Mu Gitambo cya Misa yo gushimira Imana, yaturiye muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya i Roma (Basilica Santa Maria in Trastevere) kuri iki cyumweru cya 1 cya Adiventi kuwa 29 ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yagarutse ku byishimo abanyarwanda batewe n’ingabire Imana yahaye Kiliziya y’u Rwanda yo kubona umukaridinali wa mbere mu mateka yayo

effects on sexual function, mood and cognition are less tadalafil generic sexual history, relevant physical examination and order.

.

Mu ntangiriro ya Misa Karidinali Antoni KAMBANDA yagize ati: “Ni ibyishimo. Ndagira ngo nshimire Imana aka kanya n’aha hantu twabonye, kuko ni bake cyane muri mwebwe, kubera ibi bihe turimo, mwashoboye kuza muri iriya Mihango ejo na Misa y’uyu munsi. Kubona rero tubonye aka kanya, ngo twifatanye gushimira Imana, ndagashimira Imana cyane dutura iki Gitambo cy’Ukaristiya, Igitambo cya mbere ntuye cy’Abanyarwanda, mu kinyarwanda, nyuma yo guhabwa izi nshingano (...) Nimucyo twerekeze imitima yacu kuri Nyagasani, tumushimire iyi ngabire ikomeye yahaye Kiliziya y’u Rwanda”

Mu nyigisho ya Misa, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yagarutse gisobanuro cy’Adiventi no ku byishimo by’impano Imana yahaye u Rwanda yo kugira Umukaridinali.

Dore inyigisho ya Karidinali Antoni KAMBANDA mu ncamake:

Bavandimwe ibi birori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali bihuje n’intangiriro y’igihe cy’Adiventi.

Adiventi ni igihe cyo kwitegura Umukiza ugiye kuza, igihe Yezu avuka. Kiliziya ifata uyu mwanya kugira ngo twitegure, twitegurira Umukiza, atazaza ngo asange tutiteguye, atazaza ngo adutungure tubimenye umukiro waduciyeho

phosphodiesterase type V (PDE V) inhibitors or nitric oxide cialis online with your.

. Nk’uko Nyagasani amaze kubitubwira mu Ivanjili ati “Nimube maso”, nimube maso kuko mutazi igihe azazira. Mwe gusinzira kugira ngo naza azasange mwiteguye.

Ukuza kwa Nyagasani kuri mu buryo bugeze kuri bune:

  1. Mbere na mbere ni Abakurambere bacu, mu Kiragano cya cyera, abahanuzi bagiye bategurira abantu gutegereza Mesiya ari We Mwana w’Imana wagombaga kuvukira mu bantu, Umukiza wavutse akaza kudukiza.
  2. Hari uburyo bwa kabiri noneho muri iki gihe cyacu turimo. Yezu Kristu amaze gupfa no kuzuka, agasubira mu ijuru, yasezeranyije ko azagaruka mu mpera z’ibihe, mu mpera z’isi. Akazaza, nk’uko tubivuga mu Ndangakwemera, aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Uwo munsi wa Nyagasani rero tugomba guhora tuwiteguye.
  3. Uburyo bwa gatatu bwo kuza ni uko buri muntu afite umunsi we. Buri muntu afite umunsi we, ntawe uzi umunsi n’isaha, iyo uwo munsi wawe ugeze Nyagasani araza, akaguhamagara ukamwitaba, akakujyana. Ntawe umenya igihe, nta wakwirara ngo aracyari muto cyangwa ngo arakuze, Nyagasani ni We uzi umunsi n’isaha. Ku buryo rero ari uguhora twigeguye.
  4. Uburyo bwa kane ni uko Yezu aza buri munsi mu buzima bwacu. Araza agakomanga, agategereza, waba uri mu rusaku rw’izindi gahunda, akaba yategereza agahera ku muryango. Ati “uzumva ijwi ryanjye akankingurira nzinjira mu mutima we… Mpagaze ku muryango nkomanga“. Nyagasani ari hafi ariko adusaba kuba turi maso ngo dushobore kumwakira, tukamukingura imitima yacu ngo twakire umugisha we n’umukiro we aduha. Akenshi abantu turi abanyantege nke, kenshi turangazwa na gahunda zacu, n’ibikorwa byacu mu mibereho y’isi, mu kwihugiraho, bigatuma Nyagasani ashobora kuza agasanga tutiteguye, agahera ku muryango tutaramukingurira.

Umuhanuzi Izayi nibyo atakambira Imana avuganira umuryango w’Imana, ati “Mana ko uri Umubyeyi wacu, kuki utureka tugatana?”

