Muri Diyosezi ya Kibungo habaye amahugurwa y’Abapadiri bakuru ba Paruwasi zose za Diyosezi, ndetse n’Abayobozi b’amashuri yisumbuye ya Kiliziya Gatolika kuri Politiki yo kubungabunga “ubusugire bwa muntu” (”Safeguarding policy”). Ni amahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ku nkunga ya “Trocaire”.

Iyo Politiki yo « kubungabunga ubusugire bwa muntu » (”Politique de la Sauvegarde”, (”Safeguarding policy”) ni Politiki yasinywe na Diyosezi ya Kilingo, igamije kubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira bw’abagana,abatuye n’abakorera muri iyi Diyosezi ya Kibungo, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu byumwihariko abanyantege nke nk’abana ;abagore n’abandi, ribarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Abapadiri bakuru ba za paruwasi 22 zigize Diyosezi Gatolika ya Kibungo, bahuguwe kuri iyo politike iherutse gusinywa na Diyosezi ijyanye n’ubwisanzure no kurinda abana n’abanyantege nke”Safeguarding policy”.

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ku bufatanye n’umushinga Trocaire Rwanda. Iyo politike yasinywe na Diyosezi mugihe hari inyandiko zitandukanye Papa Francisiko yagiye yandika ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana ndetse bamwe mu bayobozi ba Kiliziya bakaba baragiye bakurikiranwa kuba ntacyo bakoze ku bapadiri bagaragaweho kurikora hirya no hino ku isi.

Aya mahugurwa kandi yabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID 19,akaba yabaye mu byiciro bibiri kimwe kigizwe n’abantu 15, ndetse n’ikindi cyari kigizwe n’abantu 15 cyabaye nyuma ya saa sita.

Abitabiriye aya mahugurwa bashimye ibyo bahuguweho banashima komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabiteguye maze bayisezeranya kubahiriza ibiri muri iyi politiki birinda icyavutsa ubwisanzure bwa muntu.

Padiri Aimable Ndayisenga umuyobozi wa komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi yashimiye Trocaire yafashije komisiyo ngo aya mahugurwa akorwe, maze asaba abahuguwe gusakaza umuco w’amahoro aho bari hose bimakaza  kwimura icyahungabanya muntu. 

Mu gutangiza aya mahugurwa, Myr Oreste INCIMATATA yabwiye Abasaseridoti n’Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa ko politiki ya ”Safeguarding” yasinywe aribo bo bagomba kuyishyira mu bikorwa mbere na mbere ndetse bakanabitoza abandi hirindwa icyahungabanya uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

NZABONIMANA Venant impuguke akaba n’umwe mu bakoze iyi poliyiki ayikorera diyosezi ya Kibungo, ubwo yatangaga aya mahugurwa yavuze ko kubahiriza ibikubiye muri iyi politiki ya Diyosezi ari ugushyira mu bikorwa ivanjili ya Yezu Kiristu udusaba kubana mu mahoro. Yongeyeho ko muri Kiliziya Gatolika, ihohoterwa ritihanganirwa na gake (”Zero tolerance“), kandi ko bigaragazwa n’inyandiko Nyirubutungane Papa Fransisko yagiye yandika ndetse n’ubushake afite mu guhangana n’iki kibazo.

Politiki ya “safeguarding” yasinywe na Diyosezi ya Kibungo, mu mwaka wa 2019, Diyosezi ya Kibungo ikaba yarayisinye mu ntangiriro za 2020. Kugeza ubu muri Diyosezi ya Kibungo hariho umuntu ushinzwe gukurikirana uko ubu burenganzira bwubahirizwa muri Diyosezi ndetse muri buri Paruwasi hakaba agasanduku k’ibitekerezo aho uwagira ikibazo cy’ihohoterwa yanyuza ikibazo cye, hari n’ubundi buryo bwinshi uwagize ikibazo yabimenyekanisha ngo afashwe.

Bwana Jean Claude GAKWAYA

Byatunganyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed