Diyosezi

Diyosezi Kibungo yashinzwe kuwa 05/09/1968, na Nyirubutungane Papa Pawulo VI, ibyawe na Diyosezi ya Kabgayi. Iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ifite ubuso bwa 2.670 Km2. Ifata igice cyose cy’uburasirazuba bw’u Rwanda, ikaba ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya mu Burasirazuba, n’u Burundi mu Majyepfo. Igizwe na paruwasi 18 zigabanije mu turere tw’ubutumwa 3:

kibungo map

  • -Akarere ka Kibungo ( Zaza, Kibungo, Bare, Rukoma, Gahara na Kansana);
  • -Akarere ka Rwamagana ( Rwamagana, Kabarondo, Mukarange, Rukara, Gishanda na Munyaga);
  • -Akarere ka Rusumo ( Nyarubuye, Rukira, Kirehe, Rusumo, Gashiru, na Musaza).

Diyosezi ya Kibungo igishingwa yaragijwe Musenyeri Yozefu SIBOMANA, wavukiye I Save ( Butare) kuwa 25/04/1915. Intego ye ni “ CUI CREDIDI” ( NZI UWO NEMEYE).

Tariki 30/03/1992 Diyosezi ya Kibungo yahawe Umushumba mushya, Musenyeri Fredariko Rubwejanga, wavukiye I Nyabinyenga ( Gitarama) mu 1931. Intego ye ni : “FACIAM VOLUNTATEM TUAM ( NDAJE NGO NKORE UGUSHAKA KWAWE).

Tariki 28/08/2008 Hatowe umwepiskopi wa 3 wa Diyosezi Kibungo, Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO wavukiye I Rwamagana (Kibungo), mu 1954. Intego ye ni “ UT COGNOSCANT TE” ( Bose bakumenye).

Ubu Diyosezi ya Kibungo iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, watowe kuwa 07/05/2013, agahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 20/07/2013. Intego ye ni “ UT VITAM HABEANT” ( Bose bagire ubuzima).

 

  

Diyosezi ya Kibungo iritegura kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, kuwa 05/09/1968.