“TWESE TURI ABAVANDIMWE” (FRATELLI TUTTI) ni umutwe w’Ibaruwa ya Gishumba Nyirubutungane Papa Fransisko yanditse asaba abantu bose kurangwa n’ubuvandimwe nyakuri, bakagira urukundo rurenga imipaka.

Iyi ni Ibaruwa ya gishumba ya Papa Fransisko yasinye kuwa 3/10/2020, igatangazwa ku cyumweru kuwa 4/10/2020 . Ibaruwa ya gishumba (Encyclique = lettre circulaire), ni imwe mu nyandiko zikomeye Papa agenera abakristu n’abantu bose atangaza ijambo rya Kiliziya ku bibazo byerekeye ukwemera n’imigenzereze ikwiye (enseignement en matière de foi et de moeurs).

Iyi Baruwa “Fratelli Tutti ” (Twese turi abavandimwe) ikaba ari iya gatatu Papa Fransisko yanditse nyuma ya “Lumen Fidei” (Urumuri rw’ukwemera) yo kuwa 29 Kamena 2013 na “Laudato Si” ivuga ku kubungabunga ibidukikije n’isi nk’Inzu rusange iducumbikiye twese, yo kuwa 24 Gicurasi 2015.

Muri iyo baruwa, ikubiye mu ngingo 287 ikagira imitwe (chapitre) 8, Papa Fransisko agaruka ku rukundo rwa kivandimwe rutavangura kandi rudashyiraho imipaka yaba ishingiye kintu icyo aricyo cyose gitandukanya abantu

maintain a penile erection sufficient for sexual performance.Overview of Module 5 of the dossier: clinical aspects The core clinical program, consisting of 31 Phase II/III clinical studies (4 main and other supportive) was aimed at evaluating the efficacy and safety of sildenafil for the treatment of erectile dysfunction (ED) in a broad-spectrum population. usa cialis.

. Nyirubutungane Papa Fransisko, ahereye ku buzima bwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, umutagatifu waranzwe n’urukundo rwa kivandimwe, ukwicisha bugufi no kugaragaza ibyishimo, yagaragaje ko abantu bakwiye kurangwa n’ubuvandimwe n’ubucuti butavangura, kandi bugera kuri bose.

Nyirubutungane Papa Fransisko asoza iyo Baruwa atura isengesho Imana, Umuremyi n’umugenga w’ibiriho byose, ngo ikuze urukundo n’ubuvandimwe mu mitima y’abantu.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Paruwasi Katedrali ya Kibungo

#

Comments are closed