7. Kugira ishyaka ryo kumenya amateka ya Kiliziya, no kuyashingiraho higishwa abifuza kuba abakristu.
8. Kwiyemeza gukora hitabwaho kuzigama, no kudapfusha ubusa igihe.
9. Kwiyemeza gufatanya n’ubuyobozi bwa Kiliziya mu guhimbaza Liturujiya uko iba iteganyijwe.
10. Kwirinda icyakoza isoni cyose ubutumwa bw’umukateshisti.
11. Gukora imyitozo yo kwigisha Kateshezi buri kwezi mu nama zihuza Abakateshiste muri Paruwasi zabo.
4. Imyanzuro y’amahugurwa mu byo Abakateshisti biyemeje mu rwego rwa za Duwayene: KIBUNGO, RWAMAGANA, RUSUMO
- Kunoza neza utugoroba tw’abana.
- Gutangiza kategori mu matsinda anyuranye mu muryango, ingo zibana, abana n’urubyiruko.
- Guhuza amatsinda, kandi akagira komite zihariye ziyayobora.
- Guhuza abakomejwe, nibura abo mu myaka itatu ishize, bigaragara ko batereranwa.
- Uko inama ibaye buri kwezi, hazajya hakorwa umwitozo wo kwigisha kateshezi muri buri Paruwasi, kugirango abatarabimenya babihugurirwe.
- Iyogezabutumwa rigiye gushingira ku muryango, igicumbi cy’Iyobokamana nyaryo.
Byegeranyijwe na P. Jean Claude RUBERANDINDA. Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Diyosezi KIBUNGO
Comments are closed