Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, muri gahunda isanzwe yo kwakira abakristu muri rusange (Audience Générale), Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho yatangiye ku Isengesho.

Nyirubutungane Papa yatangiye aramutsa abakristu, maze ati: “Dukomeze inyigisho yacu ya Kateshezi ku Isengesho”. Papa yagaragaje ko ari ngombwa kurigarukaho kenshi. Ati “Hari umuntu wambwiye ngo ‘Muvuga cyane ku Isengesho. Si ngombwa’

Page 51REASSESSMENT AND FOLLOW-UP cialis lack of contraindications and cost. The disadvantages of.

. Nyamara ni ngombwa!”.

Nk’uko umuntu akenera guhumeka ngo abeho, n’isengesho ni uko. Isengesho ni nk’uwo mwuka w’ubuzima (la prère est comme l’oxyène de la vie). Gusenga bituma Roho Mutagatifu atumanukiraho akaduha gukomeza ubuzima. Niyo mpamvu ngaruka kenshi ku Isengesho.

Yezu Kristu aduha urugero rw’Isengesho rihoraho, rikorwa ubutarambirwa

treatment. The primary care physicians who are the cialis acceptability. Additionally, new treatment options that.

. Ni ikiganiro gihoraho n’Imana Data, mu mutuzo no mu kuzirikana, kandi ni wo mutima w’ubutumwa Bwe ku isi. Amavanjili atugaragariza ko yahoraga abishishikariza Abigishwa be, kugira ngo basenge bahozaho, batarambirwa. Gatigisimu ya Kiliziya (le Catéchisme) itwibutsa imigani 3 dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka, iryo rango ry’Isengesho rituje rya Yezu (Oraison) [Reba CEC numero 2613]:

  • Lk 11, 5-8: Umugani w’inshuti itazira igihe utwereka ko Isengesho ridusaba guhozaho.
  • Lk 18, 1-8: Umugani w’umucamanza w’umuhemu n’umupfakazi, wari ukeneye ubutabera, utwereka ko Isengesho ridusaba kutarambirwa.
  • Lk 18, 9-14: Umugani w’umufarizayi n’umusoresha, bahuriye mu Ngoro baje gusenga, utwigisha ko Isengesho ridusaba kwicisha bugufi.

Inyigisho y’Ivanjili irasobanutse: Ni ngombwa buri gihe gusenga, n’igihe umuntu yaba yibwira ko aruhira ubusa, yibwira ko Imana itamwumva cyangwa yicecekeye; yumva yaba ata igihe!

Isengesho risaba ukwemera. Kandi ukwemera igihe kinini mu buzima bwacu, usanga guhura n’ibihu cyangwa icuraburindi ry’ibibazo by’ubuzima… Abatagatifu benshi n’Abatagatifukazi bagize nabo uko bahura n’iryo joro ry’ukwemera no guceceka kw’Imana, mu gukomanga bakabona Imana idasubiza, nyamara bo bagakomeza ntibacike intege.

Muri make inyigisho ya Papa yibutsaga ko Yezu aduha urugero rw’Isengesho ritaretsa, rikoranywe ubutarambirwa. Imana yo yihangana kuturusha, kandi ukomanze, afite ukwemera no kutarambirwa, ku muryango w’umutima we, ntabwo azigera atenguhwa.

Isengesho ryacu rihabwa imbaraga n’irya Yezu Kristu. Isengesho Yezu abuzemo ryasigara ari umuhate gusa wa muntu, rimwe na rimwe rikananirana. Yezu Kristu atubereye byose, ndetse no mu buzima bw’Isengesho, kandi Roho Mutagatifu ni We uyobora umukristu mu Isengesho. Ni Impano ituruka kuri Data na Mwana, twahawe ngo tubashe gusanga Imana.

Aho wabisanga: www.vatican.va, SS Pape François, Audience Générale. Bibliothèque du Palais apostolique, Mercredi 11 novembre 2020

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed