Kuri iki Cyumweru cya 2 cya Pasika, kuwa 19 Mata 2020, Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, Nyirubutungane Papa Fransisko yaturiye Igitambo cya Misa muri kiliziya y’Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Roma, aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yatangarije Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, hashize imyaka 20, igihe yashyiraga Mama Fawustina mu rwego rw’Abatagatifu, kuwa 30 Mata 2000.

Papa Fransisko mu Nyigisho

Mu nyigisho ya Misa, Nyirubutungane Papa Fransisko, yagarutse ku byishimo bya Pasika, ibyishimo tukirimo kubera Yezu Kristu ukomeza kuza asanga Intumwa ze kugira ngo azihumurize kandi azihe amahoro. Papa Fransisko, ahereye ku myitwarire y’izo ntumwa cyane cyane Tomasi, yibukije ko Impuhwe z’Imana zidahemuka kandi zihangana! Papa Fransisko yagereranyije ubuzima bwacu n’umwana muto, ugenda agwa abyuka, umubyeyi we agakomeza kumubyutsa buri gihe atarambirwa. Natwe Imana, mu mpuhwe zayo, niko itugenzereza. Imana ikomeza kuduhereza akaboko ikaduhagurutsa kuko izi intege nke zacu. Imana izi neza ko Impuhwe zayo zitaduherekeje twahera hasi, ntitwashobora kugenda, dukeneye ko buri gihe iduhagurutsa.

Papa Fransisko yagarutse ku Butumwa Yezu yahaye Mutagatifu Fawustina, agira ati: “Yezu yabwiye Mutagatifu Fawustina ati: ‘Ndi impuhwe n’Urukundo gusa; nta cyaha na kimwe gishobora kwigereranya n’Impuhwe zanjye‘ (Akanyamakuru ka Mama Fawustine ko kuwa 14 Nzeri 1937, numero 1273). Rimwe, Mutagatifu Fawustina yabwiye Yezu ko yumva yishimye, ko yamutuye ubuzima bwe, n’ibyo yari atunze byose. Maze Yezu amuha igisubizo cyatumye yibaza byinshi, ati: ‘Mwana wanjye, ntabwo wari wampa ikiri icyawe koko’

There are no data on the interaction of sildenafil with non-specific phosphodiesterase inhibitors such as theophylline or dipyridamole.not, priority cardiovascular assessment and intervention cialis.

. Ese ni iki mu by’ukuri uwo mubikira w’umutagatifu yari yasigaranye atamutuye? Yezu niko kumusubiza atuje, ati: ‘Mwana wanjye, ntura ibyaha byawe kuko ari byo mutungo wawe bwite’ (Akanyamakuru ka Mama Fawustina kuwa 10 ukwakira 1937, numero 1318)”

Papa Fransisko, akomeza agaragaza ko natwe twisuzumye neza twasanga hari igihe twibagirwa gutura Yezu ibyaha byacu, Hari igihe tutamwereka intege nke zacu n’ibitugusha, ngo aduhagurutse. Nyagasani ahora ategereje ko tumuzanira ibyaha byacu, kugira ngo aduhishurire Impuhwe ze.

Papa Fransisko akomeza agaragaza ko Tomasi, utari uhari mbere Yezu yigaragariza izindi ntumwa, igihe amaze gusesekazwaho Impuhwe za Yezu, yagaragaje ukwemera kurusha izindi ntumwa! Papa agira ati: “Ntiyagaragaje ko yemera Izuka gusa, ahubwo yagaragaje ko yemera Urukundo rw’Imana rutagira imipaka”. Bityo yahise agaragaza ukwemera kwe ku buryo bworoheje ariko bwiza, agira ati: “Nyagasani kandi Mana yanjye” (Yh 20,28)

regular intervals (the recommendation is six-monthly) for(much more cialis online.

.

Nyirubutungane Papa Fransisko yagaragaje uko natwe dukwiye kwitwara mu kwakira Impuhwe z’Imana: “Bavandimwe, mu bigeragezo nk’ibi turimo kunyuramo, natwe nka Tomasi, mu bwoba no mu gushidikanya, twagiye tubona ko turi abanyantege nkeya. Dukeneye ko Nyagasani, We ureba mu mitima yacu, yadufasha kurenga izo ntege nke, akoresheje ubwiza bwe butagira ikibuhungabanya. Hamwe na We, dukomeza kwibona muri izo ntege nke. Icyo gihe niho tubona ko turi nk’amasaro meza, n’ubwo ashobora kumeneka, ariko kandi anafite agaciro kayo. Kandi nk’uko, isaro rimeze, natwe turabengerana imbere Ye, urumuri rwe, Urumuri rw’Impuhwe, rukwiye kumurika muri twe, maze biturutse kuri twebwe, rugakwira isi yose. Ngiyo impamvu tugomba , nk’uko Ibaruwa ya Mutagatifu Petero yabitubwiye, kwishima kandi tukanezerwa, kabone n’ubwo tukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose(1 Pet 1,6)”

Kuri uyu munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana, guhamya ukwemera byakozwe n’umwigishwa waje akererewe, ariko Nyagasani yaramutegereje ngo amufashe kwemera. Impuhwe ze ntawe zisiga inyuma. Natwe rero, ubu dutekereza ko twadindijwe n’iki cyorezo ku buryo bitatworoheye gukiza ibintu bimwe na bimwe, bitewe n’uburemere n’icyorezo cyugarije isi, ikibi kidukomereye mu by’ukuri: ni ukwibagirwa ko hari uwasigaye inyuma. Icyago gikomeye, kandi niyo virusi mbi ikitumunga, ariyo virusi y’ubwikunde no kwirengagiza abandi. Ihererekanywa bihereye gitekerezo ko ubuzima bwacu bwaba bwiza, bukarushaho kugenda neza , nyamara tugatangira kuvangura abantu, tukigizayo abakene, tukabaturaho igitambo duha intebe iterambere ryirengagiza abasigaye inyuma. Iki cyorezo kiratwibutsa ko nta tandukaniro rihari, nta n’umupaka ko twese dushobora kubabara. Twese turi abanyantege nke, turareshya, dufite agaciro kimwe. Ubu nibyo birimo kutubaho kandi bikadushengura umutima: ubu ni igihe cyo gukuraho ubusumbane, kwigizayo akarengane kamunze kugera mu mizi inyoko muntu aho iva ikagera. Dukwiye kwigira ku Bakristu na mbere, nk’uko Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyabitubwiye. Bari barakiriye impuhwe, kandi babagaho bagaragaza izo mpuhwe: ‘Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose nakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. (Intu 2, 44-45)

Mu gusoza inyigisho ye, Papa Fransisko yongeye kugaruka ku butumwa bwa Mutagatifu Fawustina. Mutagatifu Fawustina, nyuma yo guhura na Yezu, yaranditse ati: “Roho iri mu bubabare tugomba kuyibonamo Yezu uri ku musaraba, aho kugira ngo tuyibonemo umuzigo…Nyagasani, Uduha akanya ko kwitabira ibikorwa by’impuhwe, naho twe tukitoza gucira imanza abandi” (Akanyamakuru ka Mama Fawustine kuwa 6 Nzeri 1937, numero 1268). Mu gihe we yari afite impungenge ko hari igihe abantu bazabona ko mu mpuhwe ze nyinshi hari igihe bazamukerensa bakamufata nk’utagira icyo yitacyo yitaho, yabwiye Yezu ati: “Nyagasani, hari igihe abantu birenganiza ineza yanjye.” Yezu niko kumusubiza ati: “Ntukite ku buryo abantu bitwara, wowe ujye ugenza uko nkweretse, ugomba kuba umuntu ugaragaza Urukundo n’Impuhwe byanjye mu bandi” (Akanyamakuru ka Mama Fawustina kuwa 24 Ukuboza 1937, numero 1446). Natwe rero kuri bose: ntitukarebe inyungu zacu gusa, tujye twita no ku nyungu z’abandi. Ibi bigeragezo turimo tubifate nk’uburyo tubonye bwo gutegura ejo hazaza hanogeye bose, ntawe twigijeyo: kuri bose. Mu by’ukuri, tutagize icyo cyerekezo cy’ubufatanye, ejo hazaza ntawe hashobokera.

Natwe rero, nk’intumwa Tomasi, twakire Impuhwe, zo soko y’umukiro w’isi. Natwe tube abanyampuhwe ku baciye bugufi: Nibwo buryo bwonyine butuma dushobora kubaka isi nshya.

Nyirubutungane Papa Fransisko

Reba Urubuga rwa Kiliziya Gatolika: www.vatican.va, Inyigisho za Misa

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed