Papa Fransisko afite umukindo mu ntoki
Ikimenyetso cy’umutsindo

Papa Fransisko yatuye Igitambo cya Misa y’Icyumweru cy’Amashami kuri iyi tariki ya 5 Mata 2020, imiryango ifunze muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, atangira Icyumweru Gitagatifu cyihariye muri uyu mwaka, bitewe n’icyorezo cyugarije isi.

Mu nyigisho yatanze mu Misa, kuri iki Cyumweru cy’Amashami n’Ububabare bwa Nyagasani, Papa yagarutse ku bigeragezo byo kugambanirwa no gutereranwa Yezu Kristu yahuye nabyo, maze atwibutsa ko bigomba kudufasha ngo natwe duhangane n’ingorane isi ya none irimo kunyuramo.

Nyirubutungane Papa Fransisko yitije amagambo ya Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa yandikiye Abanyanyafilipi, maze agaragaza imyifatire ya Yezu muri iyi minsi mitagatifu twinjiyemo, aho agira ati “yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu” (Fil 2, 7),

Papa Fransisko mu Nyigisho

Dore inyigisho ya Papa Fransisko ku buryo burambuye:

Yezu “yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu” (Fil 2, 7). Reka tureke aya magambo ya Pawulo atwinjize muri iyi minsi mitagatifu, aho Ijambo ry’Imana, nko mu nyikirizo, ritwereka Yezu nk’Umugaragu. Kuwa Kane mutagatifu ni umugaragu woza ibirenge by’abigishwa be; kuwa Gatanu mutagatifu arigaragaza nk’umugaragu ubabara ariko kandi wakujijwe agatsinda (reba Is 52, 13); n’ejo ubwabyo, Izayi azatanga ubuhanuzi bumwerekeyeho: “Dore umugaragu wanjye nshyigikiye” (Iz 42, 1).

Imana yadukijije mu kutwitangira

• Office Intracavernosal Injection Tests usa cialis At maximum recommended doses, there is an 80-fold selectivity over PDE1, and over 700-fold over PDE2, 3, 4, 7, 8, 9, 10 and 11..

. Muri rusange dutekereza ko ari twe dufasha Imana

– lumbosacral disc injury45active coronary heart disease or other significant cialis without doctor’s prescriptiion.

. Oya, ni Imana ubwayo idufasha nta kiguzi, kuko ari yo yadukunze mbere. Biragoye gukunda abantu batagukunda. Kandi biragoye kurushaho niba tutaretse ngo dufashwe n’Imana.

  • Ariko hari icyo twakwibaza: Ni ubuhe buryo Nyagasani yadufashijemo?

Mu gutanga ubuzima bwe kubera twebwe. Twamubereye inshuti kandi yaducunguje igiciro gikomeye. Mutagatifu Anjela wa Folinyo (Angèle do Foligno) yatanze ubuhamya bw’uko yumvanye Yezu aya magambo: “Ntabwo ari ukugira ngo ngusetse kuba naragukunze“. Urukundo rwe rwatumye yitanga kubera twe, yigerekaho ibyago byacu. Ni ikintu gituma dutangara: Imana yadukijije yemera ko ububi bwacu bumukoraniraho. Imana ikabikora itabyinubiye, ahubwo ibigiriye ukwicisha bugufi, mu kwihangana no mu kumvira k’umugaragu, wiringiye gusa imbaraga z’urukundo. N’Imana Data yashyigikiye uko kwitanga kwa Yezu: Ntabwo yigeze ikuraho ibyago byamubagaho, ahubwo yamukomezaga mu bubabare, kugira ngo ibyo bibi byacu bitsindwe gusa n’icyiza, kugira ngo ahinguranywe n’urukundo kugera mu ndiba, kugera mu ndiba.

Nyagasani yaratwitangiye kugeza aho ahura n’ibibazo bikomeye cyane ku muntu ukunda: Kugambanirwa no gutereranwa

  • Kugambanirwa : Yezu yahuye n’ubugambanyi bw’umwe mu bigishwa be wamugurishije ndetse n’ uwamwihakanye.

Yezu yagambaniwe n’abantu bamuhaga impundu bamushimagiza, hanyuma mu kanya bakamuvugiriza induru bati: “Nabambwe ku musaraba” (Mt 27, 22). Yagambaniwe n’abari bashinzwe iyobokamana bamuciriye urubanza rwo gupfa bamurenganya, ndetse n’uwari ashinzwe ubutegetsi bwa Leta wakarabye ibiganza amutanga. Biteye ubwoba iyo umuntu avumbuye ko icyizere yagiriye umuntu yagishingiye ku kinyoma. Icyo gihe mu mutima w’umuntu havukamo kwicuza bituma ubuzima busa n’aho butagifite icyanga. Ibyo biterwa n’uko twavutse kugira ngo dukundwe, kandi dukunde, ni ikintu kibabaza cyane rero guhemukirwa n’umuntu wakwizezaga kuba inyangamugayo no kukuba hafi. Ntitwashobora na none gutekereza ukuntu ibyo byababaje Imana, kuko ari Urukundo.

Reka twirebe mu nkebe z’umutima wacu. Niba tutihenda twebwe ubwacu, tuzabona ubuhemu bwacu. Ukuntu dukora amakosa, ukuntu turyarya, n’ukuntu twiyerekana uko tutari, tugira indimi nyinshi! Ukuntu ibyifuza byiza byacu bitenguhwa! Ukuntu amasezerano tutayubahiriza! Ukuntu imyanzuro twiyemeje tuyitandukiraho! Nyagasani azi imitima yacu kuturusha, azi ukuntu turi abanyantege nke kandi duhindagurika, ni kangahe tugwa, tuzi ibibi dushobora kwisangamo n’ukuntu bitugora gukira ibikomere bimwe na bimwe bidusigira. Ese ni iki atakoze kugira ngo aze adusanganira, kugira ngo atwitangire? Ibyo yavugushije umuhanuzi: “Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima” (Hoz 14, 5). Yaradukijije maze yigerekaho ubuhemu bwacu, adukuraho ubugambanyi bwacu. Ku buryo aho kwiheba kubera ubwoba bw’uko hari ibyo tutageraho, dukwiye guhanga amaso Uwabambwe ku musaraba, kwakira ubwuzu yatugaragarije kandi tukavuga tuti: “Dore ubuhemu bwanjye buri aha, wabumpanaguyeho, wowe Yezu. Wandamburiye amaboko, uranyitangira kubera urukundo, uzakomeza kuntabara…Kubera iyo mpamvu nakomeza urugendo! Gutereranwa:

  • Ku musaraba, mu Ivanjili twumvise uyu munsi, Yezu yavuze interuro imwe, imwe gusa:

Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?” (Mt 27, 46). Ni interuro ikomeye. Yezu yari yababajwe no gutereranwa n’abe, bari bahunze. Uwo yari asigaranye ni Imana Data. Muri ako kanya mu nyanja yo kumva ari wenyine, ku nshuro ya mbere aramuhamagara akoresheje izina bahuriyeho “Imana”. Maze akamutabaza mu “ijwi riranguruye” amubaza “impamvu”, “impamvu” yashengukaga umutima: “Kubera iki nawe wantereranye?” Mu by’ukuri ni amagambo dusanga muri Zaburi: Zab 22(21), 2. Batubwiramo ukuntu Yezu nawe yatuye isengesho rye ari mu bubabare bukabije. Ariko ikigaragara ni uko yumvise ubwo bubabare: yumvise yatereranywe ku buryo bukomeye , uburyo Amavanjili abihamya iyo atubwira amagambo We ubwe yakoresheje.

  • Kubera iki ibyo byose? Na none twibuke ko ari ukubera twe, kugira ngo atwitangire.

Kubera ko hari igihe twumva twatewe umugongo, igihe twumva twabuze amajyo, nta rumuri, tudafite aho twerekera, igihe twumva Imana itakidusubiza, dukwiye kujya twibuka ko turari twenyine. Yezu yumvise yatereranywe na bose, ibintu yabayemo bikamuremerera, ku buryo yifatanya natwe muri byose. Ibyo yabikoreye jyewe, yabikoreye wowe, yabikoreye twebwe twese, yabikoze kugira ngo atubwire ati: “Wigira ubwoba, ntabwo uri wenyine. Numvise akababaro kawe kose kugira ngo nguhore iruhande”. Ngaho aho Yezu yageze kugira ngo atwitangire, kugera aho amanuka mu nyanja y’imibabaro yacu ikabije, kugeza ku kugambanirwa no gutereranwa. Kuri iki gihe cya none, mu kaga k’icyorezo cyugarije isi, aho tubona ko ibyo twari twizeye byangiritse, aho tubona ko ibyo twateganyaga bitazagerwaho, mu buryo twumva umutima wacu wugarijwe no gutereranwa, Yezu arabwira buri wese muri twe ati “Komera: kingurira umutima wawe urukundo rwanjye. Uzumva ihumure ry’Imana, igukomeza”.

Bavandimwe, ni iki twakora imbere y’Imana yatwitangiye kugeza aho yumva uko kugambanirwa no gutereranwa bimera? Ntabwo twagambanira uwo twaremewe, kutitandukanya nawe nicyo cy’ingenzi. Turi ku isi kugira ngo tumukunde, We n’abandi. Ibisigaye birahita, igisigara ni icyo. Ibibazo tunyuramo muri iki gihe turimo bituma duha agaciro igikwiye agaciro, tukirinda gutakara mu bintu bitadufitiye akamaro; tukongera kubona ko ubuzima ntacyo bumaze igihe habuze ukwitanga. Kuko ubuzima busuzumirwa ku rukundo. Kubera iyo mpamvu rero, muri iyi minsi mitagatifu, mu rugo, tugume imbere y’umusaraba, -Tuwurebe, twitegereze Uwawubambweho!-, nirwo rugero rw’urukundo rw’Imana kuri twe. Imbere y’Imana yatwitangiye kugeza idutangira ubuzima, dusabe, turangamiye Uwabambwe ku musaraba, ingabire yo kubaho twitanga. Dushake uko twafasha ubabara, uwatereranywe kandi bigaragara ko hari icyo akeneye. Ntidutekereze gusa ibyo tubura, dutekereze ku cyiza twashobora gukora.

Dore umugaraguwanjye nshyigikiye. Imana Data yashyigikiye Yezu mu bubabare bwe, natwe iradusaba kubaho mu bwitange.

Birumvikana, gukunda, gusenga, kubabarira, kwita ku bandi, mu rugo kimwe no mu muryango mugari w’abantu, bishobora kugira icyo bidusaba. Ibyo byasa n’inzira y’umusaraba. Ariko inzira y’ubwitange niyo nzira yatsinze, niyo yadukijije kandi idukiza, ikadukiriza ubuzima.

Ndifuza kubibwira ku buryo bwihariye urubyiruko, kuri uyu munsi , kuva mu myaka 35, ari umunsi ubagenewe. Nshuti nkunda, nimurangamire abantu babaye intwari, abo tugenda tubona muri iyi minsi: ntabwo ari ab’ibihangange, bafite amafaranga cyangwa abashimagizwa, ahubwo ni abitanga bo ubwabo kugira ngo bafashe abandi. Namwe mwiyumve nk’aho muhamagariwe gutanga ubuzima bwanyu. Mwigira ubwoba bwo kugira icyo mutanga kubera Imana no kubera abandi, muzabyungukiramo! Kuko ubuzima ni impano yakirwa mu kwitanga. Kandi kuko ibyishimo bikomeye ari ukuvuga yego ku rukundo, nta kuvuga ngo “niba”, cyangwa ngo “ariko”. Nk’uko Yezu yabikoze kubera twe.

S. S. Pape François

Papa aradusaba kurangamira
Umusaraba wa Yezu Kristu

Muri make Nyirubutungane Papa Fransisko aradusaba kwirinda guhemuka no gutererana abandi, tukarangamira Yezu Kristu kandi tukamukomeraho kuko, ibyo yanyuzemo ntabwo byatuma adutererana. Muri iyi minsi mitagatifu arasaba abakristu, aho bari mu ngo zabo, kurangamira Yezu ku musaraba, bakareba ukuntu Imana yadukunze kugeza aho itwitangira kugeza ku musaraba. Mu gusoza Papa aratekereza by’umwihariko ku rubyiruko kuko kuri uyu munsi ariho rwagombaga kujyana Umusaraba w’Ihuriro ry’urubyiruko uturutse i Panama kugira ngo ushyikirizwe urubyiruko rwa Lisibone ahazabera iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko mu mwaka wa 2022. Icyo gikorwa kikaba kimuriwe kuwa 22 Ugushyingo ku munsi mukuru wa Kristu Umwami.

Ibyifashishijwe : Urubuga rwa Kiliziya www.vatican.va

Inkuru y’ikinyamakuru cya Kiliziya Vatican News: www.vaticannews.va inkuru yasohotse kuwa 05 Avril 2020, 11:22 (S’inspirer des épreuves de Jésus pour faire face à celles d’aujourd’hui)

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

#

Comments are closed