Ubuzima bwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

1. Ubuzima bwe kuva avutse

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu Rwanda, kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa ku wa 27/11/1958. Amashuri abanza yayigiye i Mushiha mu Burundi mu mwaka wa 1968, ayakomereza i Kampala muri Uganda ari naho yayarangirije mu mwaka wa 1975. Ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yakigiye mu Iseminari Ntoya ya Moroto muri Uganda, naho icya kabiri akiga mu Iseminari Nto ya Nayirobi muri Kenya (Kiserian-Naïrobi).

Iseminari Nkuru, Igice kimwe cya Filozofiya n’imyaka 2 ya Tewolojiya yabyigiye i Nayirobi muri Kenya, hanyuma arangiriza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare, mu mwaka wa 1990. Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, arihabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, igihe yasuraga u Rwanda mu rugendo rwe rwa gishumba kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 9 Nzeri 1990.

2. Amaze guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa bunyuranye:

1990: Ubutumwa bwe bwa mbere nk’umupadiri yabukoreye mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera (Kigali), nk’Umurezi ushinzwe amasomo n’imyigishirize (Prefet des Etudes), akaba n’umwarimu w’Icyongereza.

Kuva mu 1993-1999, yagiye kwiga Tewolojiya muri Kaminuza y’i Roma ya Alufonsiyanumu “Accademia Alphonsianum”, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imana n’iImbonezabupfura (Docteur en Théologie morale)

Kuva mu 1999-2005, yakoze imirimo inyuranye, yabaye Umuyobozi wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali anashinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali. Uyu murimo yawufatanyije n’ubutumwa bwo kwita ku buzima bwa roho bw’abafaratiri, bo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, no kujya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi ;

2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yitirwe Mutagatifu Karoli Boromewo.

3. Ubuzima bwe nk’Umwepiskopi wa Diyosezi Kibungo

Kuwa 07/05/2013, Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Umuhango wo kumwimika wabaye kuwa 20/07/2013. Intego ye y’ubwepiskopi ni iyi: “KUGIRA NGO BAGIRE UBUZIMA” (Yoh 10, 10), mu kilatini “UT VITAM HABEANT”.

4. Ubuzima bwe nk’Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyosbozi wa Diyosezi

Kuwa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, nibwo Itangazo ry’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ryasohotse, ritangaza ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Ibirori byo kwimika Musenyeri Antoni Kambanda nka Arkiyepiskopi wa Kigali byabereye kuri Stade Amahoro kuwa 27 Mutarama 2019, aho yahawe Inkoni y’ubushumba bwa Arkidiyosezi ya Kigali na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, wagiye mu kiruhuko. Ikimenyetso kiranga Arkiyepiskopi, bita “Pallium”, yagihawe na Papa Fransisko kuwa Kuwa 29 Kamena 2019, maze uwo mwambaro “Pallium” awambikwa mu Muhango wabereye i Rurindo kuwa 14 Nyakanga 2019, uyobowe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JȮZWOWICZ), afatanyije na Karidinali Peter TURKSON (Petero Takisoni).

Nyuma y’imyaka 2 gusa nibwo Nyiricyubahiro Antoine KAMBANDA yatorewe na Papa kuba Karidinali wa Kiliziya Ntagatifu ya Roma kuwa 25 Ukwakira 2020, maze umuhango wo kumushyira muri urwo rwego uba kuwa 28 Ugushyingo 2020.

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco

Padiri Dieudonné UWAMAHORO