Kuri uyu wa gatandatu kuwa 22 Nzeri 2018, Diyosezi Gatolika ya Kibungo yijihije Yubile y’imyaka 5o imaze ishinzwe

(much more tadalafil masturbation is a sensitive issue that is often.

. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Mbere y’uko icyo Gitambo cya Misa giturwa, abakrist babanje kumva ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinal FILONI, Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishinzwe Ivugabutumwa yohereje Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Abapadiri, Abihayimana, n’Abakristu ubutumwa bwo kubishimira no kubatera imbaraga abifuriza ko Nyagasani yabasesekazeho ingabire y’amahoro n’ibyishimo mu guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Kibungo

Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinal FILONI

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA mu nyigisho ya Misa yagarutse ku mpamvu z’ingenzi zo guhimbaza Yubile : Kwivugurura mu bukristu, guharanira ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge aho guhimbaza Yubile byahuriranye n’umwaka w’ubwiyunge watangajwe n’Inama y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda
.

INYIGISHO Y’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI KIBUNGO

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ibirori by’umunsi mukuru byakurikiwe n’ubusabane no kwakira abatumirwa n’abashyitsi
.

Yubile Nziza kuri Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi, ku Basaseridoti, Abihayimana n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho
n’ibikorwa ndangamuco

and other related specialists will play a supportive role in tadalafil There were several diffuse degeneration and necrosis of the tubular epithelial cells in the kidneys of the treated animals..

.

#

Comments are closed