Muri Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi ya Rusumo basoje Icyumweru cy’Uburezi Gatolika kuri uyu wa 19/05/2022. Umushyitsi mukuru yari Musenyeri Oreste INCIMATATA, Vicaire “Général Délégué”, akaba na “Réprésentant diocésain des Ecoles Catholiques”.

Misa yatangiye saa 09h00 nyuma ya Misa habaye ibirori byagarutse ku Nsanganyamatsiko: ” Kubaka no kuba mu Muryango mwiza bidufashe kwigana umwete”.

Iyo nsanganyamatsiko yagarutsweho cyane mu bihangano abana berekanye ari na byo byabaye indashyikirwa mu bigo byabo. Byongeye kandi gushimangurwa n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bwahagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kazizi. Umunsi wagenze neza.

Padiri Phocas Katabogama, umuyobozi w’Ishuri rya Lycee de Rusumo

#

Comments are closed