Ibanga ry’Impuhwe z’Imana ricengera amatateka y’Ugucungurwa kwa muntu, ndetse ribumbye ubuzima n’ubutumwa bwose bwa Kiliziya mu kwigisha, gutagatifuza no kuyobora umuryango w’Imana; kandi umukritu wese ahamagariwe kuba umuhamya w’izo Mpuhwe z’Imana

Mutagatifu Yohani Pawulo wa II na
Mutagatifu Mama Fawustina
Mudusanire!

1. IMPUHWE Z’IMANA MU MATEKA YO GUCUNGURWA KWA MUNTU

Impuhwe z’Imana zigaragaje mu mateka y’Icungurwa rya muntu, kuva Imana ikimurema. Imana yahanze byose ibikuye mu busa ikurikije impuhwe zayo n’ineza yayo.

Mu Isezerano rya Kera, mu mateka y’umuryango wa Isiraheli, Imana yitoranyirije iwukomoye kuri Aburahamu yatoye, tubona ukuntu Imana itahwemye kugaragaza Impuhwe zayo, ikirengagiza ubuhemu bwawo, kuko ari “Umunyaneza n’Umunyampuhwe” (Za 111 [110], 4)

Mu Isezerano Rishya, kuva agitangira ubutumwa bwe bwo kwigisha no gukora ibikorwa bigaragaza Impuhwe z’Imana mu bitangaza n’ibimenyetso yatangaga, Yezu Kristu yagaragaje impamvu nyamukuru y’ubutumwa bwe: “Nimugende musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo’ ” (Mt 9, 13). Yezu Kristu yagaragaje ko aje kuzuza ibyavuzwe n’abahanuzi: ibikorwa by’impuhwe bizaranga uwo Mukiza, Umuhanuzi Izayi abisoza agaragaza ko “Roho wa Nyagasani yamutoye ngo… yamamaze umwaka w’Impuhwe za Nyagasani (Lk 4, 18-19) ! Agitangira ubutumwa bwe yemeje ko byujujwe (Lk 4, 21). Mu nyigisho Ye, yacaga imigani igaragariza abantu ko ubutumwa bwe bigamije impuhwe ( Umugani w’intama yazimiye: Lk 15, 3-7; igiceri cyazimiye: Lk 15, 8-9; umwana w’ikirara: Lk 15, 11-32; umukungu na Lazaro w’umukene: Lk 16, 19-31; umucamanza w’umuhemu n’umupfakazi: Lk 18, 1-8; umufarizayi n’umusoresha: Lk 18, 9-14; Zakewusi: Lk19, 1-10;…. )

Yezu Kristu kandi ntiyahwemye kurarikira abantu kumwigiraho no kurangwa n’Impuhwe nka We! Mu nyigisho ye ku musozi (Mt 5, 1), igihe yavugaga ingingo ntera hirwe, iya gatanu muri zo, Yezu ati “Hahirwa abagira Impuhwe, kuko bazazigirirwa” (Mt 5, 7). Yezu adusaba kugira umutima nk’uwe: “Mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya” (Mt 11, 29). Niyo mpamvu atubwira akomeje ati: “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36)!

Yezu Kristu, amaze kuzuka yiyeretse abigishwa be, amara igihe abibutsa ubutumwa bafite bwo gukomeza ubutumwa bwe, kandi abasezeranya kugumana nabo: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 18-20). Nguko uko Yezu Kristu yahaye ubutumwa bwe Kiliziya Ye. Uhereye ku Ntumwa n’abasimbura bazo, Papa n’Abepiskopi; ukagera ku babafasha ubwo butumwa, Abasaseridoti n’Abadiyakoni, ndetse ukgara ku Bakristu bose, Ababatijwe bose; buri wese atumwe gukomeza ubwo butumwa no kuba umuhamya w’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, abikesha Roho Mutagatifu: “Nk’uko Data yantumye, namjye ndabatumye… Nimwakire Roho Mutagatitifu.” (Yh 20, 21-22).

2. IMPUHWE Z’IMANA MU BUZIMA NO MU BUTUMWA BWA KILIZIYA

Iyo usesenguye ubwo Butumwa bwa Yezu Kristu, yahaye Intumwa Ze, usanga bubumbatiye izo Mpuhwe zatumye Imana yohereza Umwana wayo Yezu Kristu: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege…Icyakora Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi” (Yh 3, 16-17). Iyo Kiliziya yigisha, iyo itagatifuza, iyo iyobora abantu; iba isohoza icyo gikorwa cyo gukiza isi, kandi nibyo biranga Impuhwe z’imana. Mu gutangaza Ijambo ry’Imana, mu gutanga Amasakaramentu, mu Gutangaza amahame ngenderwaho, Kiliziya iba isohoza icyo gikorwa cy’Impuhwe. Ibyo Imana yakoze byose yabitewe n’Impuhwe zayo, uhereye ku iremwa rya byose, ukagera ku gikorwa cy’ubucunguzi, ndetse n’ubutumwa bwose bwa Kiliziya! Byose tubikesha Impuhwe zayo!

Muri make ubwo nibwo butumwa, Yezu Kristu yibukije mu Ibanga ry’Impuhwe z’Imana yahishuriye Kiliziya, abinyujije kuri Mama Fawustuna. N’ubwo impuhwe z’Imana zatangiye kuvugwa cyane, kuva aho Yezu Kristu yigaragarije uwo mubikira w’intamenyekana, ariko ni zo zibumbye ubutumwa bwa Kiliziya. Inyigisho za Kiliziya, mu bihe bitandukanye by’amateka ya Kiliziya, zagiye zigaruka kuri iryo banga ry’Impuhwe z’imana.

  • Mutagatifu Papa Lewo w’Ikirangirire wabayeho mu myaka ya 390-461 ( Saint Léon le Grand entre 390-461 ), mu nyigisho ye yatanze ku munsi mukuru wa Noheli, yagize ati:

“Bavandimwe, dukwiye guahimira Imana Data, ku bw’Umwana wayo, muri Roho Mutagatifu, kuko mu mpuhwe zayo zihebuje, yadukunze, yatugiriye ubuntu, “mu gihe twari twarapfuye kubera ibyaha byacu, yongeye kuduha ubuzima muri Kristu”, kugira ngo tube muri Yo ikiremwa bishya, igikorwa gishya cy’ibiganza byayo (Ef 2,4-5; 2 Kor 5,17)” “

Reba Sermon de Saint Léon le Grand, n 22
  • Mutagatifu Tomasi wa Akwini, mu nyandiko ze zivuga kubya Teolojiya (Saint Thomas d’Aquin, Somme théologique) , agira ati:

Tuvuga ku icungurwa rya muntu ryamamajwe n’urupfu rwa Kristu, rigaragaza Impuhwe n’Ubutabera by’Imana, kubera ko mu rupfu rwa Kristu yahanaguye ibyaha bya muntu… Impuhwe, kuko muntu atari kubyishoborera wenyine, Imana yatanze Umwana wayo kugira ngo abidukorere

However, in mice, intestinal transit was markedly slowed after single and repeated oral doses of 10 mg/kg and higher.always or usa cialis.

. Iki ni igikorwa cy’Impuhwe nyinshi, Imana yagiriye muntu imukiza ibyaha bya nta kiguzi atanze.”

Somme théologique, 3, 1.46, a. 1 ad 3
  • Inama nkuru ya Kiliziya ya Oranje yo mu mwaka wa 529 (Concile d’Orange), ivuga ku gaciro k’ingabire z’Imana, yashingiye ku bitekerezo bya Mutagatifu Agustini (wabayeho mu myaka ya 354-430), maze yemeza ko:

“Icyatumye Umwana w’Imana yigira umuntu ari Impuhwe z’Imana”, kandi ko “Imana Nyir’impuhwe itwuhagira ububi kandi ikadutagatifuza ku neza yayo”

Le concile d’Orange de 529
  • Papa Piyo wa 12 ( Pie XII: 1930–1958 ), mu Ibaruwa ye ya Gitumwa yise “Muzavoma amazi mwishimye”(“HAURIETIS AQUAS IN GAUDIO “ du 15 Mai de l’an 1956 ), agaragaza ko abantu bazavoma ku Isoko y’impuhwe z’Imana, ariyo Umutima Mutagatifu wa Yezu, wo Soko y’umukiro wacu, babikesha Roho Mutagatifu. Papa Piyo wa 12, muri iyo Baruwa, akomoza kenshi ku Mpuhwe z’Imana (inshuro 30). Agaragaza ko Umutima wa Yezu ari Wo shusho nyakuri yuzuye Ubumana, ari naho Imana igaragariza ubugwanez n’ingabire byayo ku buryo bwuzuye (Tito 3, 4).
  • Inama Nkuru ya Vatikani ya II (Concile du Vatican II), zimwe mu nyandiko zayo zigisha ku Mpuhwe z’Imana, ku birebana na Penetensiya (Lumen Gentium n⁰ 11); ku mibanire n’andi madini, yerekanye ko impuhwe ari ngombwa mu buzima bw’Abemera (Lumen Gentium n⁰ 16; Dei Verbum n⁰ 15; Gaudium et Spes n⁰ 88), ndetse no kubyerekeye ukwigira umuntu kwa Jambo na Bikira Mariya (Lumen Gentium n⁰ 56; Dignitatis Hmanae n⁰ 3…)
  • Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 (Saint Jean Paul II), Impuhwe z’Imana azivuga mu nyandiko ze nyinshi (Redemtor Hominis II, 9; Redemptor Missio, n⁰ 12; Dives In Misericordia), no mu Nyigisho za za Misa (Inyigisho yo kuwa 18 Kanama 2002, n⁰ 1; na n⁰ 3). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 agaragaza ko nta handi abanyu babonera amizero atari mu Mpuhwe z’Imana (Inyigisho ye muri 2002 ku munsi wo guha umugisha Ingoro y’impuhwe z’imana i Karakoviya)
  • Papa Benedigito wa 16 (Pape Bénoît XVI): Mu Ndamutso ya Malayika yo kuwa 23 Gashyantare 2007, yagize ati: “Muri iyi si, Impuhwe z’Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu ni zo zonyine zishobora gutuma ikibi gisimburwa n’icyiza”. Mu Ndamutso ya Malayika yo kuwa 16 Nzeri 2007, ati “Muri ibi bihe turimo, isi ikeneye ko Impuhwe z’imana zamamazwa kandi zikagaragazwa n’ingufu nyinshi”. Mu Nyigisho yatanze mbere y’Isengesho rya “Mwamikazi wa mu Ijuru wishime” ryo ku Cyumweru cy’Impuhwe z’Imana cyo kuwa 23 Mata 2006, Papa Benedigito wa 16, agaruka ku Butumwa bwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, yemeje ko Impuhwe z’Imana, atari ubuyoboke umuntu yahitamo cyangwa ntahitemo, ahubwo ko ari ibanga ryinjira mu buzima bwose bw’ukwemera. Papa Benedigito wa 16, aragira ati: “Kwiyambaza Impuhwe z’Imana ntabwo ari uburyo bwo gusenga bwihariwe n’abantu bamwe na bamwe, ahubwo bishinze imizi yabyo mu kwemera kwa gikristu no mu misengere ya gikristu
  • Papa Fransisko (Pape François), yagaragaje ibanga ry’Impuhwe z’Imana by’umwihariko muri Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana yatangaje mu mwaka we wa 2015 (Kuva kuwa 8 Ukuboza 2015 kugeza kuwa 20 Ugushyingo 2016) , aho yagaragje ko Imana yahishuye Isura nyayo y’Impuhwe zayo muri Yezu Kristu (Yezu Kristu, Ishusho y’impuhwe z’Imana: Misericordiae Vultus )

3. DUSABWA KUBA ABAHAMYA B’IMPUHWE Z’IMANA

By’umwihariko Yezu Kristu yasabye Mama Fawustina kuba Intumwa n’umuhamya w’impuhwe z’Imana mu buzima bwe, kandi amubwira ko ubwo butumwa atari we bugarukiraho , ahubwo ko ari ubw’abantu bose. Dore uko Yezu yabwiye Mama Fawustina ko abantu bose bagomba kwiyambaza Impuhwe z’Imana: “Mwana wanjye, niba ntegetse ko abantu b’isi yose bakuza impuhwe zanjye nkunyuzeho, nawe ubwawe ugomba kugaragariza abantu ko uzigira… Dore uburyo 3 bwo gusohoza ubwo butumwa: mu bikorwa, mu magambo, no mu masengesho. Izo nzego eshatu ni zo zigaragaza impuhwe zuzuzye. Ngicyo ikimenyetso kitavuguruzwa cy’urukundo nshaka ko bangirira.” (Reba agatabo k’Impuhwe z’Imana: Kwiyambaza Impuhwe z’Imana, Pallotti presse, 1992, urupapuro rwa 9 )

1. Gusingiza no gutakambira Impuhwe z’Imana

Mu Isengesho ryacu dusabwa gusingiza no kwiringira Impuhwe z’Imana kuko ari zo shingiro ry’amizero yacu: “Nk’uko Mutagatifu Fawustina yabitagaragaje mu buzima bwe hano ku isi, natwe tusabwa guhamya ko nta handi umuntu asanga isoko y’amizero atari mu Mpuhwe z’Imana” (Reba inyigisho yatanzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II kuwa 18 Kanama 2002, n⁰ 1)

shown broad spectrum efficacy in a majority of patients cialis without doctor’s prescriptiion high (26). The side effects associated with injection therapy.

. Isengesho ni ngombwa mu guhamya Impuhwe z’Imana kuko zitugezo ku Isoko yazo, mu gusabana n’imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu.

2. Kwamamaza no guhamya Impuhwe z’Imana

Kwamamaza Impuhwe z’Imana mu nyigisho no mu kumenyekanisha izo Mpuhwe ni ngombwa: “Ni ngombwa gukomeza kumenyekanisha ubutumwa bw’urukundo nyampuhwe tubigiranye imbaraga nshya nyinshi. Isi ikeneye urwo rukundo… Igihe kirageze cyo kugira ngo ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana busakaze amizero mu mitima no kugira ngo bube igishashi cy’imibereho mishya, imibereho ishingiye ku rukundo” ( Reba inyigisho yatanzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II kuwa 18 Kanama 2002, n⁰ 3). Mu kwamamaza Ijambo ry’Imana, tuboneraho guhamya izo Mpuhwe z’imana, kuko zishinza imizi mu Byanditswe Bitagatifu. Yezu ati “Ukomera ku magambo yanjye , ntateze gupfa bibaho (Yh 8, 51)

3. Gukora ibikorwa by’Impuhwe kuri roho no ku mubiri.

Ibikorwa nibyo bigaragaza Iyobokamana ry’ukuri, kuko Yezu Kristu ubwe, abitubwira akomeje, ati: “Umbwira wese ngo ‘Nyagasani Nyagasani’, si we uzinjira mu Ngoma y’Ijuru, ahubwo ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka” (Mt 7, 21). Na Mutagatifu yakobo arabitwibutsa agaragaza ko “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye” (Yak 2, 14-26). Mu mwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, Papa Fransisko yatwibukije Ibikorwa by’impuhwe z’Imana kuri roho no ku mubiri. Ibikorwa by’impuhwe ku mubiri ni ugufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye (Mt 25, 34-36). Ibikorwa by’impuhwekuri roho ni: kugira inama abashidikanya, kwigisha injiji, gucyamura abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abanyabyaha, kwihanganira abaturushya, gusenga dusabira abazima n’abapfuye (Reba ubutumwa bw’umwaka waYubile idasnzwe y’Impuhwe z’Imana 2015-2016 )

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Padiri Omoniye w’Umuryango w’Impuhwe z’imana, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed