Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Fransisko, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire public), nk’uko byari biteganyijwe.

Nirwo rwego rw’ikirenga mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, kuko Abakardinali bagize itsinda ry’abajyanama ba hafi ba Papa, bamufasha mu byemezo bikomeye bya Kiliziya, bagatora kandi bagatorwamo Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

Papa atoranya mu Bepiskopi, cyangwa Abapadiri, abagabo bamwe b’inyangamugayo bakwiye kwizerwa, bagaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, barangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya, maze akabatorera kumuba hafi mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, nk’inkoramutima n’abajyanama be.

Ubu Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA abaye inkoramutima ya hafi n’umujyanama wa Nyirubutungane Papa, akaba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda .

Kuba atorewe kuba Karidinali, ataramara n’imyaka 2 kuva abaye Arkiyepiskopi wa Kigali, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza icyizere Papa yamugiriye we ubwe ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali ahabwa na Papa kiliziya ya Roma yitirirwa (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

Ni muri urwo rwego Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.

Kiliziya ya Mutagatifu Sisito (San Sisto)
Aho iyo kiliziya iherereye

Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258

always orattempted sexual Intercourse in the past 3 months. For sexually inactive individuals, the questionnaire may be buy cialis usa.

. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.

Dukomeze gusabira Karidinali Antoni KAMBANDA kugira ngo Nyagasani akomeze kumuhundagazaho ingabire ze.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed