Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti

Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Kamena 2020, Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa rivuguruye (Le conseil pontifical pour la Promotion de la Nouvelle Évangélisation), byamuritse « Igitabo gishya cy’amabwiriza agenga imyigishirize ya Kateshezi » (« le nouveau Directoire pour la catéchèse »).

Icyo gitabo, cy’amabwiriza agenga imyigishirize ya kateshezi, kije gikurikira Igitabo cy’amabwiriza rusange cyo mu 1971, ndetse n’icy’amabwiriza agenga Kateshezi cyari gisanzwe cyo mu 1997.

Icyo gitabo gishya cy’amabwiriza agenga imyigishirize ya Kateshezi, cyemejwe na Nyirubutungane Papa Fransisko kuwa 23 werurwe 2020, ni igitabo gifite impapuro 300, kikaba kigabanyijemo ibice bitatu, n’ingingo ngari (chapitres)12. Ni igitabo kigaragaza isano ikomeye iri hagati y’Iyogezabutumwa no kwigisha Kateshezi by’umwihariko, kikagaragaza uburyo hari isano hagati y’igihe Ivanjili itangiye kwamamaza n’igihe ukwemera kwamaze guhama, bishingiye ku rumuri rukomoka ku muco wo kwakira. Ibyo bigatuma Ivanjili ibasha guhangara ibihe by’isi ya none yihuta mu by’iterambere usanga hari igihe ryirengagiza imana.

Urugo rwa gikristu n’ubutumwa bw’uwabatijwe wese ni inkingi zikomeye zishingirwaho Iyogezabutumwa . Ni zimwe mu ngingo zikomeye zigaragara muri icyo gitabo cyatangajwe n’Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa rivuguruye.

1. Uwabatijwe wese ni umwogezabutumwa : Icyo gitabo kigaruka ku ruhare rw’umukristu wese wabatijwe, nk’umwogezabutumwa (umumisiyoneri), utumwe guhamya Yezu Kristu no kumubera umwigishwa nyakuri

VCD therapy include their cumbersome utilization andordinary physical cialis without doctor’s prescriptiion.

. Kwitanga no kwitwararika ni ngombwa kugira ngo «ahore yiteguye guha igisubizo umuntu wese wagira icyo amubaza ku byerekeye ukwizera kwacu» (1 Pet 3, 15b). Agomba guhora afite imvugo yatuma abasha kumenyesha abandi ukwemera kwe.

Icyo gitabo kigaragaza inkingi eshatu yashingiraho :

  • Ubuhamya bw’ubuzima,
  • Impuhwe agaragariza abandi no
  • Kumenya kubwiza abantu imvugo nziza yuje urukundo.

Mbese, nk’uko icyo gitabo kibisobanura, kwigisha Kateshezi bifasha abakristu guha icyerekezo n’icyanga ubuzima bwabo.

2. Urugo ni igicumbi kigishirizwamo Kateshezi : Mu gice cya kabiri cy’icyo gitabo, gifite umutwe ugira uti « Urugendo rw’imyigishirize ya Kateshezi », kigaragaza akamaro gakomeye k’urugo (umuryango), kagaragarira buri wese. Urugo ni igicumbi gikomeye cyo kwamamaza Ivanjili, hakaba ahantu kamere hagaragarizwa ukwemera ku buryo bworoheje kandi bubangutse, aho uburere bwa gikristu butangirwa bishingiye ku buhamya, aho gushingira ku nyigisho.

Kiliziya idusaba kwita ku Iyogezabutumwa ry’Ingo, kugira ngo nazo zibe isoko yizewe kandi ndasimburwa y’iyogezabutumwa.

Hari ingingo nyinshi icyo gitabo kigarukaho, ariko nifuje kubasangiza kuri izi ebyiri, kuko ntekereza ko zadufasha kurushaho kumva uruhare rw’abakristu twese muri ubwo butumwa bwa Kristu. Hari igihe dushobora kwibeshya ko ari ubutumwa bw’abasaseridoti, abihayimana, abakateshiste, cyangwa abandi bafite inshingano runaka. Nyamara uwabatijwe wese afite uruhare kuri ubwo butumwa, ndetse bigahera mu rugo, kandi urugo niho buri wese yisanga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ibyifashishijwe:

  • Inkuru ya Vatican News:https:// www.vaticannews.va : Nouveau Directoire pour la catéchèse : rendre l’Évangile toujours actuel, du 25 juin 2020, 11:37
  • Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va
  • Bibiliya Ntagatifu

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed