Abasangirabutumwa b’Abizeramariya

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Gicurasi 2021, Abasangirabutumwa b’Abizeramariya, bo muri Diyosezi ya Kibungo, bavuguruye amasezerano yabo mu Muryango w’Abizeramariya.

Umuryango w’Abizeramariya ni umuryango w’Abihayimana washinzwe kuwa 26 Mata 1956 na Padiri Raphael SEKAMONYO, waje guhabwa izina ry’icyubahiro rya Musenyeri kuwa 8 Nzeri 1992, ubwo yari yujuje imyaka 50 ari Umusaseridoti. Uwo muryango wavukiye muri Paruwasi ya Gisagara, muri Diyosezi ya Butare, ukaba warageze muri Diyosezi ya Kibungo kuwa 12 Kamena 1969. Ni Umuryango kavukire wo mu Rwanda, umaze kugera muri Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, ukaba waragabye amashami hiryo no hino ku isi. Muri Afurika umaze kugera mu Bihugu bya Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Centre Africa na Burkina Faso; naho mu Bihugu by’Uburayi umaze kugera mu Butaliyani, mu Bubiligi no mu Bufaransa.

Ababikira b’Abizeramariya

Uwo muryango w’Abihayimana, ubu ufite ishami ry’Ababikira, bagera kuri 202, ndetse n’ishami ry’Abafurere bagera kuri 21. Kugeza ubu Ingo z’Ababikira b’Abizeramariya ni 36, harimo 23 zo mu Rwanda, 6 mu bindi bihugu by’Afurika na 7 mu bihugu by’i Burayi ; Abafurere b’Abizeramariya bafite Ingo 6. Ni umuryango ufite Abalayiki bafatanya nabo mu butumwa bitwa Abasangirabutumwa.

Abasangirabutumwa b’Abizeramariya ni Abalayiki, abagabo n’abagore, biyemeza gushyira mu bikorwa amatwara y’uwashinze uwo Muryango w’Abizeramariya; bakabusohoza mu ngo zabo, mu baturanyi no mubo bakorana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Basezerana kuba abasangirabutumwa mu muryango w’Abizeramariya kugira ngo babeho bakurikira Yezu Kristu, bitagatifuza mu buzima bw’isengesho, baharanira ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu. Biyemeza gukurikiza amabwiriza abagenga, bihatira kubera bose ikimenyetso cy’amizero y’ubuzima kandi bagahorana impuhwe n’urukundo ku babikeneye bose nta kuvangura. Ku bushake bwabo, biyemeza kubaho bakurikiza amatwara y’Ivanjili, bakunda abakene kandi bitangira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe cyane cyane ku batishoboye, bakurikiza ubutumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abizeramariya.

Amasezerano bakora bayabaho mu budahemuka bifatanyije n’Umuryango w’Abizeramariya, kandi bisunze Umubyeyi Bikira Mariya, ari nawe miringiro yabo; kandi ayo masezerano bakayavugurura buri mwaka. Abavuguruye amasezerano uyu munsi bo muri Diyosezi ya Kibungo bagera kuri 30, mu gihe hari abandi 18 bategereje kuzasezerana baramutse bemerewe. Abasangirabutumwa bose hamwe muri Diyosezi zo mu Rwanda bagera kuri 80.

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Andi mafoto:

#

Comments are closed