Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/07/2017  abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo bahuriye i Kibungo mu rwego  rw’umuryango  ubahuza witwa “Emmaus ”
.

Iryo huriro ryabimburiwe  n’igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye i saa yine kiyobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, akikijwe n’abapadiri benshi ndetse n’abakristu benshi bari baje gushyigikira  bapadiri

than half cialis without doctor’s prescriptiion and should therefore be reserved for select cases failing.

.

 

Mu ijambo rye umwepiskopi yavuze ko ntako bisa kubona abasaserdoti bahurira hamwe kugira ngo basenge kandi banaganire, ndetse n’abakristu bakaza kwifatanya nabo. Yagize ati: ” Ni mahire kuko ubu muri Kiliziya y’u Rwanda, imyiteguro ya yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti irimbanije, aho abasore 2 ba mbere b’abanyarwanda bahabwaga ubupadiri, umwe muri bo Padiri Barthazari GAFUKU akaba ari mukuru wacu mu busaserdoti uvuka muri Diyosezi yacu, paruwasi ya Zaza”.

Yashimiye n’abakristu bari aho, kuko nabo mu gushyigikira abapadiri bigaragaza ko yubile bayigize iyabo.

Padiri Oscar KAGIMBURA umuyobozi wa Emmanus mu ijambo rye yavuze ko umuryango wa Emmanus yashimiye umwepiskopi uburyo ashyigikira abapadiri. Akomeza anashimira abakristu baje kubashyigikira, anabasaba gukomeza gusabira abapadiri kugira ngo basohoze neza ubutumwa bwabo
.

Igitambo cy’ukaristiya  gihumuje hafashwe ifoto y’urwibutso maze abapadiri baza bakomeza ibiganiro, biga ku mategeko ( statuts) agenga umuryango Emmaus.

#

Comments are closed