Kuri icyi cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018, Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yatangije ku mugaragaro Umwaka wa Yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe, Yubile izahimbazwa mu mwaka wa 2019 aho Paruwasi ya Rwamagana izaba yujuje imyaka 100 imaze ishinzwe (1919-2019)

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yibukije ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana, gusubiza amaso inyuma ukareba aho uvuye n’aho ugana, igihe cyo gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kwiha ingamba zituma umuntu arushaho kujya mbere.

Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye ko iyi Yubile ikwiye gusiga imbuto zifatika: Kwivugurura mu miryangoremezo bihereye cyane cyane mu ngo z’abakristu kuko ari cyo gicumbi cy’ubukristu, mu miryango y’agisiyo gatolika, muri za Komisiyo zitandukanye zisohorezwamo ubutumwa, no mu byiciro byose by’abakristu, mu bana, mu rubyiruko no mu bakuru… Ku buryo buri mukristu aba urumuri rumurikira abandi. Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye urubyiruko kwirinda ibirusenya, gukomera kuri Kristu no kurangwa n’imico myiza ya gikristu
.

Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Padiri J M Theophile INGABIRE, ndetse n’umukristu uhagarariye abandi bakristu bagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa Yubile watangijwe ku mugaragaro: Kuvugurura ubukristu bihereye mu miryango y’abakristu no mu miryangoremezo, kuvugurura kiliziya ya Paruwasi bizatwara miliyoni 20, ndetse no kubaka ingoro ya Bikira Mariya

first line treatment for the majority of patients becausethat are not interested in pharmacological therapy or cialis sales.

.

Paruwasi ya Rwamagana yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Joseph Hirth kuwa 5 Gashyantare 1919 maze ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo.
Urugendo Padiri Delimasi yakoze mu Buganza muri Gashyantare 1918 rwatumye Musenyeri Yozefu Hiriti afata icyemezo cyo gushinga misiyoni mu karere k’ubuganza, yari yarashimye igihe yari mu nzira yerekeza i Bukumbi muri Tanzaniya aho yari atuye, ndetse amateka agaragaza ko yaba yarashatse gushinga Misiyoni muri ako karere k’ubuganza mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mbere y’uko yerekeza mu Gisaka.

Urugendo yakoze ubwa kabiri rwari urwo kwemeza aho misiyoni izubakwa, maze bemeza ku musozi wa Rwamagana bitewe n’uko hari hatuwe cyane, hari ikirere cyiza, amazi meza, amabuye, ibumba n’umusenyi kandi kuhagera byoroshye. Kuwa 21 ukuboza 1918, byumvikanyweho na Padiri Kalase (R.P. Classe) n’uwari uhagarariye ubuyobozi, bemeje imbibi z’ubutaka bwa misiyoni nshya, hagati aho umwami w’u Rwanda Musinga yoherereje Musenyeri Hiriti urwandiko rumuha uburenganzira kandi rubyemeza.

Mu gihe Padiri Delimasi yibwiraga ko ubutumwa bwe, bwo kurambagiza ako karere k’ubuganza burangiye, yahise ahabwa ubutumwa bwo kujyana Inkuru Nziza muri iyo Misiyoni afatanyije na Padiri Desiborosi (P Desbrosses) wari umaze kugira uruhare mu gushinga Misiyoni zigera kuri eshatu.
Kuwa 5 Gashyantare 1919, niho abo bapadiri bombi Delimasi na Desiborosi, bageze ku buryo budakuka muri Misiyoni nshya ya Rwamagana yari ishinzwe, yitirirwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo.

Twifurije Abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana n’inshuti zayo Yubile nziza! Izababere igihe cyo kurumbuka imbuto nziza kandi nyinshi  mu bukristu.

Padiri Dieudonne UWAMAHORO

Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi y’itumanaho

#

Comments are closed