Kuri uyu wa gatatu w’Icyumweru cya 11 mu Byumweru Bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya A, Imbangikane, Ijambo ry’Imana tuzirikanaho riradusaba “gukora neza tubigirira Imana kuko ari Yo itwitura iyo neza twayikoreye tugirira abandi neza!“.

1. Ingororano y’umuhanuzi Eliya

Mu Isomo rya mbere, twumvise uburyo Imana yagororeye Umuhanuzi Eliya ku bikorwa byiza byose byaranze ubuzima bwe, ikabimwitura imujyana mu ijuru ku buryo butangaje: “Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga (…). Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga”. (2 Bami 2, 1a. 11.). Tumaze iminsi twumva ibyo yakoze, abigirira Uhoraho, kuko yari yizeye ko ari We uzabimwitura. Eliya yabaye umuhanuzi w’Uhoraho agenda imbere y’Uhoraho afite ububasha amukesha, ububasha busa n’ubwa Musa.

2. Isengesho n’ubutumwa bya Elisha

Umuhanuzi Elisha ni we watorewe gusimbura Eliya, none mbere yo gutandukana na Eliya, arasaba Uhoraho ububasha nk’ubwe, ndetse yanga kumuvirira kuko yamubonagamo “umuntu w’Imana” koko! Elisha rero, mu gusaba Imana, arifuza gukora neza ubutumwa bwe, nka Eliya kuko yizeye ko nawe Imana izabimwitura: “Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha ati “Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe!” Elisha aramubwira ati “Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo!” 10Aramubwira ati “Usabye ikintu kiruhije. Numbona njyanwe kure yawe bizakubera uko ubishaka; niba atari byo ntibizaba.” (2 Bami 2, 9-10)

Igihe rero bamaze gutandukana Imana yumvise Isengesho rye ritaryarya, maze Imana, Yo ireba umutima, yumva Isengesho rye iramusubiza, imuha icyo yasabye: “Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata imyenda ye ayitanyuramo kabiri. 13Atora umwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani ahagarara ku nkombe zayo. 14Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati “Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?” Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka.” (2 Bami 2, 12b-14). Natwe mu butumwa bwacu, tujye twiringira Nyagasani.

3 . Yezu Kristu aradusaba gukora neza, tubigirira Imana yonyine.

Yezu Kristu arakomeza inyigisho ye atubwira ku bikorwa nyobokamana byo “Kugira neza”, “Gusenga”, no “Kwigomwa”, kugira ngo tunoze umubano wacu n’Imana. Yezu Kristu aradusaba kwirinda kubikora tugamije kuratwa n’abantu, ahubwo tukabigirira Imana yonyine. Ibyo bikorwa byiza, byo kugira neza, gusenga no gusiba, turasabwa kubikora tubigirira Imana yonyine.

  • Kugira neza kubera Imana: Kuri iyi ngingo, Yezu Kristu aradusaba gukora ibikorwa by’impuhwe n’urukundo tubigirira Nyagasani wenyine: “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe azabikwiture”. (Mt 6, 1-4). Ibyo bikorwa ni ingenzi kuko biri mu ngingo z’urubanza rw’imperuka (Mt 25, 31-46)
  • Gusenga nta buryarya: Isengesho ridusana gusabana n’Imana. Kugira ngo ubwo busabane bushoboke, bidusaba kurikorana umutima utaryarya urangamiye Imana yonyine:“Igihe musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.” (Mt 6, 5-6). Gusenga si ugusubira mu magambo twigishijwe, cyangwa se kuvuga amagambo twirangariye, tubikoranye uburyarya. Gusenga ni ugukingurira umutima wacu Imana, muri icyo cyumba irebamo yonyine, maze tugakinga tugasabana na Yo nta buryarya.
  • Kwigomwa dusiba kurya: Uyu mugenzo mwiza, udufasha gusabana n’Imana, ubundi ukorwa cyane cyane mu gisibo, ariko n’ikindi gihe umuntu yiyemeje guhugukira Imana, ashobora kuwifashisha.Yezu Kristu, ati: Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.” (Mt 6, 16-18). Kwigomwa kwacu, bigomba gukorerwa mu ibanga, maze tukaziturwa n’Imana yonyine

Ibyo bikorwa byose byiza turasabwa kubigirira Imana, kugira ngo Yo, ireba umutima, izabitwiture.

Mutima wa Yezu Mutagatifu duhe kugira umutima usa n’uwawe!

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed