Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Radiyo ya Kiliziya Gatolika

Muri iki gihe, isi yose yugariwe n’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), kikaba kimaze kujegeza isi yose bitewe n’ubukana bwacyo, Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya n’imihimbarize y’Amasakaramentu byasabye ko hakwifashishwa Misa yihariye yo kwiyambaza Imana ngo iturinde kandi idutsindire iki cyorezo, ubu kimaze koreka imbaga mu bice bitandukanye by’isi.

Ni amabwirizwa yatanzwe n’Ibyo Biro bya Papa, kuwa 30 Werurwe 2020, atangazwa mu ndimi zigera kuri 7 zikoreshwa cyane ku isi harimo Ikilatini, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyana, Ikesipanyoru, Igiportugali n’ikidage.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yahinduye mu Kinyarwanda amasengesho yakwifashishwa kugira ngo natwe tubashe kwifatanya na Kiliziya yose mu Gitambo cya Misa dusabira isi ngo Imana ikomeze kuturinda, kandi idutsindire iki cyorezo

1 2 3 4 5 generic cialis Toxicokinetic data for both sildenafil and for the main metabolite (UK-103,320) indicate a large margin between plasma exposure to drug-related components in man and that associated with toxicity in rat and dog..

identified by routine questioning in general practice.In all species studied, sildenafil is metabolised extensively, resulting in metabolic profiles similar to that observed in man. tadalafil for sale.

.

Ni mu nyandiko yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika ishinzwe Liturujiya na Muzika ntagatifu (Commission Episcopale pour la Liturgie et la Musique sacrée), kuwa 15 Mata 2020.

Nk’uko bigaragara kuri mabwiriza, iyo Misa ishobora gusomwa hakurikijwe amabwiriza arebana na Misa n’amasengesho yo gusaba igikenewe cyose, ku munsi uwo ariwo wose, usibye ku minsi mikuru ikomeye, ku Byumweru bya Adiventi, Igisibo n’ibya Pasika, mu minsi umunani ikurikira Pasika, ku munsi wo gusabira abapfuye, kuwa gatatu w’ivu no mu minsi y’Icyumweru Gitafatifu.

Dore inyandiko yasohowe na Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika Ishinzwe Liturujiya na Muzika Ntagatifu:

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda irasaba Abakristu bose n’abantu bose byagirira akamaro ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, Misa zose zizasomwa twazifashisha amasengesho y’iyo Misa yo mu gihe cy’icyorezo, dusaba Imana kuturinda iki cyorezo cyatewe na Koronavirusi. By’umwihariko iyo Misa izaca ku bitangazamakuru bisanzwe bidufasha gusenga harimo Radiyo Mariya, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (Pacis TV), Televiziyo Isango star, n’irindi tumanaho ryifashishwa…, ku masaha ibyo Binyamakuru bisanzwe bitambukirizaho Igitambo cya Misa.

Umuyobozi wa Diyosezi yacu, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yifuje ko tubibamenyesha.

Imana ibahe umugisha.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

#

Comments are closed