Abarihiwe amashuri yisumbuye na Caritas ya diyosezi Kibungo bafite akazi, batangiye igikorwa cyo gutanga umusanzu wabo mu gufasha Caritas Kibungo kurihira abanyeshuri batishoboye.

Abitabiriye inteko rusange ya Caritas ya diyosezi ya Kibungo basabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhuza abarihiwe ishuri na Caritas Kibungo.

Imibare igaragaza ko kuva hagati y’umwaka wa 2000-2018, Caritas yafashije abanyeshuri bagera ku 8,603 kwiga igikorwa cyatwaye agera kuri miliyoni 272,112,500.

Mu nteko rusange ya Caritas yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2019, padiri Aimable NDAYISENGA ushinzwe Caritas Kibungo,yavuze ko hari abatangiye kugeza inkunga yabo kuri Caritas Kibungo ,atanga urugero rw’uwamaze gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Yagize ati”Turashima bamwe mu barihiwe amashuri na Caritas ubu bafite akazi, bafashe iya mbere bakatubwira ko nabo bifuza kwitura ibyiza Caritas yabakoreye batanga umusanzu wabo mu kurihira abanyeshuri biga

In dog, heart rate was moderately increased in all studies, with no consistent changes in blood pressure. cialis prices Other components of the tablet core are microcrystalline cellulose and calcium hydrogen phosphate (anhydrous) as diluents, croscarmellose sodium as disintegrant and magnesium stearate as lubricant..

Sexual counseling and educationnocturnal erections as well in this age group. However, the buy cialis usa.

. Nyuma yo kubyiyemeza ubu hari abamaze kuyatanga,urugero ni  uba hanze y’u Rwanda uheruka kutugezaho ibihumbi 100.”

Padiri Aimable Ndayisenga umuyobozi wa Caritas Diyosezi Kibungo avuga ko Caritas yishimira icyo gikorwa cyo kuyitura.

Nta mibare y’abarihiwe na Caritas bafite akazi izwi ariko abagenda bamenyekana biyemeza nabo gufasha Caritas kurihira abanyeshuri batishoboye .

Mu kwezi k’Ukuboza 2018  ubwo hizihizwaga  umunsi wa Caritas”Journée Caritas ” bamwe mubarihiwe amashuri na Caritas barangije kwiga bakaba bafite akazi, batanze ubuhamya ndetse bashimira cyane Caritas Kibungo bavuga ko ntacyo babona bayitura kitari ukuyifasha gufasha abanyeshuri mu kwiga.

Umwe muri bo yavuze ko uretse kuba Caritas Kibungo yarabafashaga mu kubaha amafaranga y’ishuri  n’ibikoresho, igikomeye yabahaga harimo n’ubujyanama bwabafashije kwiga neza no kuvamo abantu b’ingirakamaro.Yagize ati”Turashima uburyo ababikira batwakiranaga urugwiro tuzanye indangamanota kuzibereka, bakatwumva, bakatugira inama z’uburere na displine (ikinyabupfura), gukunda umurimo. Ibi byose nibyo byadufashije.”

Bamwe mu bafashijwe na Caritas Kibungo bari mu mirimo itandukanye, abazwi harimo abunganira abandi mu nkiko(Avocat),abakora mu nzego za Leta, abarezi hari n’abakorera hanze y’igihugu cy’u Rwanda kugera n’I Burayi.

Kugera ubu hari kunozwa uburyo iki gikorwa cyo kwitura Caritas kubo yarihiye amashuri cyakorwa, harebwa uburyo hakorwa icyegeranyo, hashyirwaho ihuriro ribahuza kugirango iki gikorwa kinozwe kandi hahererekanwe amakuru kugira ngo abarihiwe na Caritas aho bari hose bamenye ayo makuru ababishaka bayiture.

Mu mwaka w’amashuri 2018 abanyeshuri basaga  215 barihiwe amashuri batangwaho agera kuri 6,885,580 y’amanyarwanda.

Aya mafaranga arimo abahabwa ayo kurya ku ishuri( School feeding),minerval n’abahawe ibikoresho by’ishuri.

Mu nteko rusange ya Caritas iheruka kuwa 30 Mata 2019, hatangiwemo amakuru ko hari abantu bahawe amatungo na Caritas ku masezerano ko bagombaga kuyitura boroza bagenzi babo,ubu binumiye ntibabikora,maze hasabwa ko abo bantu bamenyekana icyo gikorwa kigakorwa  nkuko byari mu masezerano.

Jean Claude GAKWAYA       umukozi wa Caritas kibungo

#

Comments are closed