Photo Archives

Mu gusoza IHURIRO ry’urubyiruko, Musenyeri Oreste INCIMATATA yasabye urubyiruko rwitabiriye iyo Forum ya Diyosezi ya Kibungo guhaguruka “rukagendera mu rumuri rw’Uhoraho” (Iz 2, 5) nk’uko umuhanuzi Izayi abitubwira mu Isomo rya mbere ryari riteganyijwe kuri iki Cyumweru cya 1 cya Adiventi. Iryo Huriro rimaze iminsi igera kuri ine ribera muri Paruwasi ya Rukoma rikaba ryaratangiye ku mugaragaro kuwa kane tariki 28 Ugushyingo 2019, mu gihe urubyiruko rwakiriwe n’imiryango y’Abakristu ba Paruwasi ya Rukoma ku gicamunsi cyo kuwa 27/11/2019.

Igitambo cya Misa cyo gusoza iryo Huriro cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA wari uhagarariye Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA.

Musenyeri Oreste yibukije ko igihe cya Adiventi ari igihe cy’ibyishimo! Twishimira ko Umukiza yaje kubana natwe akadukiza, twishimira umugambi w’Imana yemeye kuza kubana natwe maze ikadukiza

Reassessment and follow-up should be conducted at buy cialis two-question screening tool (as shown in Table III) may be.

. Ni Inkuru Nziza kuba Jambo yaraje gutura muri twe, ku buryo bugaragarira amaso ya muntu, akadukorera igitangaza gikomeye atugira abana b’Imana, akaduha kwigenga

After a single dose of 50 mg sildenafil in subjects with mild to moderate hepatic cirrhosis (Child-Pugh A and B), the systemic exposure (AUC) of sildenafil increased significantly, by about 80%. generic cialis • “Many men of your age start to experience sexual.

. Musenyeri yahuje insanganyamatsiko y’urubyiruko igiri iti: “Mujene ndabigutegetse haguruka” n’igihe cya Adiventi twatangiye. Iyo nsanganyamatsiko irusaba guhaguruka kugira ngo rujye mu butumwa, ibyo rero bisaba urubyiruko kugendera mu rumuri, rugakora urugendo rugana mu nzu y’Uhoraho, urugendo rugana Imana, maze rukajya mu butumwa rushyira abandi Inkuru Nziza. Igihe cya Adiventi ni ukwitegura amaza ya Nyagasani Yezu; Yezu waje, wigize umuntu, Yezu uhora aza kandi wifuza kuza. Buri munsi tugomba kwitegura kumwakira. Isomo rya 2 (Rom 13, 11-14a) ryatubwiye uko tugomba kwitegura, kuko igihe cya Adiventi ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi maze tukegukira Uhoraho, ni igihe cyo kwitegura Nyagasani, kandi kumwitegura ni ukubaho, ntabwo ari igikorwa dukora tukarangiza ahubwo ni ubuzima bwacu bwa buri munsi. Kwitegura Nyagasani ni ukwisukura, tugasukura imitima yacu, tukareka imibereho ishaje tukinjira mu mibereho mishya, tukava mu mwijima tukagendera mu rumuri rw’Uhoraho.

Ihuriro ry’urubyiruko rimaze iminsi ribera muri Paruwasi ya Rukoma ryaranzwe n’inyigisho zitandukanye zifasha urubyiruko, isengesho, ibikorwa by’urukundo n’imyidagaduro.

  • Ku bijyanye n’Inyigisho hatanzwe Inyigisho kuri Kiliziya: “Tumenye Kiliziya yacu” yatanzwe na Padiri Yozefu SIBOMANA; Inyigisho yatanzwe ku muhamagaro: “Tumenye umuhamagaro wacu” yatanzwe na Padiri Vedaste KAYISABE; Inyigisho ku bibazo byugarije urubyiruko nayo yatanzwe na Padiri Vedaste KAYISABE n’inyigisho ijyanye ibikorwa bya Leta: “Ni iki Leta iteganyiriza urubyiruko” yatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame KIRENGA Providence.
  • Ku birebana n’Isengesho habagaho Igitambo cya Misa buri munsi, ari naryo pfundo n’izingiro ry’ubuzima bwa gikristu ku mukristu muri rusange no ku rubyiruko by’umwihariko, habagaho isengesho ryo gusingiza Imana, ishapule ndetse habayeho inzira y’umusaraba aho urubyiruko rwatambagije umusaraba nk’uko bimaze kuba akamenyero muri Forum. Urubyiruko kandi rwabonye umwanya wo guhabwa Penetensiya.
  • Ibikorwa by’urukundo byagaragaye mu muganda urubyiruko rwakoze rufatanya n’abandi baturage mu muganda rusange uba buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi.
  • Mu myidagaduro habayeho ibikorwa by’abahanzi no kugaragaza impano mu rubyiruko ndetse n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rwa Duwayene ya Kibungo yakinnye n’urubyiruko rwa Duwayene ya Rwamagana rufatanyije n’urubyiruko rwa Duwayene ya Rusumo, maze Duwayene ya Kibungo ibasha gutsinda igitego 1 ku busa.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho ubutumwa bw’abantu batandukanye bujyana no gusoza Forum y’urubyiruko. Mbere y’ubwo butumwa habaye gushimira Komite y’urubyiruko ya Diyosezi yasoje ubutumwa ndetse herekanwa Komite nshya yatowe izakomeza ubutumwa bwa Komisiyo y’urubyiruko. Mu ijambo rye uwari ukuriye komite yasoje ubutumwa yashimiye Kiliziya yabareze neza bakaba bayikesha byinshi bizakomeza no kubafasha mu Ihuriro ry’ingo binjiyemo, maze ashimira Abayobozi ba Kiliziya ndetse n’urubyiruko rwabafashije. Ijambo ry’ukuriye Komite nshya nawe yunze mu rye maze asaba ubujyanama n’ubundi bufasha kugira ngo bazasohoze neza ubutumwa bwabo. Uhagarariye ababyeyi yashimiye urubyiruko uko rwitwaye kandi arusaba guhora rurangwa n’imyitwaririre myiza. Padiri ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi Maniragaba Gérard yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu migendekere myiza ya Forum, maze asaba Musenyeri ko yabaha umugisha wihariye mu kubashimira. Hashimiwe by’umwihariko ama Paruwasi yagaragaje udushya muri Forum harimo Parwasi ya Zaza, Paruwasi ya Gishanda, Paruwasi ya Munyaga, Paruwasi ya Gahara na Paruwasi ya Rukoma yateguye neza kandi ikakira Forum ikaba yaragenze neza.

Padiri Mukuru Claude Ruberandinda mu ijambo rye yashimye urubyiruko n’uruhare rufite muri Kiliziya, maze asaba gusezerera imvugo ikunze kugaragaza ko urubyiruko rwananiranye, maze ashimangira rukwiye guhabwa urubuga rukagaragaza ibyo rushoboye kandi birahari byinshi . Urubyiruko rugomba guhabwa umwanya uhereye mu rugo rw’abakristu bikagera no mu zindi nzego.

Mu ijambo risoza Forum, Musenyeri Oreste INCIMATATA yashimiye inzego zitandukanye zafashije urubyiruko, maze agaruka ku muyoboro wa Diyosezi ku birebana n’Iyogezabutumwa ry’urubyiruko:

  • Gufasha urubyiruko kugira aho rubarizwa mu miryango y’Agisiyo Gatolika, mu makorali, mu matsinda y’abasenga…
  • Kwita ku rubyiruko mu mashuri no gushyiraho za Komite zirusura kugira ngo rufashwe
  • Gushyiraho amahuriro y’urubyiruko rw’Abakozi, abacuruzi n’impuguke harimo n’abari mu mashuri makuru na za Kaminuza cyane cyane izikorera muri Diyosezi ya Kibungo
  • Kwita ku matsinda y’imihamagaro (Groupes vocationnels) naguherekeza urubyiruko mu birebana n’imihamagaro (Vocations)
  • Guhuza urubyiruko mu nyigisho zihariye zihoraho, byibura buri kwezi
  • Kubumbira urubyiruko mu matsinda arufasha kwiteza imbere, aho bishoboka bakibumbira mu makoperative.

Musenyeri yijeje urubyiruko ko ubutumwa bw’ishimwe, bagaragarije Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, azabumugezaho.

Mu gusoza habayeho igikorwa cyo gutombora aho Forum y’urubyiruko rwa Diyosezi izabera umwaka utaha, maze umwana wateguwe atombora agapapuro kagaragaza ko Forum itaha izabera muri Paruwasi Katedrali ya KIBUNGO.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco.

#

Comments are closed