Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 12 ukuboza 2020, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yakiriye amazezerano y’Ababikira b’Abavizitasiyo, aya mbere ya Mama Lusiyana NZAMWITAKUZE, n’aya burundu ya Mama Kirisitina IZABIRIZA na Mama Kirisitina MUKANYUNDO.

Umuryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu (Sœurs de Notre Dame de la Visitation), bamenyekanye ku izina ry’Abavizitasiyo, ni umuryango watangiye mu mpera z’ikinyejana cya 17, ahitwa “Gand” mu Bubiligi, ubwo ubushita bwabiyogozaga muri ako karere. Bayobowe na Roho w’Urukundo, abari batatu bubahaga Imana, biyemeje kwitangira abarwayi b’ubushita, bakabavura babana nabo.Icyo cyorezo kimaze gushira, ubundi bwoko bw’ubutumwa bwaravutse, aribwo: Kwita ku mpfubyi no ku bantu bageze mu za bukuru, kwigisha abana n’ibindi.

Kuva mu ntangiriro, umuryango waragijwe Mutagatifu Fransisiko wa salezi na Yohana Fransisika  wa Shantali

approach to its assessment and treatment. This consensusED must also be distinguished from other sexual disorders cialis without prescription.

. Mu wa 1957, Umuryango w’Abavizitasiyo washinze urugo rwa mbere mu Rwanda maze ufungura Novisiya y’abari b’Abanyarwandakazi mu w’1983, hagamijwe umuryango w’Abenegihugu; ukaba warageze muri Diyosezi ya Kibungo kuwa 1 Ukwakira 1967.

Umuryango w’Abavizitasiyo, mu Karere kigenga k’u Rwanda, ufite icyicaro muri Diyosezi ya Kibungo, ndetse ako Karere k’ u Rwanda kakaba kitegura kuba umuryango wigenga ushingiye kuri Diyosezi.

  • Impano (Charisme): Ababikira b’Abavizitasiyo, bafata urugendo basanga abantu bakeneye ubufasha, kugira ngo babagezeho ubutumwa bw’umukiro, bakurikije urugero rwa Bikira Mariya washyiriye Mubyara we Elizabeti ingabire yari yarahawe.
  • Ubuzima Nyobokamana bw’umuryango ni Ukwicisha bugufi cyane imbere y’Imana no kugira urugwiro rukomeye imbere ya mugenzi wawe.“ Byose ku bw’urukundo kandi nta na kimwe ku bw’igitugu.”Mu yandi magambo, Ubutungane ntibugerwa ku bikorwa byinshi by’ubutwari, ahubwo ku rukundo dukorana cyane ibikorwa bisanzwe. (Mutagatifu Fransisiko wa Salezi).
  • Imirimo y’Iyogezabutumwa ni ukurera no kwigisha mu mashuri, kwita ku barwayi, Iyobokamana noGufasha ingo z’abashakanye.

Umuhango, wo kwakira ayo masezerano, wabereye mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Katedrali ya Kibungo na Karidinali Antoni KAMBANDA.

Mu gitambo cya Misa Nyiricyubahiro Karidinali yagarutse ku rukundo Imana ikunda muntu, ikamutora ataranayimenya, kuko umuntu avuka Imana imufitiye umugambi, ifite icyo yamuremeye n’ubutumwa yamugeneye. Iyo muntu amenye ko Imana imukunda bituma aharanira kuyitura urwo rukundo rwayo, n’ineza imugirira. Karidinali yagarutse kandi ku Masomo matagatifu yazirikanyweho: Yer 1, 4-12; Ef 1, 3-14; Yh 15, 1-10, maze ayahuza n’amazerano Abihayimana bakora yo gusezerana ubusugi kugira ngo umutima we awuharire Imana, ntawundi ayibangikanyije na Yo mu mutima we n; ubukene kuko Imana ari Yo akeneye, ibindi bikaza nyuma; n’ukumvira, ari byo gukora ugushaka kw’Imana kandi kukamuhuza n’abandi. Ayo masezerano ashingira ku Kwemera kuko ukwemera kuduhuza na Kristu, maze urukundo rwa Kristu rukadusenderezamo imbuzo za Kristu, imbuto z’amahoro, imbuto z’ibyishimo, ineza, ubuntu n’ubudahemuka.

Kwiyegurira Imana bisaba ukwemera, ukwemera niko kugize amasezerano; iyo ukwemera ari guke umuntu biramugora cyangwa akanduranya agateza ibibazo abandi

Erectile Dysfunction buy tadalafil failure in individuals who experience minor erectile.

.

Nyiricyubahiro Karidinali yasoje, asaba ababikira basezeranye gukomera mu nzira batangiye kuko Nyagasani bari kumwe.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed