Ku nkunga ya Caritas Rwanda, Caritas ya Diyosezi ya Kibungo yateguye amahugurwa iminsi 2 y’abakangurambaga ba Caritas, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 11 Gicurasi 2021

Modified sex therapy may serve as an adjunct to the otherfollow-up include: tadalafil.

. Amahugurwa yitabiriwe n’Abakangurambaga ba Caritas 44 baturutse muri Paruwasi zose za Diyosezi ya Kibungo. Paruwasi 22, buri Paruwasi yohereje abakangurambaga 2.
Ingingo bahuguwe ni izi zikurikira:

  • Intego n’ubutumwa bya Caritas (vision et mission)
  • Indangagaciro za caritas (valeurs)
  • Ingingo remezo za caritas (Principes)
  • Icyo Caritas ari cyo.

Aba bakangurambaga kandi bibukijwe inshingano zabo muri Kiliziya binyuze muri Caritas. Bibukijwe ko icyerekezo cya Caritas ari ugukora ku buryo tugira umuryango nyarwanda, aho buri wese ahabwa uburenganzira bwe, maze akongera agasubirana isura y’Imana yaremanywe; ni ukubona umuryango nyarwanda utarangwamo akarengane na gato, aho buri wese ahabwa agaciro ke, ndetse n’uburenganzira bwe busesuye, kandi nawe atabangamiye ubw’abandi.

Bibukijwe kandi inkingi Caritas ishingiraho ubutumwa bwayo:

  1. Gufasha abakene n’abatishoboye kubona ibibatunga by’ibanze, bihagije (mu Ishami ry’abatishoboye);
  2. Kugeza kuri bose gahunda zijyanye n’ubuzima bwiza binyujijwe mu bigo nderabuzima bya Kiliziya no mu miryango remezo (mu Ishami ry’ubuzima);
  3. Gushyira imbere iterambere rirambye ku bakene n’abatishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora; gushishikariza abaturage gukorera hamwe kugira ngo bungikanye imbaraga mu iterambere (Ishami ry’amajyambere).

Abakangurambaga biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo:

  • Kugira uruhare mu kuzuza inzego za caritas guhera mu miryango remezo, kugeza kuri Paruwasi (aho zituzuye);
  • Kugira uruhare mu kubaka inzego za Caritas mu mashuri no mu rubyiruko muri rusange;
  • Gukangurira abantu bose, mu nzego zitandukanye ibikorwa by’urukundo byo kwita ku mukene
  • etc.

Padiri Aimable NDAYISENGA,

Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed