Kuri iki cyumweru kuwa 31 Ukwakira 2021, Abalejyo ba Diyosezi ya Kibungo bizihije Yubile y’imyaka 100 Lejiyo ya Mariya imaze ishinzwe. Kuva tariki ya 7 nzeri 1921 kugeza ku itariki ya 7 nzeri 2021, imyaka 100 yari yuzuye Frank Duff ashinze umuryango wa LEGIO MARIAE. Uwo muryango watangiye witwa “Ishyirahamwe ry’Umubyeyi Ugira ibambe.

Kuri iki cyumweru muri Diyosezi ya Kibungo niho iyo Yubile yahimbajwe mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA wari uhagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri mu nyigisho yatanze yagarutse ku rukundo n’ubuhamya bikwiye kuranga abakristu by’umwihariko Abalejiyo, ahereye ku Masomo Matagatifu ya Liturujiya yari ateganyijwe.

Muri Diyosezi ya Kibungo, umuryango wa Lejiyo watangiriye muri Paruwasi ya Rwamagana mu mwaka wa 1953, utangijwe na Padiri Gentili wari Padiri Mukuru wa Misiyoni ya Rwamagana. Abalejiyo baho ba mbere bakoze amasezerano mu muryango wa Lejiyo ya Mariya kuwa 21/11/1953, nk’uko bigaragara mu kanyamakuru ka Vikariyati ya Kabgayi ko mu kwezi k’ukuboza 1953, kitwa “Action Catholique”. Umurimo wo guhindura bwa mbere Manuel ya Lejiyo mu kinyarwanda, biravugwa ko waba waratangiriye i Rwamagana muri icyo gihe.

Ubu Diyosezi ya Kibungo ifite Comitia ebyiri: Comitium ya Kibungo yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi” yashinzwe ku itariki ya 23/8/1987 na Comitium ya Mukarange yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi utubwiriza ibinyura Imana” yashinzwe kuwa 25/11/1979. Hashingiwe ku mibare ya mbere ya Covid-19, Diyosezi ya Kibungo ifite Curia 40, Praesidia 558 zirimo Abalejiyo 9373, Abafasha ba Lejiyo 3548. Hari kandi Praesidia 19 z’urubyiruko zigizwe n’Abalejiyo 492 na Praesidia 69 z’abato ba Lejiyo zifite abana 1159.

Mu mateka ya Lejiyo ya Kibungo, Curia ya Zaza niyo nkuru kuko yashinzwe ku itariki ya 23 mata 1957 nk’uko tubisanga muri raporo za Lejiyo muri Vikariyati ya Kabgayi. Curia iheruka kuvuka ni iya Kiyanzi yabyawe n’iya Rusumo ku itariki ya 8/6/2019.

Muri ibyo birori hasomwe Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Serviyani NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’akanama k’Abepiskopi Gatolika gashinzwe Abalayiki. Ubutumwa bwifuriza Abalejiyo Yubile nziza kandi bukabibutsa Ubutumwa bwabo, bushingiye ku kumenyesha abandi Yezu Kristu nk’uko Bikira Mariya yabiduhayemo urugero. Musenyeri ati: “Umukristu ni uwahuye na Yezu. Kunoza ubukristu bishaka kuvuga gukomeza guhura na Yezu kurushaho. Muhurira he? Mu Ijambo ry’Imana, mu Gitambo cy’Ukaristiya, mu gikorwa cy’urukundo. Aho hantu uko ari hatatu, niho hahatse ubuzima bwacu nk’abakristu. Abalejiyo rero ntimukahatangwe”.

Twifurije Abalejiyo gukomeza kugira Yubile Nziza. Ad Multos Annos.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi ishimwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

#

Comments are closed