Kuva ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019, i Kabarondo mu ishuri rya Don Bosco, hateraniye Abakateshiste ba Diyosezi ya Kibungo mu mahugurwa ngarukamwaka asanzwe abahuza . Insanganyamatsiko y’mahugurwa y’uyu mwaka iragira iti: “Umuntu wese wakira umwigishwa ari Jye abigirira, ni Jye aba yakiriye kandi unyakiriye wese azaba yakiriye Uwantumye” (Lk 9, 48).

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, wasuye Abakateshiste kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019 yashimye igikorwa cy’Amahugurwa y’Abakateshiste, bituma Abakateshisti bumva icyo bakora!

Photo Archives

Mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yatanze yagarutse ku Ibaruwa ya Papa Benedigito wa 15, ibaruwa ye ya gishumba yise “Maximum illud” igihe yoherezaga Abogezabutumwa mu isi yose, hakaba hashize imyaka 100. Abakateshiste barasabwa kwigana ubutwari bagize; baritanze cyane, bagenda n’amaguru barananirwa bamwe bapfira mu nzira!

Musenyeri yagarutelse kandi ku Ikoraniro w’Ukaristiya (Congrès eucharistique), Ihuriro ry’Ukaristiya rizabera muri Hongariya i Budapest

for establishment of the diagnosis. tadalafil online Erectile Dysfunction.

. Ni igihe cyiza cyo kumenya ko muri Ukaristiya dufite byose! Abakateshisti barasabwa gukaza umurego mu byo bakora. Ivugururwa ry’Iyogezabutumwa nirihere kuri Ukaristiya! Ibyo bizarinda abajarajara mu madini kuko batazi Ukaristiya! “Koko uwambaye ikirezi ntamenya ko kera”.

Musenyeri yibukije kandi urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge twatangiye, agaruka kuri komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro iri muri gahunda yo gushimira Imana mu myaka 25 ishize turi!mui urwo rugendo rw’ubwiyunge! Umukateshisti yibuke kwigisha abantu bazaba abahamya b’ibyo bize aho rukomeye!

Musenyeri ati: Twibuke ingo zacu, Iyogezabutumwa dushinzwe rihagere! Twubake ingo za gikristu zibe igicumbi cy’Iyogezabutumwa!

Amahugurwa yitabiriwe n’abakateshiste baturutse muri Paruwasi zose za Diyosezi ya Kibungo bagera kuri 276 kuri 301 bari batumiwe:

Abakateshiste bitabiriye amahugurwa

Duwayene ya Kibungo

  1. Paruwasi ya Kibungo: 18
  2. Paruwasi ya Zaza: 19
  3. Paruwasi ya Kansana : 16
  4. Paruwasi ya Rukoma: 16
  5. Paruwasi ya Bare: 15
  6. Paruwasi ya Gahara: 9

Duwayene ya Rwamagana

  1. Paruwasi ya Rukara: 17
  2. Paruwasi ya Nukarange: 18
  3. Paruwasi ya Rwamagana: 14
  4. Paruwasi ya Kabarondo: 8
  5. Paruwasi ya Gishanda: 12
  6. Nyakabungo yitegura kuba Paruwasi: 9
  7. Paruwasi ya Ruhunda: 7
  8. Paruwasi ya Munyaga: 6

Duwayene ya Rusumo

  1. Paruwasi ya Musaza: 14
  2. Paruwasi ya Kirehe: 14
  3. Paruwasi ya Rusumo: 12
  4. Paruwasi ya Gashiru: 12
  5. Paruwasi Nyarubuye: 13
  6. Paruwasi ya Kiyanzi: 10
  7. Paruwasi ya Rukira: 11
  8. Inkambi ya Mahama: 6

Inyigisho ziteganyijwe muri ayo mahugurwa ni izi:

  1. Ubutumwa bw’umukateshiste mu muryango : Musenyeri Oreste INCIMATATA
  2. Umukateshiste ukenewe muri iki gihe : Padiri Jean Claude RUBERANDINDA
  3. Umwanya wa Bikira Mariya muri Kiliziya : Padiri Noheli NIZEYIMANA
  4. BIBILIYA: Yezu Krist ni We shingiro ry’Ibyanditswe Bitagatifu; Isezerano rishya ritumenyesha Yezu Kristu: Padiri Dieudonné UWAMAHORO
  5. Liturujiya mu buzima bw’umukateshiste : Padiri Ruyagarama Jean Baptiste
  6. Amateka ya Kiliziya : Padir Justas HABYARIMANA
  7. Umwigishwa muri Kiliziya : Soeur M-Françoise TWISUNZEMARIYA
  8. Amashushi mfashanyigisho muri Kateshezi: Soeur Géneviève UWAMARIYA
  9. Urubyiruko muri iki gihe : Padiri Gérard MANIRAGABA
  10. Ubuhamya ku majyambere y’umukateshiste: Bwana Edouard MURUTAMPUNZI
  11. Akamaro k’imiryango y’Agisiyo Gatolika ku Bigishwa: Padiri Alexis KAYISIRE
  12. Inkomoko y’Amatorero n’Amadini: Padiri Egide MUTUYIMANA
  13. Ubusugire bw’ingo : Soeur Illuminée

Izo nyigisho zose zizasozwa n’imyitozo ya Kateshezi izatangwa na Padiri Claude RUBERANDINDA afatanyije n’umubikira ushinzwe ubutumwa bwa Kateshezi.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisito ya Kateshezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa ndangamuco

#

Comments are closed