Twabonya ukuntu abantu batera Imana umugongo cyane cyane iwacu, uko abantu bibagiwe ko turi abavandimwe, bagahemukira abavandimwe ku buryo ndengakamere, kuryo byageze kuri Jenoside..

Nyagasani Imana yahaye abantu ubwigenge, ntabwo yakwivuguruza ngo imwake ubwigenge yamuhaye. Ubwigenge yaduhaye kubera urukundo, ni ukugira ngo tuyigane kubera urukundo, atari agahato, kandi urukundo rujyana n’ubwigenge. Urukundo ni ukwishyira ukizana.

Umuhanuzi Izayi ati mureke tugarukire Imana, tureke kuyihemukira, tureke guhemukira urukundo n’ineza itugirira bityo duhore tumwiteguye.

Kristu aza muri twe kenshi, aza kubana natwe, yaje gutura muri twe yigira umuntu.

Ku buryo bw’umwihariko, Kristu turamuhabwa muri Ukaristiya, yemeye kutwitangira, atubera ifunguro, kugira ngo adusangize ubuzima bwe, ature muri twe. Iyo tumwakirana ukwemera bituma duhora tumwiteguye.

Iyo twumva Ijambo rye, ni We ubwe tuba duteze amatwi, twamwakirana ukwemera, bikadufasha no guhora turi maso tumwiteguye. Agira ati: “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye mba ndi hagati yabo”

Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 , guhura biratugora. Ariko hari ahantu h’ingenzi dushobora guhurira: mu rugo. Kiliziya ubu ngubu yimukiye mu rugo, isengesho ryo mu rugo. Kiliziya yimukiye mu rugo, Kateshezi yimukiye mu rugo, Liturujiya yimukiye mu rugo, twarushijeho kumva ko urugo ari Kiliziya y’ibanze. Kiliziya ntiyahungabanywa na Covid-19. Isengesho, cyane cyane Ikoraniro, ni uburyo bukomeye bwo guhura na Yezu, kandi tugahora tumwiteguye.

Yezu kandi duhura na We mu Bavandimwe. Mu Ivanjili ya Matayo Yezu atwibutsa ko ibyo dukoreye umwe mu bavandimwe bacu baciye bugufi, ari We tuba tubigiriye. Kumwakira mu bavandinwe bituma duhora tumwiteguye. Nyirubutungane Papa Fransisko akunda kubigarukaho, kwakira abavandimwe bacu baciye bugufi ni Yezu ubwe tuba twakiriye, bityo tugahora tumwiteguye.

Kwakira Yezu Kristu muri Ukaristiya na mu Ijambo rye, tubikoranye ukwemera, kumwakira no kumusanganira mu Isengesho, kumubona mu bavandimwe, bituma duhora twiteguye, kugira ngo aho azazira, azasange tumwiteguye, kandi tuzaba twisanga turi mu be.

Iyo tubona abakristu bakunda Imana, baharanira kuyitunganira, n’ubwo abantu ari abanyantege nke, abantu bitanga kubera urukundo rw’Imana, dushimira Imana. Pawulo Mutagatifu ati “Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Yezu Kristu. Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi“. Kumenya Imana ni ukumenya urukundo rwayo.

Twabonye ibyishimo byinshi abanyarwanda n’inshuti zacu, ibyishimo abanyarwanda bataherukaga kugira. Bishimira ko u Rwanda rwabonye Karidinali wa mbere.

Ibyishimo burya ni imbuto y’urukundo, ndetse uko urukundo rungana ni nako n’ibyishimo bingana. Igipimo cy’ibyishimo ni igipimo cy’urukundo, abantu baba bafitiye Imana. Urukundo abanyarwanda bakunda Imana, bakunda Kiliziya, rugaragarira muri ibi byishimo, twishimira impano ikomeye Imana yahaye Kiliziya y’u Rwanda. Ikimenyetso cy’uko Kiliziya ituzirikana, ikimenyetso cy’uko Kiliziya iwibuka tutibagiranya, ko Kiliziya idufite ku mutima.

Nyiricyubahiro Karidinali, mu gusoza yakomoje ku isurwa rya Papa Benedigito wa XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, n’uburyo yasanze yibuka u Rwanda, aho yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyababaye cyane!” Ari nko kubwira Papa Fransisko, amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, ko ijwi rya Kiliziya y’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana no muri Kiliziya y’isi. Iyi mpano ikomeye twishimira, dushimira Imana, dushimira na Kiliziya. Nyirubutungane Papa Fransisko yaratwibutse, bityo na Kiliziya yo mu Rwanda ikaba ishinze imizi. Mucyo tubishimire Imana

Nyagasani Yezu ni abane namwe.

Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed