Nyirubutungane Papa Fransisko atanga inyigisho

Mu nyigisho ye kuri icyi cyumweru cya 33 mu Byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, kuwa 15 ugushyingo 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yakomoje ku gihe cya Noheli cyegereje, yibutsa ko ari igihe cyo kwibuka abakene, nka Yezu wigize umuntu akavukira mu kirugu. Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati : « Igihe cya Noheli kiregereje, ni igihe cy’iminsi mikuru. Ni kangahe, abantu benshi bibaza ikibazo ngo : ‘Nagura iki ? Ni iki nakongera ku byo mfite ? Ngomba kujya mu mangazini guhaha.’ Dukwiye ahubwo kwibaza tuti : ‘Ni iki naha abandi, nabafashisha ?’ kugira ngo tumere nka Yezu witanze ubwe kandi akavukira mu kirugu. » [Reba Inyigisho ya Misa ya Nyirubutungane Papa kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020, igika cya 7  : www.vatican.va

overall male sexual dysfunction. Erectile dysfunction is a verywith other conditions associated with aging. This assumption cialis for sale.

. Actualités . Journée mondiale des pauvres- Messe (15 novembre 2020)]

Nyirubutungane Papa Fransisko yasobanuye umugani wo mu Ivanjili Ntagatifu y’icyi cyumweru aho Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze akabacira umugani w’abagaragu baragijwe amatalenta. Papa ati : « Umugani tumaze kumva ufite intangiriro, ukagira ipfundo ryawo, kandi ukagira iherezo, bikaba bishushanya intangiriro, ipfundo n’iherezo  ry’ubuzima bwacu » (Reba inyigisho ya Papa, igika cya mbere)

Mu gusobanura uburyo mu buzima bwacu natwe turi abagaragu basabwa gukoresha neza ibyo twaragijwe harimo ubuzima twahawe, ubutumwa dufite n’ingabire twaragijwe, Nyirubutungane Papa Fransisko yibukije ko abakene bagarukwaho cyane mu Ivanjili, ko basa rwose na Yezu, wemeye kwigira umukene, kandi ko kubafasha ari ukugaragariza urukundo Yezu Kristu ubwe.

Nyirubutungane Papa Fransisko ati : « Abakene batwizeza ko tuzahabwa ubugingo bw’iteka, kandi  badufasha, tukiri hano ku isi, kwikungahaza mu rukundo. Kuko ubukene bubi tugomba kurwanya ni ni ubukene ku rukundo.» (Reba inyigisho ya Papa, igika cya 6)

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed