Kuri uyu wa gatatu, kuwa 2 ukuboza 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho za Kateshezi muri gahunda agira, buri wa gatatu, mu gikorwa cyo kwakira abakristu (Audience générale).

Kuva mu Ntangiriro, Imana ntiyahwemye gutanga umugisha, kandi uwo mugisha wayo yawujurije muri Yezu Kristu, Umwana wayo wigize umuntu, bityo Imana yatwigaragarije nk’umubyeyi ukunda abana be. Umugisha rero ufite inkomoko ku Mana. Uwutanga aba ari igikoresho cy’Imana . Umugisha ushushanya ubuntu Imana itugirira mu byo idukorera byose, ndetse kenshi ku buryo tutari twiteguye.

Dore inyigisho ya Nyirubutungane Papa Fransisko

Inyigisho ya 17: Umugisha

Bavandimwe, uyu munsi turazirikana k’ Umugisha, nk’inkingi y’ingenzi y’isengesho. Mu mpapuro zibanza za Bibiliya, Imana ntiyahwemye guha umugisha ubuzima. Umugisha wifitemo imbaraga zidasanzwe ziherekeza ubuzima bwose bw’uwuhawe kandi ugategurira umutima wa muntu kwemera guhindurwa n’Imana. Amizero y’isi ashingiye byuzuye ku mugisha w’Imana, wuzurijwe muri Yezu Kristu, muri Jambo w’Imana wigize umuntu kandi akatwitangira ku musaraba. Imana itwigaragariza nk’Umubyeyi mwiza kandi ikatugenzereza nk’uko umubyeyi mwiza w’umu mama adahwema gukunda abana be, n’iyo baba bari mu makosa.

Ku Mana, n’abaheranywe bahora ari abana ingabire yayo ishobora guhindurira ubuzima

• Genito-urinary systemcomprehensive work-up which entails a full medical and buy cialis usa.

. Kuko Imana itwakira uko turi, ariko ntitureke uko turi. Niyo mpamvu Yezu yabonaga mu bantu batereranywe kandi batitaweho, ingabire idahinyuka y’Imana Data. Igisubizo cyacu k’umugisha w’Imana kigaragarira mu isengesho, riduha ibyishimo kandi rigatuma tubasha kuwakira. Bityo, nta kindi twakora atari ugusingiza iyo Mana, idahwema kuduha umugisha kandi ikatwigisha kutagira uwo tuvuma, ahubwo tugahora twiteguye gutanga umugisha.

Imana ibahe umugisha.

Nyirubutungane Papa Fransisko

Nyuma yaho Papa Fransisko yaramukije ibyiciro bitandukanye by’abantu bumva indimi zitandukanye.

Reba urubuga rwa Kiliziya: www.vatican.va: Actualités, Audience générale du 2 décembre 2020 – Catéchèse-17. La bénédiction   

Byhinduwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed